konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

U Burundi bwibasiye Perezida Kagame mu magambo yuzuye urwango no guharabika

U Burundi bwibasiye Perezida Kagame mu magambo yuzuye urwango no guharabika
28-07-2016 saa 10:51' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 13157 | Ibitekerezo 42

Daniel Gelase NDABIRABE, umuvugizi w’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi

Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, mu magambo yuzuye urwango, guharabika n’ibinyoma bidafite ishingiro, bibasiye Perezida Paul Kagame, umuryango FPR Inkotanyi n’igihugu cy’u Rwanda muri rusange, bagerekaho ibibazo byinshi byo mu Burundi.

Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe hanze n’ishyaka rya CNDD - FDD riri ku butegetsi mu Burundi, kuwa Kabiri w’iki cyumweru, mu buryo bweruye ryerekanye uburyo ubutegetsi bw’u Burundi bwanga cyane Perezida Kagame n’ishyaka rya FPR Inkotanyi.

Mu byo iri shyaka rishinja Perezida Kagame, rivuga ko yagize uruhare runini mu bibi byabaye mu Burundi, bakavugamo ko we n’ingabo yari ayoboye zari iza RPA z’umuryango FPR Inkotanyi ari bo bishe Perezida Cyprien Ntaryamira wapfanye mu ndege na Perezida Juvenal Habyarimana, ndetse n’abaminisitiri babiri, Simbizi Cyriaque na Ciza Bernard.

Gusa kuri iyi ngingo, ubushakashatsi bwinshi n’ubuhamya bw’abantu batandukanye, byagiye bigaragaza ko indege yari irimo Perezida Habyarimana na Cyprien Ntaryamira, yaba yararashwe n’abahezanguni bo mu buyobozi bukuru ku ngoma ya Habyarimana Juvenal batifuzaga ko yazigera yemera gusinya amasezerano ya Arusha yemereraga abari impunzi gutaha mu mahoro no guhabwa umwanya mu gihugu.

Ishyaka CNDD-FDD ariko ryageze aho rirengera rivuga ko Perezida Paul Kagame yakoze Jenoside mu Rwanda akayegeka ku bandi, mu gihe amahanga n’umuryango w’Abibumbye bagiye bashimira kenshi Perezida Paul Kagame kuba yarahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi nyuma akanubaka ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda.

Iri shyaka rishinja Perezida Kagame ibintu byinshi, ndetse iri tangazo riri mu rurimi rw’ikirundi rigaragaramo amagambo arimo imvugo nyandagazi bakoresha bavugaho Perezida w’u Rwanda kugira uruhare mu bikorwa by’ubwicanyi mu Rwanda no mu Burundi, ubonamo ko ryasohowe rigamije gusa kugaragaza isura ye nabi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 42
Jacques Kuya 13-09-2016

Muvuge Twe Twikorere Birabareba!.

Jacques Kuya 13-09-2016

Muvuge Twe Twikorere Birabareba!.

nema Kuya 12-09-2016

umva yaba abarundi yaba abayobozi babo murajagaraye icya mbere presida wacu muzamwita ibyo mushaka kuko mutazi ibyiza bye sha ntamakuru mufite turamukunda turamwubaha kuko numugabo urumva ibyo muvuga nothing murwane nibyanyu gusa

WhatsApp Kuya 17-08-2016

barigora!gusa ubumwe dufite ntacyo bazigezaho.we love our president knd dufite impanvu nyinshi kubera ubutwari bwe naho mwe ni ishyari ribuzuye

Gerard Kuya 30-07-2016

Ubundi umugabo utegerana nabandi bagabo ibitekererezo bizima yabikurahehe? naho muramurenganya..abakuru bibihugu baraterana ngo bungurane ibitekerezo aho kubegera akinjirishyamba . nubwo yigira kuriya agirubwoba bungana nu bwibisusa.ariko yakinishije nibura rimwe agatera ibuye rimwe hakurya yakanyaru? maze tukamushyirira ibitekerezo bye kwisahane tukamwerekako ntaho bihuriye nuko yabitekerezaga? buriya ntbwo arabona umugabo ayoba inzira ijya murugorwe kandi ahagaze kwirembo rye.

