AMAKURU

UKWEZI

Perezida Kagame yageze muri Ghana mu nama yiga ku ntego z’iterambere rirambye

Perezida Kagame yageze muri Ghana mu  nama yiga ku ntego z’iterambere rirambye
11-12-2017 saa 14:00' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 987 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Mbere Perezida Kagame yageze mu Mujyi wa Acra muri Ghana aho agiye kwitabira inama yiga ku ntego z’iterambere rirambye (SDGs) ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ryabyo.

Iyi nama iritabirwa n’abakuru b’ibihugu bitandukanye ndetse n’abayobozi b’Akanama k’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye aho mu biganiro byabo bari buze kwibanda cyane mu gushyira imbaraga mu ishyirwa mu bikorwa ry’izi ntego z’iterambere rirambye, SDGs

Mu bandi bayobozi bakuru b’ibihugu ndetse n’abandi bakomeye bitabiriye iyi nama, uretse Perezzida Paul Kagame, harimo Perezida wa Ghana Nana Akuffo Addo, Jeffrey Sachs uyobora Earth Institute muri Kaminuza ya Columbia; Umunya-Libya, Alaa Murabit; Leymah Gbowee wo muri Liberia n’abandi batandukanye.

Nyuma y’uko u Rwanda rwabaye urwa Mbere rugahiga ibindi bihugu mu ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’ikinyagihumbi zizwi nka MDGs, rwahise ruhabwa kuzagira icyicaro cy’ikigo kizafasha Afurika mu ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’iterambere rirambye cyiswe “SDGs Center For Africa”.

SDGs ifite intego zigamije kurandura burundu ubukene, inzara n’ibindi bibazo byugarije abaturage bitarenze 2030.Izi ntego zikaba zaremejwe mu Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ya 193 yabaye muri Nzeri 2015.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...