konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Umutungo wacu wa mbere nk’u Rwanda ni mwebwe abanyarwanda, ibindi biza nyuma – Kagame

Umutungo wacu wa mbere nk’u Rwanda ni mwebwe abanyarwanda, ibindi biza nyuma – Kagame
18-07-2017 saa 14:35' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 2484 | Ibitekerezo

Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yibukije ibihumbi by’abaturage ba Ngororero bari bitabiriye igikorwa cyo kwiyamamaza ko abanyarwanda aribo mutungo wa mbere w’igihugu abizeza ko bagomba gusigasirwa mbere y’ikindi cyose cyakorwa mu gihugu.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Nyakanga ubwo yitabiraga ibikorwa byo kwiyamamaza mu murenge wa Ngororero mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Uburengerazuba .

Uyu mukandida yasabye abatuye muri aka karere ko bagomba gushyira hamwe bagafatanya muri byose mu rwego rwo gukomeza guteza akarere imbere ndetse n’igihugu muri rusange.

Yagize ati “Uko tungana hano icyo twiyemeje tugomba kugisoza cyane cyane dushyize hamwe. Aho tuva turahazi aho tugana turahazi nidukomeza kujyana nk’abanyarwanda dufite umugambi umwe tuzagera kuri byingshi tuzagera kure kandi tuzabyihutamo.”

Kagame kandi yanibukije ibihumbi by’abari bitabiriye iki gikorwa ko ari nako bazitabira igikorwa cyo kumutora tariki ya 4 Kamena .

Yagize ati “ Wa munsi tariki ya 8 ngira ngo twese ni umugambi duhurijeho. FPR inkotanyi ku isonga mu kwiyubakira igihugu cyacu. FPR yabahaye umukandida musanzwe muzi, musanzwe mukorana. Ubwo rero inama ni iyo ngiyo, ni ukuzinduka ku buryo bizagera saa sita mwamaze kubikora uko bikwiye.”

Yunzemo ati “Ikindi tuzaba dutora icyo gihe ni ugukomeza amajyambere, gukwiza amashuri, amashanyarazi, ibiduha umutekano ikindi kandi tuzaba dutora ibiduha gutera imbere mu ikoranabuhanga no kugira igihugu kitajegajega.”

Kagame yanavuze ko nubwo hari intambwe igaragara imaze guterwa, ngo ntabwo bazatuza ngo birare kuko muri ngororero kimwe n’ahandi hose mu gihugu haracyari byinshi byiza bigikeneye kugerwaho.

Yagize ati “Ntabwo turanyurwa, turashaka gutera indi ntambwe ndende yisumbuyeho, twubaka imihanda , amashuri amavuriro n’ibindi.Ibyo tumaze kugeraho ni ibitanga urugero rw’ibishoboka kuko imbere haracyari byinshi byiza twifuza. Iyo ntambwe ibanza niyo itanga urugero rw’ibishoboka.”

Kagame kandi yikije cyane ku gaciro gahabwa buri munyarwanda wese, kuko ngo niwe nkingi ya mwamba y’ibigerwaho byose mu gihugu. Yanavuze ko abanyarwanda ariwo mutungo wa mbere w’igihugu.

Ati“ Umutungo wacu wa mbere nk’u Rwanda ni mwebwe abanyarwanda, ibindi biza nyuma.Ubuzima bwanyu, ubumenyi bwayu, imibereho myiza, iterambere, nta handi wabipimira udahereye ku banyarwanda. Ni mwebwe dushyize imbere mu myaka irindwi iri imbere.”


Kagame yavuze ko imirire mibi y’abana bato muri Ngororero igiye kuba amateka

Akigera kuri Stade ya Ngororero yabanje kuzenguruka mu bantu ari nako abasuhuza


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...