come Kuya 30-07-2016

Barundi cyanecyane mwebwe bayobozi mureke kwica igihugu cyanyu, wowe nkurunziza wasubiye kubutegetsi ushaka kuyobora no guteza imbere igihugu cyawe.shaka uburyo.ugikura ibuzimu kigagaruke muruhando rwamahanga naho ndabona Uburundi ari somalia muburasirazuba bwa Africa.Kagame mureke kandi kumuhoza mu bitangazamakuru siwo muti kandi niba umushaka uzamubona..ubu se mumpunzi zawe acumbikiye ntibikwereka isura yacu koko! va mumatiku wubake igihugu cyawe. cyurimpunzi.naho mukomeza gutyo ndabona iminsi yo kubaho kwawe nyibarira kuntoki. barundi muhindure

kaka Kuya 30-07-2016

Sha muranshimisha kabisa! nari nzi ko gusara ari ukwiruka mu muhanda ariko aba bayobozi b’Uburundi bo ni akaga. Turi kwitahira za Kigali Convention Centre, za Mariot Hotel, Imihanda mishya, twabaye ihuriro ry’amahanga, turakira neza abatugana yemwe n’impunzi zanyu mushaka guhitana zibayeho neza nubwo ntawakwishimira ubuhunzi ariko bariho neza kurusha muri iryo bagiro ryanyu ngo ni igihugu mwe muririrwa mutukana. amateka azabereka ni igihe cy’iminsi gusa muzumirwa. mukomeze muvuge umusaza wasizwe amavuta, mwari muzi ko muzamushotora akabarasa wapi yabarasa mwihaye kwinjira gato gusa, iminsi 02 ni kuri Tanganyika. Mwaratakaye mukomeze mugandagure abahanga, abanyepolitike abanyabwenge muzasigara muri inyeshyamba gusa. Igihugu cyacu muzagera aho kigeze mu gihe cy’imyaka 50 nabwo aruko ako gatsiko kanyu k’abicanyi gahirimye.

Akamikazi safi Kuya 29-07-2016

Abarundi mukeneye ubwenge buva ku Uwiteka,kandi perezida wanyu najyaga mbona aha Imana icyubahiro,ariko sinzi iyo yaramyaga iyariyo kugeza ubu,nkurunziza we reka nkugirinama nudahinduka ngo ureke kumena amaraso atagira urubanza, umenye ko ayawe nawe azajabwa ni mbwa nkaya AHABU umwami wa abisiraheri.ikibazo si perezida poul kagame ikibazo ni wowe.

uwitonze Kuya 29-07-2016

ibyo babyita ibisazi igihugu cyabananiye kugishyira ku murongo no kucyivana mu bibazo kirimo none ngo KAGAME muramenye rwose HE ntiyabona umwanya wo kujya mubibazo byanyu,ashishikajwe no guteza imbere abanyarwanda shame upon u.....

iryamukuru Kuya 29-07-2016

umva ndababwire mwa barundi. muri abahezanguni kweri. igihugu cy’u rwanda kirarinzwe cyane n’abanyarwanda. Reka PEREZIDA wacu we sinababwira. Gusa mureke amagambo,gusebanya,gutukana kuko ntaho byabageza. twe ntagihe dufite cyo guta kubyo muvuga. DUKUNDA ABARUNDI B’UMUCO N’IKINYABUPFURA. Gusa u rwanda ntiruterwa. Mukwiye gukora ibyiza biganisha abarundi bose kuba bamwe,mugakora cyane,umutekano uhagije kubanyagihugu,.......ariko igihugu kubananiye, muzagikope umusaza abereke uko ayobora. erega na kera uburundi bwahoze ari urundi rwanda! kandi no kwemera ko udashoboye kuyobora neza nabyo ni ubutwari. Twakurindira umutekano nyakubahwa nkurunziza.

Chryso Dukuze Kuya 29-07-2016

Mwa Barundi mwe b’abategetsi? kuki murenganya abaturage banyu mwabona byabayobeye mukabeshyera umusaza? President Paul Kagame ayo mahano mumuvugaho ntiyayakora. Ahubwo ibyo muvuga muri kwikura mu isoni mufite zo kwirukana abaturage banyu abanyarwanda tukaba tubafata nk’abavandimwe. Murekere aho kuvugaguzwa ahubwo murebere hamwe icyatuma mwubaka igihugu cyanyu.

rutura Kuya 29-07-2016

Man abarundi mubareke bose bataye ubwenge hhahhahahahah babuze icyo bavuga erega bamutinya Kubi H.E PAUL KAGAME komeza utsinde tukuri inyuma

Jean lambert Gatare Kuya 29-07-2016

Ibi ni ibitabapfu by’abantu bayuze ayo bamira n’ayo bacira. Igihugu kirabananiye kubera "manque de maturité politique", absence de leadership,ubwoko bwabakwamiye mu ngirwabwoko,ishyari n’ubujyahabi,none ngo Perezida w’uRwanda!!Mubona yakura he umwanya wo gukorera uRwanda ibyiza(bibatera ishyari),akabona n’uwo guta ku mahomvu n’ibibazo mwitera? Muzavugeeeeeeee,twe
dukoreeeeeeee,hanyuma amateka azaca urubanza.

