konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Perezida Kagame yageze muri Côte d’Ivoire mu nama y’ibihugu by’Afurika n’iby’i Burayi

Perezida Kagame yageze muri Côte d’Ivoire mu nama y’ibihugu by’Afurika n’iby’i Burayi
29-11-2017 saa 08:37' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 3033 | Ibitekerezo

Perezida Paul Kagame yageze i Abidjan muri Côte d’Ivoire yakirwa na mugenzi we Alassane Ouattara uyobora iki gihugu aho yitabiriye inama ya gatanu ihuza Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.

Iyi nama igihe guhuza ibi bihugu ku nshuro yayo ya Gatatu, izibanda cyane cyane ku bikorwa byakorerwa urubyiruko mu rwego rwo gushimangira iterambere ryarwo ndetse n’ahazaza harwo aho ifite insanganyamatsiko igira iti “Gushora imari mu rubyiruko hagamijwe ejo harambye”.

Ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yageraga ku kibuga cy’indege cya Félix-Houphouët-Boigny i Abidjan muri Côte d’Ivoire yakiriwe na mugenzi we Alassane Ouattara.

Iyi nama igiye guhuza ibihugu byo ku migabane yombi i Abidjan muri Côte d’Ivoire izamara iminsi ibiri, uretse kwiga ku hazaza h’urubyiruko, bazanaganira ku mibanire y’ibihugu byo kuri iyi migabane yombi mu rwego rwa politiki n’ubukungu ndetse hanafatwe umwanya wo kuba bakosora ibitagenda neza.

Umukuru w’igihugu Paul Kagame azez uru ruzinduko i Abidjan muri Côte d’Ivoire ruzamara iminsi 2 aturutse i Nairobi muri Kenya aho yari yitabiriye ibirori by’irahira rya Perezida Uhuru Kenyatta kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Ugushyingo 2017.

JPEG - 80 kb

Perezida Kagame yakiriwe na mugenzzi we Ouattara wa Côte d’Ivoire

JPEG - 165.5 kb
JPEG - 82.9 kb

Perezida Kagame yageze ku kibuga cy’indege cya Félix-Houphouët-Boigny i Abidjan mu masaha y’ijoro ryo kuwa Kabiri

JPEG - 127.5 kb
JPEG - 98.7 kb

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • munyemana Muli 2 Petero 3:13,Bible yigisha ko dutegereje "Ijuru rishya n’Isi Nshya".Abantu benshi beza,"bazasigara" kandi bature mu isi ya Paradizo iteka ryose.Naho ababi bose bazakurwa mu isi,bapfe burundu.Bisome muli Imigani 2:21,22 na Zaburi 37:29.Abandi beza bazajya mu Ijuru,nibo bazategeka Isi izaba Paradizo.Bisome muli Daniel 7:27 na Ibyahishuwe 5:10.Gehinomu,ni Igiheburayo "Ge Hinnom",bisobanura "Ikibaya cya Hinnom",cyabaga hafi n’i Yeruzalemu.Bahoraga batwikiramo imyanda n’intumbi z’abantu,bakaba ivu.YESU yavuze ko abanyabyaha bazajya muli Gehinomu,ashaka kuvuga ko "bazapfa burundu ntibongere kubaho".Byari ikigereranyo cy’icyo kibaya.Muli Abaroma 6:23,Bible ivuga ko igihano cy’icyaha ari "URUPFU" rwa burundu,nta kongera kubaho.Ntabwo ari Umuriro utazima.Bigenda gute iyo dupfuye?Ese tujya mu Ijuru?Nta hantu na hamwe Bible yigisha ko umuntu upfuye aba yitabye imana.Dore uko Bible yigisha ku Rupfu.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).None se yakitaba imana gute kandi atumva?Umwuka Imana yashyize muli Adamu,ntabwo ari Roho itekereza nkuko benshi bibeshya.Ahubwo ni “neshamah “ mu Giheburayo (breath mu Cyongereza,Souffle mu Gifaransa).Uwo mwuka imana yashyize muli Adamu,siwo utekereza.Hatekereza “ubwonko gusa†.Umwuka uba mu mubiri wacu,ni imbaraga zidukoresha.Twabigereranya n’amashanyarazi akoresha Radio.Ntabwo rero umwuka wakitaba imana kandi “udatekereza†.Iyo dupfuye,uwo mwuka uragenda,nkuko amashanyarazi nayo agenda,RADIO ntiyongere kuvuga.Dore urugero rwiza rwerekana ko iyo dupfuye tutaba twitabye imana: Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Itagiriro 37:35).Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka “ku munsi w’imperuka†,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Ni Yesu ubwe wabivuze.Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4 ).Barabora bikarangira (Abagalatiya 6:8).

    ">Wakoze kutubwira Ijambo ry’Imana.Ariko reka nkosore bimwe mu byo wanditse.Ndasaba abasomyi (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...