AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

U Rwanda rwandikiye Uganda ku kibazo cy’ Abanyarwanda 40 yafashe

U Rwanda rwandikiye Uganda ku kibazo cy’ Abanyarwanda 40 yafashe
26-07-2019 saa 08:35' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2658 | Ibitekerezo

Ambasade y’ u Rwanda muri Uganda yandikiye Minisiteri y’ Ububanyi n’ Amahanga y’ iki gihugu isaba ko ikibazo cy’ Abanyarwanda 40 inzego z’ umutekano za Uganda zafashe cyakurikiranwa hagatangwa ibisobanuro.

Hashize imyaka ibiri umubano w’ u Rwanda na Uganda ujemo agatotsi, gusa muri uyu mwaka wa 2019 nibwo iki kibazo cyarushijeho gufata indi ntera.

U Rwanda rushinja Uganda ko yashimuse abanyarwanda barenga 100 bagafungirwa ahantu hatazwi. Muri iki cyumweru u Rwanda rwongeye kuvuga ko hari abandi Banyarwanda 40 bongeye gufatwa n’ inzego z’ umutekano za Uganda bakuwe mu rusengero.

Umuvugizi w’ Igisirikare cya Uganda Brig Richard Karemire yavuze ko abo bantu bafashwe neza aho bari muri kasho gusa yirinze kuvuga ubwenegihugu bwabo n’ icyo bakurikiranyweho avuga ko bakiri mu iperereza.

High Commissioner w’ u Rwanda muri Uganda Frank Mugambage yatangaje ko bandikiye Minisiteri y’ Ububanyi n’ Amahanga ya Uganda basaba ibisobanuro kuko bitumvikana ukuntu abantu 40 bose bafatirwa mu rusengero bitwa ba maneko.

Yagize ati “Twandikiye abayobozi ba hano I Kampala muri Minisiteri y’ Ububanyi n’ amahanga kugira ngo bakurikirane batumenyeshe ibiri kuba. Turacyakurikirana”

Yakomeje agira ati “Dushaka ko badusobanurira byose kuko ntibyumvikana ukuntu urusengero rwose rwafatwa bikitwa ko ari ba maneko”.

Aba banyarwanda bafashwe nyuma y’ ibyumweru bibiri Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame na Perezida Museveni wa Uganda bahuriye mu nama yabereye muri Angola igafatirwamo umwanzuro uvuga ko Angola na Repubulika ya Demukarasi ya Kongo bishima uburyo u Rwanda na Uganda byahisemo gukemura ikibazo bifitanye binyuze mu nzira y’ ibiganiro.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...