Jean lambert Gatare Kuya 29-07-2016

Ibi ni ibitabapfu by’abantu bayuze ayo bamira n’ayo bacira. Igihugu kirabananiye kubera "manque de maturité politique", absence de leadership,ubwoko bwabakwamiye mu ngirwabwoko,ishyari n’ubujyahabi,none ngo Perezida w’uRwanda!!Mubona yakura he umwanya wo gukorera uRwanda ibyiza(bibatera ishyari),akabona n’uwo guta ku mahomvu n’ibibazo mwitera? Muzavugeeeeeeee,twe
dukoreeeeeeee,hanyuma amateka azaca urubanza.

Alphonse Kuya 29-07-2016

Njye ni bareke umuyobozi wacu ahubwo bakemure ibibazo byabo.ubuse iyo abanyeshuri bafashe amafoto yumukuru wabo bakayaca nu Rwanda ruba rwabatumye?

karisa Kuya 29-07-2016

Abarundi barasaze nanubwenge bagira.batuvire kumusaza barangize ibibareba

ERIC KWIZERA Kuya 29-07-2016

Ariko ubwo nyakubahwa Musaza wacu kandi akaba na papa wacu president paul kagame baramuzi?uriya n’imana yamwutwohereje ndabarahiye ko ntacyo bazamutwara.gusa izonyana zimbwa za bayobozi bo muburundi nibaceceke hakiri kare kuko nibakomeza utyo baraza guhura na kaga.Twebwe turi abanyarwanda dukunda u rwanda abarutuye bose akiyongera nabayobozi bacu bose uko bangana,byagera kuri papa wacu nyakubahwa president paul kagame nukuri birahebuje.reba uko twubaha impunzi zabarundi bahungiye mu rwanda,uko bafite amahoro numutekano,ubwo se izonyana zimbwa zirirwa ziruka mu kanwa kazo ziba zirikuvuga iki?ni ama shetani gusa
nizo zidashimishwa nibyo abana b’imana bakora.icyo nsaba izo nyana zimbwa zabayobozi bo mu burundi zizi kwica gusa ni uguceceka kuko bitabaye uko baraza kutubona,nta ni soni.LES IMBECILES.

rwanda Kuya 29-07-2016

barasaze umusaza wacu baramuharabika ariko nibo bizagaruka vuba kandi bazicuza

kapulu Kuya 28-07-2016

hahahaha yewega ubwo ngo nawe aravuze!!ingirwa nyobozi zimyanda gusa zitagira ubwonko zica abo ziyoboye haraho bataniye ni ngurube sizonza zikarya ibyna byazo??gasopo gasopo kuboga kumuyobozi akaba numubyeyi wacu our president Paul kagame!nimbwa zitarimwe zaramotse zirahora nkanswe imisega

NGABONZIMA Kuya 28-07-2016

Amadebe arimo ubusa niyo asakuza cyane. Nkurunziza n’amashumi yiwe birirwa basakuza batuka u Rwanda na Perezida wacu kuko ubwenge bwabo niho bugarukira. Ibi babikora kugirango barangaze abarundi kandi ntibishoboka. Abarundi ntibayobewe ko Nkurunziza kuva yajya Ku butegetsi ntakintu yigeze amarira abarundi. Ntibayobewe ko yihaye mandat ya gatatu ku ngufu kugirango abone uko yica abarundi badashyigikiye igitugu cye. Ntibayobewe ubucyene butagira izina abarundi bafite ubu kubera akangaratete bashowemo na Leta ya Nkurunziza. Kuba abaja ba Nkurunziza bahora babwejagura basebya Nyakubahwa Kagame akabihorera, ni byiza kuko burya ntuzaterane amagambo n’ikigoryi kuko uwabona muterana amagambo nacyo ntiyabasha kubatandukanya. Perezida wacu ni umushishozi kandi turamwizera azi ibyo akora ntaho ahuriye n’iriya mihirimbiri yirirwa yikarakasa ivuga ubujajwa yatumwe n’interahamwe n’abafaransa biriya ntacyo bivuze kuko umujinya w’imbwa ushirira mu murizo. Uyu mugesera ngo ni Ndabirabe we ibyo avuga ni amaco y’inda aravuga kugirango bamwihere utwo kurya ntakindi. Reba uko asa arasa n’ikinyoma kubona umusaza nkuriya abeshya birasekeje kuko akabi gasekwa nk’akeza. Imbonerakure nizishyire hamwe n’interahamwe zambuke akanyaru nibwo Ndabirabe azahita araba ubutwari bw’Ingabo z’u Rwanda icyo aricyo ureke ibyo avugishwa n’umurengwe.

