konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Polisi y’u Rwanda yaguye gitumo umunyamakuru muri studio imuta muri yombi

Polisi y’u Rwanda yaguye gitumo umunyamakuru muri studio imuta muri yombi
24-06-2016 saa 10:37' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 27064 | Ibitekerezo 4

Kuri uyu wa Kane tariki 23 Kamena 2016, umunyamakuru wa Radio Izuba yo mu karere ka Ngoma wigeze kuba gitifu w’akagari, yaguwe gitumo ari mu kiganiro cy’imikino ahita atabwa muri yombi na Polisi y’u Rwanda azira amafaranga ya VUP.

Ku isaha ya saa tanu zo kuri uyu wa Kane tariki 23 Kamena 2016, Polisi ikorera mu karere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba, yaguye gitumo umunyamakuru Lucien Kamanzi muri studio za Radio Izuba yakoreraga, ahita atabwa muri yombi azira amafaranga agenewe abaturage yatwaye ubwo yari gitifu w’akagari.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Uburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi, yabwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko Lucien Kamanzi yahoze ari gitifu w’akagari ka Kinyonzo mu murenge wa Kazo wo mu karere ka Ngoma, nyuma akaza kukavaho akajya kuba umunyamakuru kuri Radio Izuba.

JPEG - 75.7 kb

Lucien Kamanzi yasanzwe muri situdiyo arimo gukora ikiganiro cy’imikino.

Avuga ko uyu mugabo yatawe muri yombi azira kuba muri 2012 ubwo yari gitifu w’akagari, yarahimbye itsinda rya baringa afatanyije n’umuturage, bagafata amafaranga arenga miliyoni n’ibihumbi magana abiri (1.200.000) bayita ay’itsinda ry’abantu benshi, bakayagabana none Lucien Kamanzi akaba yaranze kuyishyura.

IP Emmanuel Kayigi, avuga ko nyuma yo kuyagabana umuturage yishyuye igice cye, hanyuma uyu wahoze ari gitifu agaterera agati mu ryinyo. Lucien Kamanzi avuga ko uyu muturage ari we wayafashe akayamuguriza ku giti cye, mu gihe umuturage we ashinja gitifu ko bayafashe muri iryo tsinda rya baringa bakayagabana ngo bazanafatanye kuyishyura.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 4
-xxxx- Kuya 26-06-2016

Ni danger?

-xxxx- Kuya 26-06-2016

Ni danger?

Jean dedieu Kuya 25-06-2016

Ewana police yigihugu muriyiminsi iriguko nabi.akazi kayo ishinzwe ubuse iby

pascal Kuya 24-06-2016

None se ibi byari gutuma bamusanga muri studio? Iyo bamuha convocation akitaba?

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...