konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Perezida Kagame yahaye icyubahiro intwari z’u Rwanda- Amafoto

Perezida Kagame yahaye icyubahiro intwari z’u Rwanda- Amafoto
1-02-2018 saa 12:12' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 2112 | Ibitekerezo 1

Kuri uyu wa Kane tariki 01 Gashyantare 2018, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yifatanyije n’abanyarwanda mu muhango wo kwibuka no guha icyubahiro ku nshuro ya 24 intwari z’u Rwanda

Buri mwaka, ku ya 1 Gashyantare u Rwanda rwizihiza Umunsi Mukuru w’Intwari. Uyu mwaka, uyu munsi urizihizwa ku nsanganyamatsiko igira iti: "Dukomeze Ubutwari, Twubake u Rwanda twifuza."

Umuhango wabimburiwe no gushyira indabo ku kimenyetso cy’ubutwari kiri ku gicumbi cy’intwari i Remera mu karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.

Nyuma yo gushyira indabo kuri iki kimenyetso cy’ubutwari hakurikiyeho umuhango wo kunamira no kwibuka intwari z’u Rwanda.

Uyu muhango kandi wari witabiriwe n’abayobozi bakuru b’igihugu barimo Perezida wa Sena, Umutwe w’Abadepite, Umuyobozi mukuru w’urukiko rw’Ikirenga n’abandi bayobozi bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

AMAFOTO:Village Urugwiro


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Bonaventure HABIMANA Kuya 1-02-2018

Muraho, Si igitekerezo ndi Gutanga ,ahubwo narisomywe inkuru mwanditse mbona haraho bishoboka ko hari ikosa ry’imyandikire.mwambaza kuri iyi numero 250788703580

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • munyemana Muli 2 Petero 3:13,Bible yigisha ko dutegereje "Ijuru rishya n’Isi Nshya".Abantu benshi beza,"bazasigara" kandi bature mu isi ya Paradizo iteka ryose.Naho ababi bose bazakurwa mu isi,bapfe burundu.Bisome muli Imigani 2:21,22 na Zaburi 37:29.Abandi beza bazajya mu Ijuru,nibo bazategeka Isi izaba Paradizo.Bisome muli Daniel 7:27 na Ibyahishuwe 5:10.Gehinomu,ni Igiheburayo "Ge Hinnom",bisobanura "Ikibaya cya Hinnom",cyabaga hafi n’i Yeruzalemu.Bahoraga batwikiramo imyanda n’intumbi z’abantu,bakaba ivu.YESU yavuze ko abanyabyaha bazajya muli Gehinomu,ashaka kuvuga ko "bazapfa burundu ntibongere kubaho".Byari ikigereranyo cy’icyo kibaya.Muli Abaroma 6:23,Bible ivuga ko igihano cy’icyaha ari "URUPFU" rwa burundu,nta kongera kubaho.Ntabwo ari Umuriro utazima.Bigenda gute iyo dupfuye?Ese tujya mu Ijuru?Nta hantu na hamwe Bible yigisha ko umuntu upfuye aba yitabye imana.Dore uko Bible yigisha ku Rupfu.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).None se yakitaba imana gute kandi atumva?Umwuka Imana yashyize muli Adamu,ntabwo ari Roho itekereza nkuko benshi bibeshya.Ahubwo ni “neshamah “ mu Giheburayo (breath mu Cyongereza,Souffle mu Gifaransa).Uwo mwuka imana yashyize muli Adamu,siwo utekereza.Hatekereza “ubwonko gusa†.Umwuka uba mu mubiri wacu,ni imbaraga zidukoresha.Twabigereranya n’amashanyarazi akoresha Radio.Ntabwo rero umwuka wakitaba imana kandi “udatekereza†.Iyo dupfuye,uwo mwuka uragenda,nkuko amashanyarazi nayo agenda,RADIO ntiyongere kuvuga.Dore urugero rwiza rwerekana ko iyo dupfuye tutaba twitabye imana: Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Itagiriro 37:35).Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka “ku munsi w’imperuka†,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Ni Yesu ubwe wabivuze.Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4 ).Barabora bikarangira (Abagalatiya 6:8).

    ">Wakoze kutubwira Ijambo ry’Imana.Ariko reka nkosore bimwe mu byo wanditse.Ndasaba abasomyi (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...