Inkotanyi cyane Kuya 28-07-2016

Ariko aho kuvuga bakwambutse umupaka ubundi bakareba igikurikira.Umufaransa ariho arabashuka kugirango tubabanze ubundi abonereho iyo turufu irashaje.Icyo nnzi cyo mwa barundi mwabyemera mutabyemera RPA nayibayemo n’amateka ya CNDD FDD narayakurikiye,RDF ivuze ngo yiniye i Burundi nta niminsi 5 yashira intambara itarangiye.Nabagira inama yo kugaruka kuri diplomacy!!!! kuko ntacyo yabatwara.Muzavuga Kagame ntacyo muzamutwara,ntibimubuza no gusinzira gusa iyo numubu usakaza urakubangamira ariko iyo uwubonye urawica ugakomeza ibitotsi.

mutagwabira jeanette Kuya 28-07-2016

abarundi bazi ubwenge nibavumbure amayeri y’abo batekamutwe bashaka kumara abanyagihugu bababeshya ngo ni Kagame! ubwo ni ubugome kugirango mubone mukomeza ubwicanyi! twebwe abanyarwanda turaza guhaguruka turegere umusaza wacu mwirirwa mwandagaza mwa bagome mwe! dore igihe mwahereye muteye iseseme! nta n’isoni ubwo uwo muvuga muramuzi????? ageze ku rwego rwo kuvugwa ibigwi ni isi none ngo aratera ka burundi!??? murababaje gusa cyakora n’abanyagihugu banyu ndabagayeeeeeeeeee nta bwenge nta bitekerezo murabagira bakemera!!!!!! cyakora murashwawe koko turabazomereyeeeeeeeeee twamenye ukuri turi kumwe ni umusaza wacu turishimye turatera imbere turamushigikiye cyaneeee turamukunda cyaneeee mwiyahure kuko ni abahungiye i rwanda bari mumahoro murbabuze ngo mubice dore muri mu bwisanzure murica nk’abica inka wagirango ni amahanga yabaye rugari ntawe uvuga kdi abantu bashize. nkurunzi uzaryozwa ayo maraso buretse ntaryamira yapfuye humva umunyega uzabona

Munyaneza Albert Kuya 28-07-2016

Niba Bashaka Kurwana Bazaze Turiteguye Cyane Turi Tayali Ni Mbunda Turazifite Na Fdrl Bifashisha Nayo Irabizi Twayikubitiye Iwawa No Mubirunga Tuzahora Turwanira Ubusugire Bwigihugu Cyacu .Ubushake Namorare Turabihorana

theo Kuya 28-07-2016

Mwa barundi mwe mudusebereza Prezida ngo muzamutware iki twe turamwemera yahagaritse Genocide amahanga arebera none muramusebya twe abanyarwanda tuzakomeza dukunde igihugu cyacu na prezida wacu ubundi mwe mukomeze inzangano zanyu. Ubu se abo muri kwica N’U Rwanda?

David James K Nkunzurwanda Kuya 28-07-2016

ariko Aba barezi bazi icyo irizina basiga Icyasha rivuga,, Musome hano " kagame bivuga KUGAMIKA , Inkotanyi bikavuga GUKOTANA .

kd Burya ngo Amatwi yihene yumva Ahiye" tura GAMIKA tukana KOTANA, mwendeye gusa ikipe mukina naayo ubanza mutayizi sha.

Kd burya ngo Umujinya wimbwa ushirira mukuzunguza umurizo wayo, twe twibereye mukwesa IMIHIGO abandi bazana Amanjwe, mukomeze mugume mumandazi, twe turakataje mukwesa imihigo.

I love my President Kagame p and MyRWANDANZIZA.

