konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Ni bande bazahatana na Perezida Kagame mu matora? Byashoboka se ko bamutsinda?

Ni bande bazahatana na Perezida Kagame mu matora? Byashoboka se ko bamutsinda?
30-08-2016 saa 14:11' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 23090 | Ibitekerezo 38

Mu gihe mu Rwanda habura amezi macye ngo habe amatora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda azaba muri 2017, kugeza ubu Perezida Paul Kagame yamaze kwemerera abanyarwanda ko azongera akiyamamaza agahatana n’abandi bifuza kwiyamamaza kuri uyu mwanya, bivuga ko ubu umukandida umwe we azwi mu buryo bidashidikanywaho. Ese ninde witeguye guhatana na Perezida Kagame? Birashoboka se ko haboneka umutsinda?

Kugeza ubu, ntabwo Komisiyo y’Amatora iratangira kwakira ibyangombwa by’abifuza kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora azaba muri 2017, ariko hari abagiye bagaragaza ko biteguye kuziyamamaza bagahatana na Paul Kagame.

Mu bamaze kwerekana ko biteguye kuba bahatanira uyu mwanya w’umukuru w’igihugu, harimo Faustin Twagiramungu uherutse kwemeza ko ntacyamubuza kuzaza kwiyamamariza kuyobora u Rwanda n’ubwo hari abavuga ko ashaje.

Nk’uko Faustin Twagiramungu yabitangaje umwaka ushize, ubwo yabazwaga ku bijyanye no kuba yaba afite gahunda yo kuzaza kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, yashimangiye ko yumva ntacyamubuza kandi ko n’ubwo yumva hari abavuga ngo arashaje, we yumva anatsinzwe yatsindwa kubera ibitekerezo bye ariko atatsindwa kubera imyaka ye.

Twagiramungu wigeze no kwiyamamariza uyu mwanya mu mwaka wa 2003 ariko agatsindwa yagize ati: “Natsindwa kubera ibitekerezo byanjye, ntabwo natsindwa kubera imyaka mfite. Ibindi rero by’abantu baba birirwa baririmba ko umuntu ashaje, niba nshaje ntabwo nshaje mu bwonko, ibitekerezo byanjye biracyari bya bindi.”

Undi werekanye ko we n’ishyaka rye biteguye kuyobora u Rwanda muri 2017, ni Dr Frank Habineza uyobora ishyaka riharanira Demokarasi n’ibidukikije (Democratic Green Party), ibi akaba yarabitangaje kuwa Gatatu tariki 13 Gicurasi 2015.

Icyo gihe Dr Frank Habineza yavuze ko niba Abanyarwanda bavuga ko nta wundi uhari wasimbura Perezida Kagame, we yumva ataribyo ndetse ko we n’ishyaka rye biteguye kuba bayobora igihugu, kandi ko babyiteguye kuburyo umwaka wa 2017 nugera ibi bazabyerekana.

Ese koko Twagiramungu, Dr Frank Habineza n’abandi bazifuza kwiyamamaza baza bizeye gutsinda Kagame cyangwa bizaba ari ukurangiza umuhango?

Mu matora Perezida Kagame yatsinze ku kigero cyo hejuru muri 2003, Twagiramungu yari mu bahatanaga na we, uyu icyo gihe akaba yarabashije kubona amajwi atageze kuri 4%. Nyuma yaje guhunga igihugu ndetse aza no kuvugwaho ko yaba akorana bya hafi n’imitwe irwanya ikanakora iterabwoba muri Leta y’u Rwanda, ibi bikaba byaratumye hari Abanyarwanda bamutakariza icyizere nyamara avuga ko yiteguye kugaruka agahatanira uyu mwanya.

Twagiramungu nawe wivugira ko ashaje ariko ubwonko bwe bukaba butarasaza, azaba afite akazi gakomeye ko kongera guhangana n’uwamutsinze muri 2003, ikirenze kuri ibyo uyu musaza w’imyaka isaga 71 akaba ashobora guhura n’imbogamizi y’amagambo yagiye avuga ari mu buhungiro, benshi bakamwamaganira kure.

Ku rundi ruhande, Ishyaka rya Dr Frank Habineza, niryo shyaka rukumbi mu yemerewe gukorera mu Rwanda, ryamaganye ko Perezida Kagame yakongera kwiyamamaza. Ibi bisobanura ko mu gihe amashyaka yose yemeye ko Perezida Kagame yakongera kwiyamamaza, ashobora no kumushyigikira mu matora azaba mu mwaka utaha wa 2017. Byaba ari akazi katoroshye kuri iri shyaka, naryo ubwaryo ryivugira ko ibyo Perezida Kagame yakoreye abaturage ari byiza ariko rikaba ryarumvaga hakwiye kujyaho undi Kagame agasimburwa.

