konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Prof. Silas Lwakabamba yahawe imirimo mishya

Prof. Silas Lwakabamba yahawe imirimo mishya
3-02-2018 saa 14:17' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 5714 | Ibitekerezo 2

Prof Silas Lwakabamba wakoze mu myanya itandukanye muri Leta y’u Rwanda ndetse akaba yaranayoboye Minisiteri ebyiri harimo iy’Ibikorwaremezo ndetse na Minisitiri w’Uburezi akaba mu mwaka ushize yari aherutse gusezera ku buyobozi bukuru bwa Kaminuza ya Kibungo. Kuri ubu yagizwe umuyobozi mu rwego Ngishwanama mu by’imyigire mu Kigo gifasha Abanyafurika kwiga muri Kaminuza zikomeye ku Isi, bakoresheje Internet, eLearnAfrica.

Ikigo ‘eLearnAfrica’ cyatangije uburyo bw’ikoranabuhanga ryorohereza abanyeshuri bo ku rwego rw’amashuri makuru na za Kaminuza muri Afurika gukora ubushakashatsi, kwiga amasomo atandukanye, bakabona diplôme n’impamyabushobozi muri Kaminuza zikomeye ku Isi bigiye kuri Internet ya mudasobwa na telefoni.

Itangazo rya eLearnAfrica rivuga ko urwego Ngishwanama Prof Lwakabamba yahawemo inshingano rugenzura imikoranire ya eLearnAfrica mu bijyanye n’imyigire n’abafatanyabikorwa barimo Ihuriro Nyafurika rya Kaminuza (AAU) n’Ihuriro rya za Kaminuza z’Abarabu (AARU).

Prof Lwakabamba yavuze ko yishimiye amahirwe yahawe ngo atange umusanzu we mu burezi bwa Afurika.

Yagize ati “Iki kigo kigamije gutanga ibisubizo ku bibazo bikomeye Kaminuza zacu zihura na byo. Mfite icyizere ko abanyeshuri bacu bazungukira mu kwiga amasomo atandukanye binyuze mu ikoranabuhanga. Nishimiye gutanga umusanzu wanjye kuri iki gikorwa cy’ingirakamaro.”’

Prof Silas Lwakabamba yavukiye muri Tanzania mu mwaka wa 1947. Yize amasomo ya ‘Engeneering’ muri Kaminuza ya Leeds mu Bwongereza ari naho yakuye impamyabumenyi ya BSc ndetse n’impamyabumenyi ihanitse ya kaminuza (PhD) mu 1975. Yasubiye muri Tanzania yigisha muri Kaminuza ya Dar es Salaam, aba Professor mu 1981.

Mu 1997 yayoboye iryahoze ari Ishuri rikuru ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (KIST), aba Umuyobozi wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, Minisitiri w’Ibikorwaremezo mu 2013 na Minisitiri w’Uburezi kuva ku wa 24 Nyakanga 2014 kugeza ku wa 24 Kamena 2015, awuvaho ajya kuyobora Kaminuza ya Kibungo, umwanya yeguyeho muri Nzeri 2017.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
kabana Kuya 4-02-2018

Mutanze amakuru ariko ntabwo yuzuye. Iki kigo gikorera hehe ?

adivantist habimana eugene Kuya 3-02-2018

Abakuru

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...