konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Ngoma: Gitifu yasezeye ku mirimo ku mpamvu zitavugwaho rumwe

Ngoma: Gitifu yasezeye ku mirimo ku mpamvu zitavugwaho rumwe
13-12-2017 saa 10:13' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 3634 | Ibitekerezo 2

Mulisi Japhet, wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jarama ho mu karere ka Ngoma yasezeye ku mirimo ye ku mpamvu zitavugwaho rumwe cyane ko hari amakuru avuga ko uyu Gitifu yasezeye kubwo kutuzuza inshingano ze.

Aya makuru y’ubwegure bwa Japhet yemejwe muri iki gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 12 Ukuboza 2017, n’Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza muri aka karere ka Ngoma, madamu Kirenga Providence wahamije ko uyu Japhet yasezeye ku mpamvu ze bwite. Gusa hari amakuru agera ku kinyamakuru Ukwezi.com avuga ko uyu Gitifu yasezeye kubwo kubona ko hari zimwe mu nshingano zijyanye n’akazi atabasha kuzuza.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza, KIenga Providence yabwiye Iklinyamakuru Ukwezi.com ko uyu gitifu yanditse ibaruwa isezera ku nshingano ze ndetse kuri ubu iyi baruwa ikaba ifitwe n’ubuyobozi bw’akarere.

Visi Meya Prudence uri mu kiruhuko yavuze ko kugeza ubu nabo bataramenya impamvu zatumye Gitifu Japhet yegura,yongeraho ko umuyobozi wese udatorwa n’abaturage aba afite uburenganzira busesuye bwo gusezera mu gihe abifitiye impamvu.

Ubwo twatunganyaga iyi nkuru twagerageje kuvugisha umuyobozi w’akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodise, ntitwabasha kumubona kuri telephone ye igendanwa ngo aduhamirize ikiri bukurikireho nyuma y’uko uyu Gitifu wa Jarama asezera kuri izi nshingano.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza, Kirenga Providence/Photo:Interineti


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
SEBA 2 Kuya 17-12-2017

NYARUGURU MUVEHO ,AREGURA NGO UMUSIMBURE SE!!!!!!!!!!!!!!!!

Seba Kuya 14-12-2017

Sha namwe rwose, ngo mwashakaga kumubaza ikiri bukurikireho?????? Uno muyobozi nawe ati ntituramenya impamvu yeguye kdi akagirati ibaruwa turayifite!!! Nonese iyo baruwa nta mpamvu igira koko!!!! Cg ashaka kuvuga ko nawe adahuza impamvu nabamweguje!!! Hariyase arashaka kutubwirako abatorwa bo batajya beguzwa ra??? Keretse iyo barinshuti na Kaboneka nkuwa Nyaruguru nibwo bateguzwa ngirengo!!!!!!

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • munyemana Muli 2 Petero 3:13,Bible yigisha ko dutegereje "Ijuru rishya n’Isi Nshya".Abantu benshi beza,"bazasigara" kandi bature mu isi ya Paradizo iteka ryose.Naho ababi bose bazakurwa mu isi,bapfe burundu.Bisome muli Imigani 2:21,22 na Zaburi 37:29.Abandi beza bazajya mu Ijuru,nibo bazategeka Isi izaba Paradizo.Bisome muli Daniel 7:27 na Ibyahishuwe 5:10.Gehinomu,ni Igiheburayo "Ge Hinnom",bisobanura "Ikibaya cya Hinnom",cyabaga hafi n’i Yeruzalemu.Bahoraga batwikiramo imyanda n’intumbi z’abantu,bakaba ivu.YESU yavuze ko abanyabyaha bazajya muli Gehinomu,ashaka kuvuga ko "bazapfa burundu ntibongere kubaho".Byari ikigereranyo cy’icyo kibaya.Muli Abaroma 6:23,Bible ivuga ko igihano cy’icyaha ari "URUPFU" rwa burundu,nta kongera kubaho.Ntabwo ari Umuriro utazima.Bigenda gute iyo dupfuye?Ese tujya mu Ijuru?Nta hantu na hamwe Bible yigisha ko umuntu upfuye aba yitabye imana.Dore uko Bible yigisha ku Rupfu.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).None se yakitaba imana gute kandi atumva?Umwuka Imana yashyize muli Adamu,ntabwo ari Roho itekereza nkuko benshi bibeshya.Ahubwo ni “neshamah “ mu Giheburayo (breath mu Cyongereza,Souffle mu Gifaransa).Uwo mwuka imana yashyize muli Adamu,siwo utekereza.Hatekereza “ubwonko gusa†.Umwuka uba mu mubiri wacu,ni imbaraga zidukoresha.Twabigereranya n’amashanyarazi akoresha Radio.Ntabwo rero umwuka wakitaba imana kandi “udatekereza†.Iyo dupfuye,uwo mwuka uragenda,nkuko amashanyarazi nayo agenda,RADIO ntiyongere kuvuga.Dore urugero rwiza rwerekana ko iyo dupfuye tutaba twitabye imana: Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Itagiriro 37:35).Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka “ku munsi w’imperuka†,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Ni Yesu ubwe wabivuze.Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4 ).Barabora bikarangira (Abagalatiya 6:8).

    ">Wakoze kutubwira Ijambo ry’Imana.Ariko reka nkosore bimwe mu byo wanditse.Ndasaba abasomyi (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...