konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Uko abakuru b’ibihugu bakurikiranye kugera i Kigali bakakiranwa ubwuzu - Amafoto

Uko abakuru b’ibihugu bakurikiranye kugera i Kigali bakakiranwa ubwuzu - Amafoto
17-07-2016 saa 08:30' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 13209 | Ibitekerezo 2

Mu gihe inama nyirizina y’abakuru b’ibihugu bya Afurika yabereye mu Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 17 Nyakanga 2016, abakuru b’ibihugu bya Afurika batandukanye kimwe n’abandi banyacyubahiro barimo abigeze kuyobora ibihugu byabo, batangiye kugera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kiri I Kanombe kuva kuwa Kane aho bakiranwaga urugwiro.

- Guhera kuwa Kane tariki 14 Nyakanga, nibwo batangiye kugera mu Rwanda aho babimburiwe na Robert Mugabe, Perezida w’igihugu cya Zimbabwe.

JPEG - 74.7 kb

- Hakurikiyeho Perezida wa Liberia, Madamu Ellen Johnson Sirleaf, uyu akaba yarahageze kuwa Gatanu tariki 15 Nyakanga 2016 mu masaha ya mugitondo.

- Hakurikiyeho uwahoze ari Perezida wa Tanzania, Benjamin Mkapa nawe wageze i Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Nyakanga 2016.

- Uwakurikiyeho ni Perezida Jacob Zuma wa Afurika y’Epfo, nawe akaba yarahageze kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Nyakanga 2016.

- Uwakurikiyeho ni uwahoze ari Perezida wa Mali, uyu akaba ari Alpha Oumar Konare nawe waje kuri uyu wa Gatanu.

- Visi Perezida wa Bostwana niwe wakurikiyeho kugera mu Rwanda , uyu akaba ari Mokgueetsi Eric Keabetswe Masisi, nawe yaje kuwa Gatanu.

- Hakurikiyeho Pierre Buyoya wahoze ari Perezida w’u Burundi, nawe akaba yaraje mu ijoro rya tariki 15 Nyakanga 2016.

- Undi wahise aza ni Minisitiri w’Intebe wungirije wa Lesotho witwa Mothetjoa Metsing nawe waje mu ijoro rya tariki 15 Nyakanga 2016.

- Mu bitabiriye iyi nama kandi harimo n’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’Abibumbye, Ban Ki-Moon nawe wahageze kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Nyakanga 2016.

- Perezida wa Chad, Idris Deby Itno nawe yageze I Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Nyakanga 2016.

- Undi waje kuri uyu wa Gatanu ni Teodoro Obiang Nguema Mbasogo wa Equatorial Guinea.

- Perezida Mahamadou Issoufou wa Niger nawe yageze I Kigali ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu.

- Faustin Archange Touadera wa Repubulika ya Central Africa nawe yageze I Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu

- Minisitiri w’intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn nawe yahageze kuri uyu wa Gatanu, aje guhagararira igihugu cye.

- Alassane Ouattara wa Cote d’Ivoire nawe yageze I Kigali mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Nyakanga 2016.

- Perezida Ibrahim Boubacar Keita wa Mali, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu nawe yasesekaye I Kigali.

- Perezida Macky Sall wa Senegal nawe yageze I Kigali mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu

- Perezida Hage Geingob wa Namibia nawe yahageze mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Nyakanga 2016.

- Perezida Faure Gnassingbe wa Togo nawe yageze I Kigali mu gicuku cyo kuri uyu wa Gatanu

- Undi wahageze mu masaha y’ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu ni Perezida John Dramani Mahama wa Ghana

- Visi Perezida wa Nigeria, Yemi Osinbajo nawe yageze I Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu

- Perezida Ernest Bai Koroma wa Sierra Leone we yageze i Kigali mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Nyakanga 2016.

- Visi Perezida wa Libya, Mossa Elkony nawe yageze I Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Nyakanga 2016.

- Perezida Christan Kabore wa Burkina Faso nawe yageze I Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu

JPEG - 136.6 kb

- Mu masaha y’amanywa yo kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya nawe yasesekaye I Kigali.

JPEG - 155.2 kb

- Perezida Hassan Sheikh Mohamoud wa Somalia nawe yageze I Kigali kuri uyu wa Gatandatu mu mahaya y’igicamunsi

JPEG - 112 kb

- Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu kandi, Perezida Yoweri Museveni wa Uganda nawe yageze I Kigali

JPEG - 178.3 kb

- Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique nawe yageze I Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu

JPEG - 150.9 kb

- Minisitiri w’Intebe wa Algeria, Abdelmalek Sellal nawe mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu yageze I Kigali

JPEG - 158.1 kb

- Perezida Abdel Fattah el-Sisi wa Misiri nawe yageze I Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, mu masaha ya saa cyenda

JPEG - 187.7 kb

- Perezida Isamail Omar Guelleh wa Djibouti nawe yasesekaye I Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, mu masaha ya saa kumi

JPEG - 171.6 kb

- Ahagana saa kumi n’igice z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Nyakanga 2016, Perezida Brahma Ghali wa Sahrawi Arab Democratic Republic nawe yageze i Kigali

JPEG - 152.4 kb

- Ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Omar al-Bashir wa Sudan nawe yageze mu Rwanda.

- Saa moya z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Joseph Kabila wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo nawe yageze i Kigali.

- Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Nyakanga 2016, Perezida wa Palestine, Mahmoud Abbas nawe yageze i Kigali aho yaje kwifatanya n’Abanyafurika mu nama y ubumwe bw’ibihugu byabo.

- Mu ma saha ya saa tatu z’ijoro kandi, Perezida José Mário Vaz wa Guinea-Bissau nawe yageze i Kigali.

- Undi wageze i Kigali mu masaha ya saa tatu z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, ni Perezida Azali Assoumani w’ibirwa bya Comores.

- Hahise hakurikiraho Perezida Jorge Carlos Fonseca wa Cape Verde

- Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, Perezida Ali Bongo Ondimba wa Gabon nawe yageze i Kigali.

- Visi Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan nawe yageze i Kigali mu masaha ya mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 17 Nyakanga 2016.

- Undi wahasesekaye muri iki gitondo, ni Perezida Denis Sassou Nguesso wa Repubulika ya Congo Brazzaville.

- Perezida Ameenah Gurib w’ibirwa bya Mauritius nawe yageze i Kigali kuri iki Cyumweru.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Cele Kuya 17-07-2016

Mudukurikiranire twe ntaho twanyura

pira Kuya 16-07-2016

ikaze ku bashyitsi bacu beza rwose mu rwatubyaye. hope they are enjoying our country.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...