konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Perezida Kagame asanga Serivisi ari kimwe mu birimo gutera imbere vuba mu bukungu bw’Isi

Perezida Kagame asanga Serivisi ari kimwe mu birimo gutera imbere vuba mu bukungu bw’Isi
12-02-2018 saa 12:41' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 966 | Ibitekerezo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashimangiye ko Serivisi ari kimwe mu bice by’ubukungu biri gutera imbere kandi bikazamuka ku muvuduko uri ku rwego rushimishe ndetse ngo Ubwishingizi bukaba bugize igice cy’ingenzi cya serivisi.

Perezida Kagame yatangaje ibi kuri uyu wa Mbere tariki 12 Gashyantare 2018, Ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye itangizwa ry’Inama Rusange Ngarukamwaka ya 42 y’Ibigo by’Ubwishingizi muri Afurika (The Federation of African National Insurance Companies- FANAF).

Perezida Kagame yavuze ko abahagarariye ibigo by’ubwishingizi bateraniye muri iyi nama bazaba umuyoboro mwiza wo kwagura no gushishikariza abashoramari bakeneye kwinjira ku isoko rya Afurika.

Yagize ati "Tugomba gukorana n’abandi, ariko ibyo ntibivuze ko abishingizi bo muri Afurika bagomba kujya munsi y’abandi. Ikindi rero ni uko imbogamizi zibangamira iterambere ry’ubucuruzi muri Afurika zigiye gukomeza kugabanuka,

Amasezerano yo gushyiraho akarere k’ubucuruzi muri Afurika azashyirwa ho umukono hano i Kigali mu kwezi gutaha, mu nama idasanzwe izahuza abakuru b’ibihugu byibumbiye mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe. Aya masezerano, amaze imyaka hafi 40 yigwaho, ni intambwe ikomeye mu guhahirana hagati yacu nk’abanyafurika, no mu kubaka ubumwe bwacu"

Perezida Kagame wongeye gukangurira abashora imari muri Serivisi z’Ubwishingizi kubikorana ubunyamwuga yavuze ko kugeza ubu serivisi ari kimwe mu bice by’ubukungu biri gutera imbere ku muvuduko wo hejuru aho muri izi serivisi hazamo n’ubwishingizi

Yagize ati “Serivisi ni kimwe mu bice birimo gutera imbere vuba mu bukungu bw’Isi. Ubu serivisi zigize 70% by’ubukungu na 60% by’imirimo nkuko ikigereranyo cya Banki y’Isi kibitubwira. Ubwishingizi bugize igice cy’ingenzi cya serivisi”

Perezida Kagame yavuze ko Ubwishingizi bukora ibirenze kugoboka abari mu kaga anavuga ko uko ubukungu bw’igihugu bukura, ariko serivisi z’ubwishingizi zicyo gihugu zitera imbere, zikarusha ho gukora neza. Aho ku ikubitiro yavuze ko ubwishingizi bushimangira uburumbuke, bugateza imbere guhanga ibishya.

Yagize ati “Serivisi z’ubwishingizi nibyo zizana ku isoko bituma abashoramari na ba rwiyemezamirimo batinyuka. Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kimwe cya gatatu cy’inguzanyo ziterwa inkunga n’abishingizi.Ubwishingizi kandi bufasha mu kubaka icyizere ku bakora ubucuruzi bw’intera ndende. Nta bwishingizi, ubucuruzi bwambukiranya imipaka burahagarara”

Yakomeje agira ati “Uko ibigo by’ubwishingizi bikomeza gufasha ababigana, bibika amafaranga yifashishwa mu ishoramari ry’imbere mu gihugu bityo bikongera umubare w’imishinga ishobora gukorwa mu bukungu bw’igihugu, Mu mikorere yabyo ya buri munsi, ibigo by’ubwishingizi bisaba ababigana kugira icyerekezo cy’igihe kirekire mu nguzanyo zabo kurusha uko amabanki abikora”

Iyi nama ngarukamwaka y’Ibigo by’Ubwishingizi muri Afurika, ibaye ku nshyuro ya 42 muri zo ikaba yakiriwe n’u Rwanda ku nshuro ya 3 kuko rwayakiriye muri 2004 no muri 2012 ikaba n’ubu muri 2018 iri kubera I Kigali.
AMAFOTO:Village urugwiro


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • munyemana Muli 2 Petero 3:13,Bible yigisha ko dutegereje "Ijuru rishya n’Isi Nshya".Abantu benshi beza,"bazasigara" kandi bature mu isi ya Paradizo iteka ryose.Naho ababi bose bazakurwa mu isi,bapfe burundu.Bisome muli Imigani 2:21,22 na Zaburi 37:29.Abandi beza bazajya mu Ijuru,nibo bazategeka Isi izaba Paradizo.Bisome muli Daniel 7:27 na Ibyahishuwe 5:10.Gehinomu,ni Igiheburayo "Ge Hinnom",bisobanura "Ikibaya cya Hinnom",cyabaga hafi n’i Yeruzalemu.Bahoraga batwikiramo imyanda n’intumbi z’abantu,bakaba ivu.YESU yavuze ko abanyabyaha bazajya muli Gehinomu,ashaka kuvuga ko "bazapfa burundu ntibongere kubaho".Byari ikigereranyo cy’icyo kibaya.Muli Abaroma 6:23,Bible ivuga ko igihano cy’icyaha ari "URUPFU" rwa burundu,nta kongera kubaho.Ntabwo ari Umuriro utazima.Bigenda gute iyo dupfuye?Ese tujya mu Ijuru?Nta hantu na hamwe Bible yigisha ko umuntu upfuye aba yitabye imana.Dore uko Bible yigisha ku Rupfu.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).None se yakitaba imana gute kandi atumva?Umwuka Imana yashyize muli Adamu,ntabwo ari Roho itekereza nkuko benshi bibeshya.Ahubwo ni “neshamah “ mu Giheburayo (breath mu Cyongereza,Souffle mu Gifaransa).Uwo mwuka imana yashyize muli Adamu,siwo utekereza.Hatekereza “ubwonko gusa†.Umwuka uba mu mubiri wacu,ni imbaraga zidukoresha.Twabigereranya n’amashanyarazi akoresha Radio.Ntabwo rero umwuka wakitaba imana kandi “udatekereza†.Iyo dupfuye,uwo mwuka uragenda,nkuko amashanyarazi nayo agenda,RADIO ntiyongere kuvuga.Dore urugero rwiza rwerekana ko iyo dupfuye tutaba twitabye imana: Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Itagiriro 37:35).Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka “ku munsi w’imperuka†,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Ni Yesu ubwe wabivuze.Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4 ).Barabora bikarangira (Abagalatiya 6:8).

    ">Wakoze kutubwira Ijambo ry’Imana.Ariko reka nkosore bimwe mu byo wanditse.Ndasaba abasomyi (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...