Ayinkamiye Kuya 28-07-2016

Nibakomeza Kudusebereza Kagame Muzabane Kuko Bashaka Kuzana Umutetano Mucye. Nokwandagaza Vie Wacu.

janvier Kuya 28-07-2016

uhiriye munzu ntaho adapfunda umutwe nababwiriki mukomereze aho mubeshya abarundi ko ikibazo bafite ari kagame , ubu se ubukene buri mu burundi niwe wabuteye . muvuge ko ahubwo uko arugutera imigeri muri gusamba naho ntawe ubishe nimwe mwisenyeye igihugu

Ayinkamiye Kuya 28-07-2016

Iryo Nishyari Bafitiye Igihugu Cyacu Gitemba Amata Nu Buki N’amahoro Numutekano Bakurikirane Ibyigihugu Cyabo Baturekere Kagame Wacu. Dukesha Kubaho Kwacu.

MUGABO EMMY Kuya 28-07-2016

Igihe cyose umutwe urimo ubusa ukora ubusa so ntagaciro twaha izo nyandiko nkatwe abanyarwanda

MUGABO EMMY Kuya 28-07-2016

Igihe cyose umutwe urimo ubusa ukora ubusa so ntagaciro twaha izo nyandiko nkatwe abanyarwanda

aaaaaaaa Kuya 28-07-2016

njye numva nkwiye kukwamaganira kure Nkurunzi nabaturage bawe. Ngo Kagame niwe wagize uruhare rwubwicanyi mu Rwnda no Muburundi sha nimugeza igihugu cyanyu aho Kagame agejeje u Rwanda muzaba mugira amahirwe. Mwamaheru mwe ko njye Genocide yabaye ndi mubugesera , abanyabugesera bishwe nabande? s’abarundi si mwe mwatumaze mufatanyije ni nterahamwe ? none murivanaho indangagaciro zanyu mukazimwitirira? Mubyeyi wacu Kagame turagukunda kdi tuzahora tugukundaaaaa. Uri uwo Imana yaduhaye Imana ikomeze ikurinde izo ngeruka zabicanyi z’abarundi. Cyakora Nkurunziza nabambari bawe komeza umugambi ufite ariko ayo maraso mumena yinzirakarengane uzabibazwa bidatinze. Inda nini gusa.

gasopo Kuya 28-07-2016

ubundi kuki president wanyu yatse lift ubwo yajyagahe muzakore iperereza mureke amatiku kuko ibyo murimo ubu iwanyu bitwereka ubuheza nkuni bwanyu gusa ushaka urupfu azagerageze kagame ari tayari avuga make agakora cyane

armstrong Kuya 28-07-2016

Burya umugabo numenya ibibazo afite kandi agashaka nukuntu yabikemura naho imbwa zirirwa zasamye zivuga ubusa gusa.ibyo bivuga gutyo ntago bizi abarundi bari mu Rwanda uko bangana?bazi umutungo ufashishwa abarundi wakabaye ubeshejeho neza abanyarwanda?niba bumva badushaka twebwe nkabanyarwanda bibeshye barenge umupaka. Kagame twiteguye kumupfira igihe icyo aricyo cyose long live to kagame and Rwanda

Nzayiramya Kuya 28-07-2016

umwanzuro nka

Niyoyita Gérard Kuya 28-07-2016

Abarundi nibashake uko bakemura ibibazo byabo bareke kwitwaza umusaza wacu. Nibakomeze bavuge twibere mu iterambere twiyubakire igihugu.

bebe Kuya 28-07-2016

babuze ibyo bakora nimubareke bijojote bizarangira uko.bamugiragute se?yabatwayiki?nishyari gusa?

Willy Nyamitwe Kuya 28-07-2016

Gelase, dore ko wigenje: Kagame azagabanya ayo mabinga n’ayo manyama yawe ! Abanyarwanda baciye umugani bati : "Ushaka urupfu asoma impyisi..!"

Munyaneza Albert Kuya 28-07-2016

Igihugu Cyacu Turagikunda Na Paul Kagame Baharabika Turamukunda Ibyiza Yakoze Turabizi Hazagire Udushotora Tuzamwerekako Dukunda Igihugu Cyacu Nabagituye

tom Kuya 28-07-2016

Ubwo baradushaka

soso Kuya 28-07-2016

Barashakainkonii

happy Kuya 28-07-2016

Perezida wacu turamukunda ibyo bamuvuga byose ntitwabyumva

Marie Merci Kuya 28-07-2016

Babonye uwo bashotora!

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...