konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Ubuhamya bwa Silas warokoye abatutsi 20 kandi yari mu gisirikare cya Habyarimana

Ubuhamya bwa Silas warokoye abatutsi 20 kandi yari  mu gisirikare cya Habyarimana
7-04-2018 saa 07:56' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 10533 | Ibitekerezo 11

Mu mwaka ushize wa 2017, ubwo hibukwaga Abatutsi bashyinguye ku rwibutso rwa Ntarama mu Bugesera ahahoze ari Kiliziya mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi, Ntamfurayishyari Silas wari umusirikare mu ngabo za FAR zahoze ari iza Perezida Habyarimana Juvenal, yatanze ubuhamya bw’uburyo yarokoye abatutsi 20 abahungisha mu Burundi, ndetse anagaragaza ko aterwa agahinda gakomeye no kuba yarakoreye igisirikare cyagize uruhare rukomeye mu kurimbura abatutsi kandi ari bo bakagombye kubarokora.

Atangira gutanga ubuhamya bwe bwakoze ku mutima ya benshi ku Cyumweru tariki 9 Mata 2017, Ntamfurayishyari Silas, yaraturitse ararira, ari nako yavugaga amagambo agaragaramo ukwicuza gukomeye. Yagize ati: “Nakoreye igisirikare cyicaga abatutsi aho kubarokora.”

Ntamfurayishyari Silas, uri mu barinzi b’igihango ku rwego rw’igihugu, yavukiye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, ariko ubu atuye mu Karere ka Bugesera. Ubu afite imyaka 48, arubatse afite n’abana barindwi.

Uyu mugabo avuga ko yaje mu Bugesera agiye gushaka akazi kuko yari amaze kwemererwa kujya mu gisirikare akaba ariho yari aje gufatira amasomo y’igisirikare yaje no gutangira tariki ya 01 Mata 1990 mu kigo cya Gako.

Avuga ko yumvaga agiye mu gisirikare kizamufasha mu mibereho ye kandi ko azubahiriza inshingano ze mu mirimo ye. Gusa ngo yaje gutungurwa n’amasomo yasanze bigishwa kuko ngo bababwiraga ko umututsi aho ava akagera ari umwanzi w’igihugu, ari inyenzi ko ngo bagiye bohereza abana babo hanze kugirango bazaze batere u Rwanda, ibyo bakabibigisha bagamije kubashyiramo umutima w’urwango.

Mu mabwiriza bahawe harimo ay’uko umusirikare ugiranye ubucuti n’umututsi agomba gutakarizwa icyizere, kandi noneho uwashakaga umututsikazi we yabaga yishyize mu kaga gakomeye. Ababikoraga bajyaga kure nko mu misozi y’iwabo bakabikora rwihishwa.

Yagize ati: "Ubwo urugamba rwo kubohoza igihugu rwatangiraga, abasirikare benshi bahuye n’ingorane zikomeye aho bitwaga ibyitso maze dutangira kubabura buhoro buhoro ntitumenye irengero ryabo. Ni ukuvuga ko uwari afite inshuti ye y’umutunsi yari yamaze kuba icyitso ubwo nk’uwo yahuraga n’akaga gakomeye".

Uyu mugabo avuga ko ubwo bari mu kigo, bamwe mu basirikare baturukanye mu Majyaruguru batangiye kumubwira ko yamaze kwivanga n’abanyenduga (bari abatutsi) ko ngo atakiri umukiga mugenzi wabo. Ibi byaterwaga n’uko inshuti z’abasirikare yabanaga nabo byavugwaga ko ari abatutsi. Ibintu byatangiye kugenda nabi batangira kumukekakeka ariko ntibyagira imbaraga nyinshi kuko yakundaga gucisha macye.

Yakomeje avuga ko mu 1992, mu Bugesera hatangiye kugaragara ubwicanyi bukomeye aho abantu benshi bari bamaze kwicwa abandi bahungiraga kwa Padiri kuri paruwasi ya Ririma.

Iki gihe bamwohereje gukora uburinzi kuri iyi paruwasi ahari hahungiye ibihumbi by’abatutsi ariko biramukomerera cyane aho yari ahanganye na Konseye wa Segiteri ya Ririma washakaga kuhabavana agirango bajyanwe bicwe. Yakomeje gutsimbarara kugeza ubwo haje kuza imiryango iharanira kurengera ikiremwamuntu maze itangira gufashiriza abo bantu ahongaho, ibintu byatumye uwo Konseye agabanya igitutu maze arabareka.

Uyu mugabo Silas, yakomeje avuga urugamba runyuranye yagiye anyuramo aho yasangaga ibitero bitandukanye bifite abatutsi bigiye kwica maze akabatesha bakabareka.

Mu mwaka w’i 1993 uyu mugabo yarengeye abatutsi bari bafungiye mu Kigo cya gisirikare i Gako babashinja gutega gerenade imodoka ya tagisi y’umusirikare mukuru kandi bababeshyera kugirango bicwe.

