AMAKURU

UKWEZI

Perezida Paul Kagame yashimwe n’imbaga y’abantu biganjemo abakomeye

Perezida Paul Kagame yashimwe n’imbaga y’abantu biganjemo abakomeye
6-08-2017 saa 08:28' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 11526 | Ibitekerezo 4

Nk’uko byagaragaje na Komisiyo y’igihugu y’amatora kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Kanama 2017, 100% by’amajwi y’agateganyo Perezida Paul Kagame yamaze kwegukana Intsinzi arushije cyane abo bahatanaga muri aya matora. Kuri ubu abayobozi banyuranye muri Afurika no hanze yaho bakomeje kugenda bagaragaza ko bishimiye intsinzi ya Kagame ndetse bagenda bamwifuriza Ishya n’ihirwe mu mirimo akomeje.

Abakomeye barimo Perezida John Pombe Magufuri uyobora Tanzania, Uhuru Kenyatta urimo guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu muri Kenya akaba ari nawe usanzwe uri ku butegetsi kimwe n’abandi barimo umwana muto Wendy Waeni w’inshuti bya hafi na Perezida Kagame ni bamwe muri benshi bakomeje kugaragaza ko bishimiye bidasanzwe intsinzi ye ku mwanya wa Perezida banamwifuriza ishya n’ihirwe mu rugendo rw’imyaka 7 agiye gukomeza kuyoboramo Abanyarwanda.

Nk’uko byagaragajwe mu ibarura ryakozwe na Komisiyo y’igihugu y’amatora, amajwi y’agateganyo yatangajwe agaragaza ko mu bantu bagera kuri 6,897,076 batoye, Paul Kagame yatowe n’abagera kuri 6,650,722 bangana na 98.63%, Mpayimana Philippe yatowe n’abantu 49.117 bangana na 0.73% naho Dr Frank Habineza aza inyuma aho yatowe na 31.633 bagize 0.47% by’abantu bose batoye.

Babinyujije kuri Twitter aba ni bamwe mu bantu bakimehe kugaragaza ko bashimishijwe n’intsinzi ya Perezida Kagame ndetse bakomeza kugenda bamwifuriza kuzahirwa n’uru rugendo rw’imyaka 7 atangiranye n’abanyarwanda.

Maj Gen Muhoozi Kainerugaba, Umuhungu wa Perezida Museveni akaba n’umujyanama we wihariye mu bya Gisirikare yashimishijwe n’intsinzi ya Perezida Kagame


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 4
Muhire Kuya 7-08-2017

Aba nibo bakomeye?

Muhire Kuya 7-08-2017

Aba nibo bakomeye?

Muhire Kuya 7-08-2017

Aba nibo bakomeye?

VICENT Kuya 6-08-2017

NIWOWE

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
netlink
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...