Uretse aba babiri ariko, hari n’imibare ishimangira ko umuntu wese uzahatana na Perezida Kagame azaba arimo kurangiza umuhango kuko nta kindi azakura mu matora kitari ugutsindwa. Mu matora ya referandumu yabaye mu mpera z’umwaka ushize wa 2015, abanyarwanda bagombaga kwemeza cyangwa bakamagana ko Itegeko Nshinga rihinduka, kugirango bagaragaze amahitamo yabo ku bijyanye no kuba Perezida Kagame yakwemererwa kongera kwiyamamaza. Abagera kuri 98%3 batoye "YEGO", bishimangira ko baba baniteguye kumuhundagazaho amajwi mu gihe cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Hagendewe kuri iyi mibare, abandi baziyamamaza bashobora kuzagabana amajwi angana na 1.6% by’abanyarwanda bose kuko ari bo batoye "OYA" muri referandumu, bagaragaza ko batifuza ko Itegeko Nshinga ryahinduka ngo Kagame yemererwe kongera kwiyamamaza.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 38
kanuma werals Kuya 1-08-2017

nimutureke aho twavuye turahazi naho tujya turahareba mwitubeshya.

Rwandanziza Kuya 31-07-2017

URwanda turarukunda president PK turamukunda kandi akunda u Rwanda abanga u Rwanda nibo barutuka.

Rwandanziza Kuya 31-07-2017

URwanda turarukunda president PK turamukunda kandi akunda u Rwanda abanga u Rwanda nibo barutuka.

ngamije jean de dieu Kuya 27-07-2017

yegooo tugomba gutota

Rutabingwa francis. Kuya 22-07-2017

Ipfizi iyo’ ibaye ubukombe ikurwa munka, banya rwanda raro nimuzajijwe ngo; mutore umuyobozi wimyaka 71!!!! Uranda ruzaba rugana iyo rwavuye......
Nidutore presidante poul kagame,,, %

Rutabingwa francis. Kuya 22-07-2017

Ipfizi iyo’ ibaye ubukombe ikurwa munka, banya rwanda raro nimuzajijwe ngo; mutore umuyobozi wimyaka 71!!!! Uranda ruzaba rugana iyo rwavuye......
Nidutore presidante poul kagame,,, %

ndikumana japhet Kuya 7-07-2017

burya uretse ko batabizi ishyaka ni FPR

Mugumisa Godfrey Kuya 3-07-2017

Ark 2003 twagiye gutora bamwe bavugako nidutora Kagame duribube duhubutse twasanze twarashishoje, 2010 tugiye kongera gutora bavugako nitumutora turibube tugiye mwicura burindi twabonye umucyo none 2017 baravugako nitumutora azatwica banyarwanda muhumure ntakindi yenda kutwicisha namajyambere arambye numutekano uhagije nubuzima buzira umuze kera hashize baraguhigaga ngo bakwice nonebu baguhiga ngo utange Mituel, barakurariraga ngubyuke none barakurarira nguryame, batwigishaga gusenya ubu turiga kubaka umvanange nako turiga gusana kuko nibyashenwe byari byarubatwe, batwirukansaga twambaye ibirenge ubuturagenda buhoro kandi twambaye n’inkweto, badutegekaga ivangura ubu turatanga amaraso tuyaha bagenzibacu, twasakazaga ibyatsi tukisasira ibindi ubu turasakaza Dumuzazi tukisasira Rwanda form, karahanyuze ntizagiraga video ubu AGACIRO by LIL G iracibintu. tora KAGAME ikibyimbye kimeneke.

Mugumisa Godfrey Kuya 3-07-2017

Ark 2003 twagiye gutora bamwe bavugako nidutora Kagame duribube duhubutse twasanze twarashishoje, 2010 tugiye kongera gutora bavugako nitumutora turibube tugiye mwicura burindi twabonye umucyo none 2017 baravugako nitumutora azatwica banyarwanda muhumure ntakindi yenda kutwicisha namajyambere arambye numutekano uhagije nubuzima buzira umuze kera hashize baraguhigaga ngo bakwice nonebu baguhiga ngo utange Mituel, barakurariraga ngubyuke none barakurarira nguryame, batwigishaga gusenya ubu turiga kubaka umvanange nako turiga gusana kuko nibyashenwe byari byarubatwe, batwirukansaga twambaye ibirenge ubuturagenda buhoro kandi twambaye n’inkweto, badutegekaga ivangura ubu turatanga amaraso tuyaha bagenzibacu, twasakazaga ibyatsi tukisasira ibindi ubu turasakaza Dumuzazi tukisasira Rwanda form, karahanyuze ntizagiraga video ubu AGACIRO by LIL G iracibintu. tora KAGAME ikibyimbye kimeneke.

