konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Museveni yoherereje Kagame intumwa ngo baganire ku bibazo ibihugu byombi bifitanye

Museveni yoherereje Kagame intumwa ngo baganire ku bibazo ibihugu byombi bifitanye
6-01-2018 saa 09:07' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 5813 | Ibitekerezo 1

Kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Mutarama 2018, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye mu biro bye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa wari woherejwe na Perezida Museveni wa Uganda, maze bagirana ibiganiro bigamije gushakira umuti ibibazo bimaze iminsi bivugwa hagati y’ibihugu byombi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa ari mu ruzinduko mu Rwanda aho bimwe mu bimugenza harimo ubutumwa yahawe na Perezida Museveni bujyanye no kurebera hamwe icyo ibihugu bya Uganda n’u Rwanda byakora mu rwego rwo kugarura amahoro n’umutekano hagati y’ibi bihugu.

Nk’uko bigaragara ku rukuta rwa Twitter rukoreshwa na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Louise Mushikiwabo, ngo ibiganiro ku mpande zombi byari bigamije gushakira hamwe umuti ibibazo n’ubushyamirane bimaze iminsi bivugwa hagati y’ibi bihugu birimo ifungwa rya hato na hato ku banyarwanda bari muri Uganda ndetse n’ibindi bibazo birimo kuba Uganda icumbikiye abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Minisitiri Mushikiwabo kandi yavuze ko ibiganiro byabaye hagati ya Perezida Kagame na Minisitiri Kutesa byagarutse ku bibazo rusange biri mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba mu rwego rwo gukomeza umubano haba hagati y’u Rwanda na Uganda ndetse no hagati y’ibindi bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Nshimiyimana Viateur Kuya 6-01-2018

Erega ubundi nta na kimwe kiza twategereza kuri Uganda cyokora gusa hatubera inzira yoroshye yo kugera aho dushaka hari bagenzi bacu.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...