konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Perezida Kagame yasangiye iminsi mikuru n’abana baturutse hirya no hino mu gihugu-Amafoto

Perezida Kagame yasangiye iminsi mikuru n’abana baturutse hirya no hino mu gihugu-Amafoto
3-12-2017 saa 14:13' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 3800 | Ibitekerezo 1

Perezida Paul Kagame n’umufasha we, Jeannette Kagame bakiriye abana baturutse hirya no hino mu gihugu hose basangira nabo iminsi mikuru ndetse babaha umwanya basabana nabo. Umukuru w’igihugu yifurije aba bana umwaka mushya muhire wa 2018 maze anabaha intashyo bashyira ababyeyi babo inshuti n’abavandimwe.

Perezida Kagame n’umufaha we bakiriye aba bana mu biro by’umukuru w’igihugu kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Ukuboza 2017, nyuma yo kuva mu myitozo ngororamubiri ibera mu mujyi wa Kigali buri Cyumweru cya mbere cy’ukwezi izwi nka Car free day ndetse bakaba bahuriyemo n’imbaga y’abanyarwanda bari bayitabiriye.

Ubwo Perezida Kagame na Madamu we basozaga imyitozzo ngororamubiri basuhuje abanyarwanda bo mu ngeri zose bari bitabiriye imyitozo maze bahita berekeza ku biri by’umukuru w’igihugu ahari hateraniye aba bana baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu baje gusangira iminsi mikuru n’umukuru w’igihugu.

Perezida Kagame yasabanye n’abana bato baje gusangira nawe iminsi mikuru maze ashimira byimazeyo abategura iki gikorwa ngo kuko biba bikwiye ko abana bazirikanwa cyane ko ari bo Rwanda rw’ejo.

Perezida Kagame yifurije aba bana Noheli Nziza n’Umwaka Mushya muhire w’2018 maze ababoneraho no kubaha ubutumwa n’intashyo bashyira ababyeyi babo, inshuti abavandimwe n’abaturanyi basize aho baturutse.

Yagizze ati " Nk’ababyeyi ndetse n’abayobozi banyu turabifutiza ibyiza byose. Nimusubira aho mwaturutse, mudutahirize ababyeyi banyu, abarezi banyu, ndetse n’abandi bana bagenzi banyu."

Igikorwa nk’iki cyo gusangira n’abana bato iminsi mikuru no gusabana nabo mu buryo butandukanye gisanzwe kiba mu mpera za buri mwaka, aho gitegurwa n’umuryango Imbuto Foundation washinzwe na Madamu Jeannette Kagame.


Perezida Kagame na Madamu basangiye iminsi mikuru n’abana bato baturutse hirya no hino mu gihugu


Perezida Kagame ashyikiriza abana impano


Byari ibyishimo bidasanzwe ku bana basabana na Perezida Kagame ndetse na Madamu


Perezida Kagame yaganirije abana abaha impanuro, abifuriza umwaka mushya muhire anabaha intashyo bazashyira ababyeyi n’inshuti


Abana bidagaduye karahava


Akanyamuneza kari kose ku bana

JPEG - 227.5 kb
PNG - 1.4 Mb
JPEG - 174.5 kb
JPEG - 266.9 kb

AMAFOTO YA PEREZIDA KAGAME NA MADAMU BARI MU MYITOZO NGORORAMUBIRI


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
salima Kuya 5-12-2017

Arko nubundi ababana ni abana baba bararobanuwe nukuvuga ngo ni abana ba meya wakarere runaka cg se ba gitifu ? Munsubize

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...