Mugumisa Kuya 3-07-2017

Inuma y’Uburundi yabwiye iy’Urwanda ngo huguha. bityorero Habyarimana yahaye Urwanda imihoro, amacumu, imiheto, ubufuni, imbunda, amasekuru, ndetse namabwiriza yokubikoresha, then Kagame aje aruha amata, amashuri, amavuriro, imihanda, amashanyarazi nibindi mwirengagiza mubireba arangije aduha namabwiriza yubikoresha ayomabwiriza rero aba imbogamizi yabafite inda nini arinabo bavuga ayanyakurekwa. banyarwanda Imana yahaye isi umwana wayo ariwe Yesu krst byimwihariko iha urwanda Paul Kagame satani nawe yahaye isi ikegerake rusoferi byumwihariko aha urwanda habyarimana kubwibyo abifuza amahoro turibenshi dutoro P, K kugirango

Mugumisa Kuya 3-07-2017

Inuma y’Uburundi yabwiye iy’Urwanda ngo huguha. bityorero Habyarimana yahaye Urwanda imihoro, amacumu, imiheto, ubufuni, imbunda, amasekuru, ndetse namabwiriza yokubikoresha, then Kagame aje aruha amata, amashuri, amavuriro, imihanda, amashanyarazi nibindi mwirengagiza mubireba arangije aduha namabwiriza yubikoresha ayomabwiriza rero aba imbogamizi yabafite inda nini arinabo bavuga ayanyakurekwa. banyarwanda Imana yahaye isi umwana wayo ariwe Yesu krst byimwihariko iha urwanda Paul Kagame satani nawe yahaye isi ikegerake rusoferi byumwihariko aha urwanda habyarimana kubwibyo abifuza amahoro turibenshi dutoro P, K kugirango

NIZEYIMANA INNOCENT Kuya 15-06-2017

kubwajye ndabona abashakagutigihe ngobarahatana kuyoborurwanda numubyeyiwacunyakubawa,PAUL KAGAME batazabigeraho ibikorwabye birivugirakurutamagambo.ninde wakwemera gusubizwamwicuraburindi,ryivanguramokoburiwese arebekure.

cyusa alphati Kuya 12-06-2017

Bavadimwe mwi kwita kumagambo yabasebya country yacu na President wacu ahumbwo dufanye twubake Rwanda yucu tora kagame

-xxxx- Kuya 2-06-2017

Yemwe bene data abanyarwanda njye ndumvaga ibitekyerezo byanyu nkumva ndenda guseka. Kagame niwe wari inyuma ya genocide. Batanze igitekerezo ukuntu bashobora guhindura government ya Habyarimana bemezana yuko gukora genocide ariyo nzira ya hafi kugira NGO abanyarwanda bumirwe na govt yuwo .muyobozi. Rero kndi Kagame na bagenzi be nka Fred Gisa Rwigyema,Kayumba Nyamwasa,Salim Saleh,Mugisha Muntu,Karegeya late nabandi benshi binjira mubikorwa kwica abanyarwanda hanyuma batangira kuvuga NGO nibo batabaye abanyarwanda . Kagame arabesha pe. Kagame numugome kndi yihisha ga mubanyarwanda Ku abakunda cyane. Oya rwose. Mutore undo muyobozi. Kagame numwicanyi

Kibibi Kuya 27-05-2017

Ndamahoro kuko muzehe ariwe unyoborey igihugu ndimo nkunze urwanda kuko rufit umuhanga uruyoboy kda mfite ishema ryo kwitwa uyobowe na kagame ,kurinjy numva ari vyose nifuza murwanda nzamutora kesh gashoboka

TWAMBAZIMANA Kuya 21-04-2017

Nge ndabona amatora atinze ngo ntore uwamajyambere.kagame oye oye oye!!!.

jj Kuya 16-04-2017

None iyo atajyaho twarikumenyako abishoboye? Nareke nabandi turebe Wenda wasanga harabamurusha cyane

jj Kuya 16-04-2017

None iyo atajyaho twarikumenyako abishoboye? Nareke nabandi turebe Wenda wasanga harabamurusha cyane

ben benjamin Kuya 22-01-2017

bibilia iravuga ngo ntabuyobozi budashyirwaho n’ Imana.
muri byose tuyizere izaduha umuyobozi mwiza! mbifurije ibihe byiza mwese abo twasangiye gisoma iyi nkuru!

mukristo Kuya 26-12-2016

murapfa ubusa rwose

mukristo Kuya 26-12-2016

murapfa ubusa rwose

Manasseh Itwumviteka Kuya 6-12-2016

Nibaze Duhitemo Ufite Ibitekerezo Bizima

Manasseh Itwumviteka Kuya 6-12-2016

Nibaze Duhitemo Ufite Ibitekerezo Bizima

fadi Kuya 21-11-2016

Twagiramungu ngo ibitekerezo bye ni bya bindi ?? Hahahaha !!! Ntamunyarwanda ubikeneye rwose....

