konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’amateka muri Maroc aho bamufata nk’intwari

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’amateka muri Maroc aho bamufata nk’intwari
20-06-2016 saa 12:19' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 2411 | Ibitekerezo 2

Guhera kuri uyu wa Mbere tariki 20 Kamena 2016, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’amateka mu gihugu cya Maroc rugomba kumara iminsi ibiri aho agomba kubonana n’umwami w’iki gihugu, Mohammed VI, ndetse akaba ategerejwe cyane n’abaturage b’iki gihugu basanzwe bamufata nk’intwari.

Ni uruzinduko rwa mbere rw’akazi Perezida Paul Kagame agiriye muri Maroc ariko ni n’ubwa mbere mu mateka, Perezida w’u Rwanda agiriye uruzinduko rw’akazi muri Maroc. Ni umunsi w’amateka mu bijyanye n’imibanire n’ubuhahirane bw’ibihugu byombi. Igihugu cya Maroc kigendera ku mahame y’ingoma ya Cyami, kikaba kinayoborwa n’uyu Muhammed VI.

JPEG - 401.5 kb

Mohammed VI, umwami w’igihugu cya Maroc

Ikinyamakuru Jeune Afrique dukesha iyi nkuru, kivuga ko abaturage bo muri Maroc bafata Perezida Kagame nk’umugabo w’ubutwari budasanzwe, cyane ko uretse kuba yarabashije guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi, anakora ibishoboka byose mu kurwanya ubuhake bw’abakoloni, ibintu n’umwami wa Maroc nawe ashaka gushyira imbere. Abaturage b’iki gihugu kandi, bashima imiyoborere ya Perezida Kagame yagize uruhare mu kurwanya ruswa no kwimakaza impinduramatwara mu bukungu, byatumye kuva yagera ku butegetsi haboneka impinduka bigatuma u Rwanda ruza mu bihugu bihagaze neza mu ruhando mpuzamahanga.

Uru ruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriye muri Maroc, rwabanjirijwe n’umukino wa gicuti w’umupira w’amaguru wahuje amakipe y’abatarengeje imyaka 20 y’u Rwanda na Maroc kuwa Gatandatu w’iki cyumweru gishize, uyu mukino nawo ukaba ari ikimenyetso cy’imibanire y’ibihugu byombi n’ubwo bitari bisanzwe bigenderana mu bya dipolomasi.

JPEG - 78.5 kb

Uyu mukino w’umupira w’amaguru warangiye amakipe y’ibihugu byombi anganya igitego 1-1, wari wateguwe mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Mu bakiniye ikipe y’u Rwanda, hari harimo n’abahungu babiri ba Perezida Paul Kagame, abo bakaba ari Ian Kagame na Brian Kagame.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Andre bikorimana Kuya 21-06-2016

Nukuri nibyo kwishimirwa

Andre bikorimana Kuya 21-06-2016

Nukuri nibyo kwishimirwa

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...