Yagize ati “Nageze aho bari bafungiye mu kasho nsanga hafungiwemo abagabo bakubiswe, bafite ibikomere byinshi, abantu ari intere, barishwe n’inzara, byari ibintu bikomeye... Uwo munsi kuko ari njye wari wabaye chef de poste, nagerageje kubafasha uko nshobojwe muri iryo joro mbashakira kubona ibyo kurya no kunywa ndetse haza kuza n’umusirikare w’umu Ajida wari uvuye kunywa inzoga asa n’uwasinze, aza ashaka ko mbamuha, yari afite umujinya mwinshi kuko yanancyuriraga ko nanjye bavumbuye ko ndi icyitso, mbona ashaka kubica ndabamwima akomeza guhatiriza antuka cyane, ncisha macye mbona aragiye".

Abo bagabo bari bafungiwe aho ngaho na bo ngo baje kugobokwa n’imiryango irengera uburenganzira bwa muntu baza gufungurwa, gusa muri Jenoside yakorewe Abatutsi barishwe haza kurokoka umwe ubu ngo na we atuye mu Bugesera.

Uyu mugabo avuga ko bagenzi be batangiye kumwishisha kuko bari batangiye kumenya ibikorwa agenda akora byo gutabara no kurengera abatutsi ariko kuko atavugaga menshi ntibibe birebire cyane iminsi ikomeza kwicuma.

Uko Ntamfurayishyari Silas yarokoye abatutsi basaga 20 abahungishirije mu Burundi

Mu buhamya bwe agira ati: "Mu mwaka w’i 1994 ku itariki 06 Mata, ubwo indege ya Habyarimana yamaraga kuraswa, twatangiye kumva ibintu biturika i Kigali, dutangira kumva amakuru y’ibyitso byapfuye, amakuru ya bamwe mu bacuruzi bakomeye bishwe, noneho batangira kuza batubwira, batangira kutubaza twe ngo turi mu biki ko tutajya gufasha interahamwe gusahura mu Bugesera?... Byageze ku itariki 11, hari kuwa Mbere, twabonye abasirikare bakuru baza mu kigo batangira kutubwira bati abiteguye nibaze tujyane mu gitero cyo gusahura mu Bugesera i Nyamata. Naje kubonamo umusirikare umwe twasenganaga numva birambabaje cyane kuko yari umusirikare w’umukirisitu twasenganaga. Gusa ubugome abasirikare bari barigishijwe nibwo bwatumye n’abasengaga babivamo bafatikanya n’abandi kwica.”

Ngo abasirikare bajyaga mu biturage bakica abantu bagaruka mu kigo ngo bakivuga imyato y’Abatutsi bishe. Avuga ko iyo hagira abasirikare bacye bahaguruka bakarwanya ubu bwicanyi, ibyabaye mu Bugesera bitari gushoboka. Gusa byose byatewe n’ubugome bari barigishijwe cyane ko amabwiriza yose bahabwaga yari ayo guhiga bukware no kwica umututsi aho ava akagera.

Avuga ko uwo munsi tariki ya 11 ari bwo hapfuye abatutsi benshi cyane, ndetse ko aribwo habaye igitero bari bise icyo gusahura. Silas yaje kwicara abona ko ibirimo gukorwa bimurenze ashaka icyo yakora byibura ngo arebe ko hari bacye bashoboka yarokora.

Uyu mugabo yaje kwegera umusirikare bakoranaga ariko watahaga hanze y’ikigo bakaba baranasenganaga, amusaba ko umututsi yaba azi aho yihishe cyangwa undi wese azabona yazamubwira agashaka uburyo amutabara.

Avuga ko yaje kubona umwana umwe amuraza mu rugo rwa wa musirikare, nyuma aza kuhamukura mu gitondo cya kare yanga ko bashobora kumwica, ahita amwimurira mu rundi rugo i Mayange mu muryango bagira icyo bapfana.

Akomeza avuga ko yabonye ko uwo mwana ashobora kuzahapfira, afata umwanzuro wo kumujyana i Burundi. Mbere yo kugenda yongeye gusaba wa musirikare mugenzi we ko niba hari abandi batutsi yabona ngo na bo abajyane hamwe n’uwo mwana. Tariki ya 13 Mata ngo yaje kubona abandi 18, biyongera kuri wa mwana, we n’undi musirikare umwe babajyana i Burundi barokoka batyo.

Ku wa 16 Mata, avuye i Burundi ngo yahuye n’interahamwe zimereye nabi umukecuru wari uhetse umwana zishaka kumwica, ababwira kureka kwica uwo mukecuru ngo hato batiyanduriza ubusa, azisaba ko bamumuha ababeshya ko aza kumwiyicira, baramumuha maze ngo aramufata agenda amubwira nabi cyane kugirango agaragaze ko amurakariye koko, maze amucisha mu gihuru birangira na we amwambukije umupaka amujyana i Burundi.

