konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

MU MAFOTO: Abanyarwanda mu Bubiligi babukereye bitegura kwakira Perezida Kagame

MU MAFOTO: Abanyarwanda mu Bubiligi babukereye bitegura kwakira Perezida Kagame
7-06-2017 saa 13:26' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 7886 | Ibitekerezo 2

Kuri uyu wa Gatatu, Abanyarwanda batari bacye batuye mu Bubiligi no mu bihugu bihana imbibi, bazindutse babukereye ngo baze kwakira Perezida Paul Kagame wamaze kuhagera, mu byishimo byinshi ndetse bakaba bagaragaje ko umunsi wo kuwa Gatandatu ubatindiye ngo baganire birambuye.

Perezida Paul Kagame utegerejwe muri gahunda ya Rwanda Day izaba kuwa Gatandatu tariki ya 10 Kamena, yabanje kwitabira inama ishinzwe iterambere izwi nka Annual European Development Days Forum iri bubera muri iki gihugu.

Iyi gahunda ya Rwanda Day, Perezida Kagame azahura n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, baba ababa mu Bubiligi cyangwa mu mahanga maze baganire birambuye ndetse bungurane n’ibitekerezo ndetse anabaganirize ibijyanye n’uburyo Abanyarwanda batuye mu bihugu by’i Burayi bashora imari mu Rwanda, bityo bakagira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo .

Rwanda Day ni igikorwa ngarukamwaka Perezida Kagame akora asura Abanyarwanda baba hanze y’igihugu, akabaganiriza ku ruhare rwabo mu iterambere ry’u Rwanda, ndetse bakishimira ibyagezweho n’Abanyarwanda bose bafatanije.

Rwanda Day yaherukaga kubera mu Bubiligi mu mwaka wa 2010 yitabiriwe n’Abanyarwanda basaga 2000. Umwaka ushize, Rwanda Day yabereye muri Leta ya Calfornia, mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika.

JPEG - 219.7 kb
JPEG - 144 kb
JPEG - 184.3 kb
JPEG - 255.4 kb
JPEG - 102.4 kb
JPEG - 102.4 kb
JPEG - 74.6 kb
JPEG - 173 kb
JPEG - 168 kb
JPEG - 177.9 kb
JPEG - 180.6 kb
JPEG - 166.5 kb
JPEG - 161.4 kb

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
nkunda Kuya 8-06-2017

Benewanyu se bo bagiye kwigaragambya bayahae nadnde? aba... mufite urwngo ariko muzihura too.

kamanayo Kuya 7-06-2017

aba bantu bahawe cash ngo bazekumwogeza ndabagaye

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...