konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Major Dr Aimable ushinjwa gukubita umwana akamwica yakatiwe kuba afunzwe by’agateganyo

Major Dr Aimable ushinjwa gukubita umwana akamwica yakatiwe kuba afunzwe by’agateganyo
14-09-2016 saa 13:10' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 4726 | Ibitekerezo

Major Dr Aimable Mupenzi Rugombwa, umusirikare mu ngabo z’u Rwanda akaba n’umuganga mu bitaro bya gisirikare i Kanombe, kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Nzeri 2016 yakatiwe n’Urukiko rwa gisirikare, igifungo cy’agateganyo cy’iminsi 30 mbere y’uko urubanza aregwamo gukubita umwana akamwica ruburanishwa mu mizi.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Nzeri 2016, Major Dr Aimable Rugomwa yari yagejejwe bwa mbere imbere y’urukiko, aburana ku bijyanye n’ifunga n’ifungura ry’agateganyo. Yahakanye ko yishe umwana witwa Mbarushimana Theogene, avuga ko ari igisambo barwanye. Yanasabye ko yafungurwa akajya kwikomereza ubushakashatsi bwe, ariko ibi urukiko rwabiteye utwatsi.

Urukiko rwanzuye ko Major Rugomwa aba afunzwe by’agateganyo iminsi 30 mbere y’uko urubanza aregwamo ubufatanyacyaha mu bwicanyi ruburanishwa mu mizi. Hashingiwe ku kuba Major Rugombwa yiyemerera ko yakubise Mbarushimana Theogene, akanabishinjwa n’abaturage ndetse na mukuru we Nsanzimfura bareganwa muri uru rubanza.

Hashingiwe kandi ku bimenyetso byagaragajwe na muganga wapimye umurambo, byerekana ko nyakwigendera yakubiswe ndetse ko hari igufwa ryari ryavunitse, akaba yari yanacitse intoki, ibyo byose bikaba ari ibimenyetso bituma Major Rugomwa akurikiranwaho icyaha cy’ubwicanyi. Urukiko rwasanze Maj Rugomwa aramutse afunguwe ashobora gusibanyanga ibimenyetso cyangwa se akabangamira ibikorwa by’iperereza, rutegeka ko we na Nsanzimfura baba bafunzwe by’agateganyo iminsi 30.

Aramutse ahamwe n’icyaha cyo kwica umuntu ku bushake, Maj. Dr Aimable Rugomwa Mupenzi yahanishwa igifungo cya burundu nk’uko ingingo y’140 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ibiteganya.

SOMA INKURU BIJYANYE HANO:

* Kigali: Umuganga ufite ipeti rya Major yakubise umwana aramwica

* Ingabo z’u Rwanda zasuye umuryango w’umwana wishwe akubiswe na Major Mupenzi

* Major Aimable Mupenzi yahakanye gukubita umwana akamwica, avuga ko yarwanye n’igisambo


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...