konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Ukutavuga rumwe kuri raporo yashinje u Burundi gufasha imitwe irwanya u Rwanda

Ukutavuga rumwe kuri raporo yashinje u Burundi gufasha imitwe irwanya u Rwanda
5-01-2019 saa 17:57' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3419 | Ibitekerezo 3

Leta y’ u Rwanda yagaragaje ko yemereranya n’ ibivugwa muri raporo iherutse gushyirwa ahagaragara n’ impuguke z’Umuryango w’Abibumbye kuri Republika ya Demukarasi ya Congo ivuga ko mu burasirazuba bw’icyo gihugu hari imitwe y’abitwaje intwaro irwanya u Rwanda ifashijwe n’ u Burundi. Gusa RNC, n’ u Burundi bavuze ko batemeranya n’ iyo raporo.

Abo barwanyi bahuriye mu mutwe witwa P5 uhuza amashyaka atavuga rumwe n’ u Rwanda, harimo n’ ihuriro nyarwanda RNC riyobowe na Kayumba Nyamwasa.

Izo mpuguke zivuga ko abahoze muri uwo mutwe bazibwiye ko uwo mutwe urimo abarwanyi b’abanyamahanga biganjemo Abanyarwanda n’Abanyekongo b’Abanyamulenge ugamije kubohoza u Rwanda.

Umuvugizi wa RNC, Jean Paul Turayishimiye yahakanye ibyo kuba RNC ifite abarwanyi muri Kongo.

Yagize ati “Icyo twebwe tuzi ni uko abo bantu bitwa ko bari muri P5 badahari”

Amb. Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ubabanyi n’ Amahanga mu Rwanda ushinzwe Afurika y’ Iburasirazuba yavuze ko u Rwanda rwemereranya n’ iyi raporo ivuga ko u Burundi bufasha imitwe irurwanya, agashimangira ko ibiri muri iyo raporo u Rwanda rusanzwe rubizi.


Amb. Olivier Nduhungirehe

Yagize ati “Kiriya cyegeranyo ntabwo cyadutangaje kuko ibigikubiyemo ni ibyo dusanzwe tuzi natwe, bivuga ko umutwe wa P5 ni ukuvuga impuzamashyaka y’ imitwe itanu irimo RNC ya Kayumba Nyamwasa na FDU-Inkingi ndetse n’ indi mitwe bafite umutwe wo guhungabanya umutekano mu Rwanda no mu karere ntabwo byadutangaje”

Amb. Nduhungirehe yakomeje abwira BBC ko nubwo RNC ivuga ko nta barwanyi ifite muri Kivu y’ Amagepfo, u Rwanda rubizi ko iyo mitwe ihari ndetse rufite n’ ibimenyetso.

Ati “Ntabwo ari icyo cyegeranyo gusa ahubwo natwe dufite ibimenyetso. Icyo twifuza ni uko byahagaragara n’ ibihugu bibishyigikiye bigahagarika uko kubashyigikira kuko ni ibihungabanya umutekano mu karere ntabwo bishobora kwihanganirwa”

Mu bihugu iyo raporo ivuga ko bishyigikiye P5 harimo u Burundi ngo buha P5 inkweto, imyenda, imiti n’ intwaro, gusa umuvugizi wa Leta y’ u Burundi Willy Nyamitwe arabihakana.

Yagize ati “Murumva neza ko ari ibintu bidafite ishingiro cyane ko n’ ibyo bavuga bagira bati ni inkuru mbarirano. Bagira bati twarabwiwe, twumvise ngo, twabwiwe n’aba. Nta kintu na kimwe bafite cyerekana ko u Burundi buri mu nzira nk’ iyo ishobora guhungabanya umutekano muri kano karere”


Willy Nyamitwe ushinzwe itangazamakuru mu biro bya Perezida w’ u Burundi Pierre Nkuruziza

N’ubwo iyi raporo ya Loni igaragaza ko mu Burundi hari umuntu witwa Rashid ushinzwe kwakira abarwanyi bashya binjira muri P5, Nyamitwe avuga uwo muntu ntawe uba mu Burundi. Ku kijyanye no kuba u Burundi bushinjwa guha imbunda P5 , Nyamitwe avuga ko imbunda zo mu Burundi zifite numero ati “uzafata imbunda yanditseho numero yo mu Burundi azayigaragaze”

Leta y’ u Rwanda yagaragaje ko ishyigikiye iki cyegereranyo cya Loni, nyamara mu myaka yatambutse yumvikanye yamagana ibyegeranyo bya Loni ivuga ko biba bibogamye.

Amb. Nduhungirehe yabajijwe niba u Rwanda rudashyigikiye iki cyegeranyo cya Loni kuko kivuga nabi abatavugarumwe nayo. Nduhungire asubiza ko impamvu u Rwanda rushyigikiye iki cyegeranyo ari uko kirimo amakuru u Rwanda rusanzwe rufitiye gihamya.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
NIYONTEZE Enos Kuya 7-01-2019

Mwaramutse.Muri iyi nkuru harimo ikosa bishobotse mwarikosora.Niba atari ikosa naho mwaduha ubusobanuro. Muri iyi nkuru yanyu har aho mwanditse ngo u Rwanda rwemeranya n iyi raporo ivuga ko u Rwanda rufasha imitwe irurwanya.
Sinumva ukuntu igihugu cyafasha imitwe ikirwanya.

samuel Kuya 6-01-2019

Mugize muti: "Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ubabanyi n’ Amahanga mu Rwanda
ushinzwe Afurika y’ Iburasirazuba yavuze ko u Rwanda rwemereranya n’ iyi raporo ivuga ko u Rwanda rufasha
imitwe irurwanya, agashimangira ko ibiri muri iyo raporo u Rwanda rusanzwe rubizi". Gute muvuga ko u Rwanda rufahs imitwe irurwanya?

Rukundo Kuya 5-01-2019

Erega, namateka yisubiramo, Raporo ya ONU iti u Rwanda rufasha inyeshyamba zirwanya CNDD FDD , U Burundi nako CNDD ibisamira hejuru, RNC nayo iba ibihaye umugisha. Noneho tibibaye bityo, ngo twe buriya baduhaye umugisha , reka Kongo tuyigire ubwatsi bwacu.
Bakoze indi Raporo noneho ikomeye kurusha iya mbere noneho sino kuyihakana barayamaganye.
Ubugoryyi bwanyafrika ntibamenya ko Satelites zabazungu zireba niyo wakwitwkira ijoro. cameras za infra rouge zireba zikanabara abantu , mbe niyo baba bari munzu, kurugamba , mumodoka iatiri cg ikamyo.
Bafite ubushobozi bwo kkurasa missile ahantu hose mu karere , niyo wabona abapresidents bagendana abarinzi ibihumbi, missile imwe ikoresha lazer na satelite yasanga buli wese aho ali.

Umunsi , hazabaho igihugu cya africa gifite techno nkiya america , kizahangane.

Israel yo yavuga, kuko drone yabo ishobora kurasa icyihebe kili kuli moto.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...