konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Meya wa Burera uvugwaho kwanga kuvugisha itangazamakuru yanengewe mu ruhame

Meya wa Burera uvugwaho kwanga kuvugisha itangazamakuru yanengewe mu ruhame
16-01-2018 saa 11:02' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 5657 | Ibitekerezo

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko umuyobozi mwiza aberaho gukorera mu mucyo aho kwirirwa akwepana n’itangazamakuru rimubaza impamvu atashyize mu bikorwa ibyo yagombaga gukora. Ni nyuma y’uko bamwe mu banyamakuru bumvikanye banengera imbere ye umuyobozi w’akarere ka Burera wavuzweho kwanga kwitaba telefone za bamwe mu baba bamubaza amakuru ndetse akanagerekaho kwimana amakuru ajyanye n’ibibera muri aka karere.

Ni mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mutrarama 2018, cyahuje Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru ari kumwe n’abayobozi b’uturere tugize iyi ntara aho hagarutswe kuri byinshi mu bijyanye n’imibereho y’abatuye iti ntara, imiyoborere ndetse n’iterambere rimaze kugeraho hanagarukwa ku cyerekezo cy’iyi ntara.

Mu banyamakuru bari bitabiriye iki kiganiro, bagaragaje zimwe mu mbogamizi bahura nazo mu mikoranire yabo n’abayobozi b’uturere mu tugize iyi ntara aho bamwe muri bo bikomye cyane, Madamu Uwambajemariya Frolence uyobora akarere ka Burera kubw’uko atajya yitaba telefone za bamwe mu baba bashaka amakuru muri aka karere.

Asobanurira Guverineri impamvu ituma adatanga amakuru, Meya Uwambajemariya Florence, yagize ati “Hari igihe mbabwira nti mu rwego rwo gukorera muri team nkababwira nti umwe muri ba visi meya arahari,kandi n’abandi banyamakuru niko byagiye bigenda ariko ibyo byose natwe tuzajya tubyubahiriza nk’uko mwabidusabye tuzajya tubaha amakuru”

Guverineri Gatabazi yagize ati “Kuri icyo cy’itangazamakuru ntabwo aribo bazibwira ko habonetse visi meya, ni ukuvuga ngo uramutse ufite akazi kadasanzwe, umunyamakuru akagushaka ku mpamvu z’ibintu wenda bigomba gusobanuka kandi mu nyungu rusange, ni wowe umubwira uti vugana na kanaka, kandi visi meya niwe uba ushobora gusobanura ibijyanye n’ubukungu kandi n’ushinzwe itangazamakuru mu karere yabisobanura cyangwa n’umujyanama wawe yabisobanura”

Yakomeje agira ati “Ariko ikibura ni ukumusubiza, umuntu akagushaka (….) njya mbona abanyamakuru bavuga ngo (…) Mu gihe twajyaga gutangaza iyi nkuru uwo twagombaga kuvugisha yari ataraboneka (…) biroroshye. Ubutumwa bwawe biroroshye kububaha kandi mu nyungu zanyu, nibwira ko nituvugana n’abanyamakuru kandi tukabwizanya ukuri nibwira ko n’abandika ibidasobanutse bagenda bava mu mwuga”

Guverineri Gatabazi kandi yabwiye aba bayobozi b’uturere bose ko batazabwira aba polisi ngo babuze abanyamakuru kujya gutara amakuru cyangwa ngo babuze abaturage kuvugana n’itangazamakuru ari nayo mpamvu nk’umuyobozi aba agomba kuzuza inshingano ze agakorera bumuturage ibyo amugoma.

Ati “Wowe tunganya akazi kawe mu baturage, abaturage nibavuga nawe ugasobanura, niwo mwihariko w’abanyarwanda, tugomba gukorera mu mucyo kandi wamubwiye ko utarimo kuboneka ukamuha uwo bavugana akavuga ngo kuki umpaye visi meya nawe ubwe niwe cyaba ari ikibazo. (….) Ugomba kubaha amakuru yose ibigenda neza ukabitangaza n’ibitagenda neza ukabisobanura impamvu, ngewe niko mbyumva rwose” Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, Mudaheranwa Juvenal, Uyobora akarere ka Gicumbi Kayiranga Emmanuel, Meya w’akarere ka Rulindo
Meya Nzamwita Deogratias, uyobora akarere ka Gakenke Uwambajemariya Florence, Meya wa Burera uvugwaho kutavugana n’itangazamakuru Visi meya wa Musanze ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Ndabereye Augustin


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • munyemana Muli 2 Petero 3:13,Bible yigisha ko dutegereje "Ijuru rishya n’Isi Nshya".Abantu benshi beza,"bazasigara" kandi bature mu isi ya Paradizo iteka ryose.Naho ababi bose bazakurwa mu isi,bapfe burundu.Bisome muli Imigani 2:21,22 na Zaburi 37:29.Abandi beza bazajya mu Ijuru,nibo bazategeka Isi izaba Paradizo.Bisome muli Daniel 7:27 na Ibyahishuwe 5:10.Gehinomu,ni Igiheburayo "Ge Hinnom",bisobanura "Ikibaya cya Hinnom",cyabaga hafi n’i Yeruzalemu.Bahoraga batwikiramo imyanda n’intumbi z’abantu,bakaba ivu.YESU yavuze ko abanyabyaha bazajya muli Gehinomu,ashaka kuvuga ko "bazapfa burundu ntibongere kubaho".Byari ikigereranyo cy’icyo kibaya.Muli Abaroma 6:23,Bible ivuga ko igihano cy’icyaha ari "URUPFU" rwa burundu,nta kongera kubaho.Ntabwo ari Umuriro utazima.Bigenda gute iyo dupfuye?Ese tujya mu Ijuru?Nta hantu na hamwe Bible yigisha ko umuntu upfuye aba yitabye imana.Dore uko Bible yigisha ku Rupfu.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).None se yakitaba imana gute kandi atumva?Umwuka Imana yashyize muli Adamu,ntabwo ari Roho itekereza nkuko benshi bibeshya.Ahubwo ni “neshamah “ mu Giheburayo (breath mu Cyongereza,Souffle mu Gifaransa).Uwo mwuka imana yashyize muli Adamu,siwo utekereza.Hatekereza “ubwonko gusa†.Umwuka uba mu mubiri wacu,ni imbaraga zidukoresha.Twabigereranya n’amashanyarazi akoresha Radio.Ntabwo rero umwuka wakitaba imana kandi “udatekereza†.Iyo dupfuye,uwo mwuka uragenda,nkuko amashanyarazi nayo agenda,RADIO ntiyongere kuvuga.Dore urugero rwiza rwerekana ko iyo dupfuye tutaba twitabye imana: Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Itagiriro 37:35).Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka “ku munsi w’imperuka†,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Ni Yesu ubwe wabivuze.Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4 ).Barabora bikarangira (Abagalatiya 6:8).

    ">Wakoze kutubwira Ijambo ry’Imana.Ariko reka nkosore bimwe mu byo wanditse.Ndasaba abasomyi (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...