baptiste Kuya 21-11-2016

erega ni uko abanyarwanda tutareba kure, ubu se ko rwanda ruzakomeza kubaho nigihe tuzaba tutakiriho kagame azabaho ubuziraherezo? ngo ibyo yakoreye abanyarwanda si imisoro se y’abene gihugu harubwo yakoze mu ikofi ye? abashyizwe ku ibere nawe rero nawe bakamushyigikira ngo nakomeze mpaka abusaziyeho! kandi tukivugi ibigwi ngo dukunda igihugu,gute se? ubu niba mubanyarwanda millioni nyinshi twanzuye ngo ntawabasha kuyobora ubwo urwanda ruragana he koko, reka yiyongeze icumi niyumva atakishoboreye aterekeho umuhungu we! sibyo benshi muri twe twahisemo se?

Kunda Kuya 20-11-2016

Ikibazo c abanyarwanda b indyadya nuko uwudashigikiye uwo bashaka baca bamwagiriza ubuterahamwe. Bo nibaza ico bari kikanyobera. Umwanya w ibitekerezo nibaza ko buri wese yatanga icye ntatukwe.

sixte Gasore Kuya 11-09-2016

Inyungu yuko dufite PAUL KAGAME twarayibonye kd turacyakeneye iterambere tukirikumwe nawe .vote PK

kayitare Kuya 4-09-2016

Gusa buri wese ajye avuga uko abyumva kuko nta wuvigira abanyarwanda uretse uwo twabitoreye tuzongera no kubitorera nyakubahwa Paul kagame

ngirimana Kuya 2-09-2016

tuzamutora kbs kuko ntawakora nkibyo yakoze kd icyo dushaka namahoro nubumwe bwabanyarwanda

Niyokwizerwa Emmanuel Kuya 31-08-2016

umuyobozi mwiza ashyirwaho n’Imana dufite ishobora byose yita kurwanda na president Poul KAGAME twamuhawe n’Imana kd tuzamutora

Alice Kuya 31-08-2016

ubwo nyine niwowe ndyarya ariko ntuvugire nabandi ushobora nokuba utarumunyarwanda wowe utazi aho president yakuye uRwanda naho arugejeje

Jane Kuya 31-08-2016

Perezida Paul Kagame tuzamutora. Ibyo yakoreye u Rwanda n’aho yaruvanye nta muntu n’umwe wumvaga ko byashoboka. Icyo twese tugamije nk’abanyarwanda ni uko igihugu cyacu cyatera imbere bigaragarira buri wese kandi intego yacu tuyihuje na Nyakubahwa perezida Paul Kagame. Nta kuntu tutatora umuyobozi waduhesheje ishema nk’abanyarwanda akadusubiza agaciro mu maso y’amahanga.

forever Kuya 31-08-2016

twagiramungu urashaje nubwonko burashaje ibyowirirwa uvuga kumaradio turabyumva cyereka nibushaka kuza kutumara uretseko ntanuwagutaho igihe ngwaragutora rwose ihamire mumahanga ujyuhira uvugirayo ariko murwanda ntagaciro twaguha rwose

Mob Kuya 31-08-2016

Wowe wiyise nkundurwanda wa nterahamwe we toka shetani

kamali muhamed Kuya 31-08-2016

wowe kavange ibyuvuze nibyawe ntabwo aribyanyanyarwanda kereka niba ariwowe uhagarariye abanyarwanda! kandi uwo abanyarwanda bitoreye ngo ajye abahagararira muruhando mpuzamahanga turamuzi, so kuvuga ngo abanyarwanda tur’indyarya turi ba buke kabili urakoze kudutuka gusa umenye ko umuyobozi wacu turamukunda kuko tuzi aho yadukuye nuko atuyoboye yewe tukamenya ncyo atumariye kugeza kuri uyu munsi wa none .karibu rero duhangane nuwo ushyigikiye kuko twe tuzi uwo twahisemo kuva muri 2003, 2010 ndetse na 2017 turahabaye.

Nkundurwanda Kuya 31-08-2016

Twagiramungu arisema! Ashaka kuba nka Victoire Ingabire? nimba yikunda ico ciyumviro nagihagarike bataramwagiriza gufovya genocide yakorewe abanyarwanda!

Jclaude Kuya 30-08-2016

President Paul Kagame tuzamutora kuko tuzineza aho yakuye abanyarwanda mu icura burindi igihugu kirihuta mu iterambere ibikorwa remezo,Girinka mu nyarwanda nibindi nkumutekano umumtu arishyira akizana keretse utareba

kavange Kuya 30-08-2016

nonese kuli umunyamakuru ubona amatora yo muli africa aramatora cyangwa nikinamico abanyarwanda tulindyandya ubesha umuntu ko umukunda kumunwa kumutima ali bucye kabili

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...