Silas avuga ko tariki 17 aribwo yagarutse mu kigo, akinjira umusirikare umwe w’inshuti ye ahita amubwira ko ibye byamenyekanye ko ahungisha abatutsi. Akomeza avuga ko uwo musirikare yamusabye ko acika bataramubona ngo bamwice, ni uko ngo hahita haza undi nawe amubwira ko nibamubona bamwica maze ahita akoresha uko ashoboye aratoroka maze agenda yihishahisha abona ageze mu Burundi abayo mu buhungiro, kuburyo yahungutse abasirikare b’Inkotanyi bamaze gufata u Bugesera.

Ngo ageze mu Rwanda, Inkotanyi zamwakiriye neza, ndetse bahita banamwinjiza mu ngabo, afatanya na zo urugamba, aho yaje kuva mu gisirikare mu mwaka w’1998. Kubera amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, uyu mugabo avuga ko bitamwemereye ko yiga ngo arangize, ahubwo ngo yaje kwiga nyuma ubu yarangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2016. Ntamfurayishyari Silas asoza ubuhamya bwe avuga ko kugeza ubu agiterwa agahinda ko kuba yarabaye mu gisirikare cyagize uruhare mu kwica abatutsi.

JPEG - 78 kb

Ntamfurayishyari Silas, ubwo yatangira gutanga ubuhamya bwe kwihangana byamunaniye araturika ararira


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 11
urujeni Kuya 9-04-2018

None se abo yarokoye barihe?

MR Kuya 7-04-2018

ibyo yakoze imana izabimuhembere kbs kuko ntiwabona ibyo umuhemba knd azagire umutima utabara igihe cyose bibaye ngombwa warakoze uzagororerwa nimana yomwijuru

MR Kuya 7-04-2018

ibyo yakoze imana izabimuhembere kbs kuko ntiwabona ibyo umuhemba knd azagire umutima utabara igihe cyose bibaye ngombwa warakoze uzagororerwa nimana yomwijuru

MR Kuya 7-04-2018

ibyo yakoze imana izabimuhembere kbs kuko ntiwabona ibyo umuhemba knd azagire umutima utabara igihe cyose bibaye ngombwa warakoze uzagororerwa nimana yomwijuru

ingabire Kuya 7-04-2018

imana
yonyine
izaguhembe
pe
kandi
icyo
ubibye
nicyo
usarura
rwose
nkusabiye
kizabona
ijuru
iyaba
naritangaga
nariguha
gusa
urumugabo
kandi
ntakiza
gihera
uzabyiturwa
nabo
aho
bari
baricuza
sha
ntawamenye
amarado
ngo
ahere
icyo
batazi
nimana
izabakoza
isoni
nundiwese
ugifite
uwo
mutima
nawumire
arebe
niyo
yimukira
atuvire
mugihugu
ariko
uzi
umuntu
ukugira
incike
akakugira
umupfakazi
akakugira
infubyi
arakanyagwa
izo
atagira
gusa
wowe
warokoye
abandi
imana
iguhozeho
ijisho
ryimpuhwe
urinfura
urakarama
amiiiiina
yarab

martin Kuya 11-04-2017

silas we Imana yo mw’ijuru niyo izakwihembera.

KIBIBI Kuya 11-04-2017

Silas uri umuntu w’umugabo cyane, izina niryo muntu koko ’NTAMFURAYISHYARI’

Ubundi ubu nibwo bumuntu naho ibindi, .................

God bless u richily!!1

Umulisa Kuya 11-04-2017

Watowe n’Imana. Kdi izabigumbera. Wakoze ibikorwa by’ubutwari, abo wagiriye neza bazayikwiture.
Iyindi uzayogirirwa n’abandi b’imfura nkawe

ANITHA Kuya 11-04-2017

Niba koko ibyo avuga ari ukuri yagize ubutwari butangaje kuko muri kiriya gihe ntibyari byoroshye aho n umugore yihakana umugabo cg abana be kugirango akize ubuzima bwe nukuri Imana izabiguhembere iyo neza wagize uzayisanga imbere izina niryo muntu pe

Samuel maniraguha Kuya 11-04-2017

Ibyo wakoze ni ibikorwa byubutwari Imana iguhe umugisha kuko utagize ubugome ngo ureke abo bana burwanda barengana ineza yibyo wakoze uzayisanga imbere nubwo utayitutwa nabo wayikoreye. ..

C.H Kuya 10-04-2017

Izina niryo muntu, Ntamfurayishyari - ntamfura igira ishyari, ikindi nta mfura ihemuka. Muvandimwe Silas, abanyarwanda turagushima kubera ubutwari wagize, kandi Imana nayo iragushima, kandi izakugororera.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...