AMAKURU

UKWEZI

Paul Kagame yatsinze amatora ku kigero gihanitse, kuri Habineza na Mpayimana byanze

Paul Kagame yatsinze amatora ku kigero gihanitse, kuri Habineza na Mpayimana byanze
4-08-2017 saa 22:35' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 8897 | Ibitekerezo 3

Paul Kagame usanzwe ari Perezida w’u Rwanda, ni we watsinze amatora ku mwanya wa Perezida wa Repubulika nk’uko amajwi ya mbere y’agateganyo yatangajwe na Komisiyo y’amatora abigaragaza, akaba yatsinze ku kigero cyo hejuru nk’uko byari byitezwe na benshi, naho abandi bakandida babiri bari bahanganye ari bo Dr Frank Habineza na Philippe Mpayimana bo batsinzwe banagira amajwi macye cyane.

Nk’uko ibyavuye mu matora by’ibanze bibigaragaza, habazwe amajwi y’ibanze yamaze kubarurwa mu gihe andi agikusanywa, bigaragara ko Paul Kagame mu turere dutandukanye tw’igihugu yatsinze n’amajwi ari hajuru ya 98%, mu gihe Dr Frank Habineza na Mpayimana Philippe bo mu turere twose bagiye bagira amajwi ari munsi ya 1% kuri buri umwe.

N’ubwo amajwi agikomeza gukusanywa hirya no hino mu gihugu, amajwi ya mbere agaragaza ko Dr Frank Habineza yatsinzwe n’amajwi 0.27%, Philippe Mpayimana akagira 0,73% naho Paul Kagame agatsinda ku kigero cya 98.75%. Ku banyarwanda baba mu mahanga, bo batoye Dr Frank Habineza ku kigero cya 0.45%, Philippe Mpayimana agira 0.13% naho Paul Kagame agira 98.95%. Twabibutsa ariko ko ibi byose ari ishusho y’uko bihagaze byose mu gihe amajwi agikomeza gukusanywa no kubarwa, ibyavuye mu matora by’agateganyo bikaba bazatangazwa kuri uyu wa Gatandatu.

Nk’uko Komisiyo y’amatora yabitangaje, muri rusange Abanyarwanda 6,897,076 nibo batoye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Ku bantu 6,897,076 batoye Perezida wa Repubulika, 54% ni abagore naho 46% ni abagabo; muri abo bose urubyiruko rukaba ari 45%.Abanyarwanda baba mu mahanga batoye kuri uyu wa 3 Kanama 2017 ni 44,362 batoreye mu byumba by’itora 98.

Muri aya matora abantu batoreye kuri site z’itora 2,340 zigizwe n’ibyumba by’itora 16,691. Kuri Milioni 6, 897,076 z’Abanyarwanda batoye kuri uyu wa 3 - 4 Kanama 2017, abatoye bwa mbere (abujuje imyaka 18) ni 254,796.

Abanyarwanda batoye Umukuru w’Igihugu bagaragaje ko bishimiye cyane iki gikorwa kandi batewe ishema nacyo


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
BIGIRIMANA ISHIMWE Dismas Kuya 5-08-2017

Abanyarwanda bagaragaje ko bazi neza aho bavuye,aho berekeza ndetse nuwo babonamo ubushobozi bwo kutabasubiza inyuma. Ni abo gushimirwa.

Aimable uwimana Kuya 5-08-2017

Congratulation in advance H .E.please continue to make Africa a better place to live

Musore Espoir Kuya 5-08-2017

Tura Nezerewe Rwose ,imirimo Umuntu Akora Ira mwamamaza Ku Isi, Igatsinda Yonyine

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...