konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Perezida Kagame yakuyeho Minisitiri James Musoni, ashyiraho n’abandi bayobozi bashya

Perezida Kagame yakuyeho Minisitiri James Musoni, ashyiraho n’abandi bayobozi bashya
6-04-2018 saa 19:31' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 12745 | Ibitekerezo 8

Kuri uyu wa Gatatu tariki 6 Mata 2018, nibwo Perezida Kagame yakuyeho Minisitiri James Musoni wari Minisitiri w’Ibikorwa remezo, uyu akaba yari amaze igihe anavugwa cyane kubera amakuru y’uko yatwaye umugore w’abandi aherutse gusakara. Yamusimbuje Claver Gatete wayoboraga Minisiteri y’Imari n’igenamigambi ahita ashyiraho n’abandi bayobozi bashya basimbuye abandi ku myanya bari bariho.

Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, none ku wa 6 Mata 2018, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho abayobozi mu buryo bukurikira:

Abaminisitiri :

1. Bwana Dr. NDAGIJIMANA Uzziel, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi

2. Bwana GATETE Claver, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo

Abanyamabanga ba Leta :

1. Madamu Dr UWERA Claudine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho n’abandi Bayobozi bakurikira:

1. Bwana RUGIGANA Evariste, Umuyobozi Mukuru mu Biro bya Minisitiri w’Intebe/Director of Cabinet

2. Madamu MIREMBE Alphonsine, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisitiri yo muri Perezidansi ya Republika

3. Madamu KAGARAMA Doreen, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisitiri ishinzwe Ibikorwa by’inama y’Abaminisitiri muri Primature/MINICAAF

4. Madamu MAKOLO Yvonne, Umuyobozi Mukuru wa Rwandair/CEO Rwandair

5. Bwana KARAKYE Charles, Umuyobozi Mukuru ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Guverinema/Head GACU muri Primature

6. Madamu BYUSA Michelle, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Guverinema/Deputy Head GACU muri Primature


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 8
gruec Kuya 8-04-2018

Ecouter la forêt qui pousse plutôt que l’arbre qui tombe.

gruec Kuya 8-04-2018

Ecouter la forêt qui pousse plutôt que l’arbre qui tombe.

jos Kuya 8-04-2018

ntawumara utubiri yakunze ubusambanyi budafashe natahe nuwomugore yarayanditse

nukuri Kuya 7-04-2018

Ingutiya irarikoze we,wetesheje agaciro naho cash zo zirahari ntacyo byagutwara niyo utakora.

Erinestine Kuya 7-04-2018

Bay Musonibarakozekumusezerera Yaramazekurengwa Asigaye Ajyamuburaya Nawerekayumve Ukuntu Ubushomeriburyana Uwamuha Umunyamafaranganawe Bakamurongora Umugore Akumva Ukobibabaza.

sana Kuya 7-04-2018

Musoni nibamukureho yiyatse agaciro.

kamana Kuya 7-04-2018

Bay Musoni, bay Mujawamariya,ibikubdanye birajyana!

Luc Kuya 6-04-2018

Bye bye Musoni

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...