konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Umuyobozi mukuru wa RAB yahagaritswe mu kazi ahita anasimbuzwa

Umuyobozi mukuru wa RAB yahagaritswe mu kazi ahita anasimbuzwa
23-01-2018 saa 11:13' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 4148 | Ibitekerezo

Minisitiri w’Intebe, Ngirente Dr Edourad, yahagaritse Dr Cyubahiro Bagabe Marc wayoboraga Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’ubworozi (RAB) mu kazi ahita anamusimbuza Dr Patrick Karangwa wari ushinzwe ubushakashatsi muri iki kigo. Ibi bibaye nyuma y’amezi 2 gusa nanone Minisitiri w’intebe Dr Ngirente ahagaritse abakozi bane bo muri iki kigo kubera imikorere idahwitse yabagaragaragaho.

Amakuru agera ku Ukwezi.com aremeza ko Dr Cyubahiro Bagabe Marc yahagaritswe na Minisitiri w’Intebe nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri iheruka guterana yabyizeho igasanga bikwiye koko.

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Mutarama kandi nibwo polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi bamwe mu bayobozi bahoze bakorera Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi , RAB, bakaza guhagarikwa mu kazi na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Edouard Ngirente ku bw’amakosa bikekwako bakoze muri iki kigo ajyanye no kunyereza umutungo wa Leta.

Aba batawe muri yombi uko ari Batatu ni Innocent Nzeyimana wari Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibijyanye no kuhira imyaka, Violette Nyirasangwa wari umuyobozi wari ushinzwe ibikorwa (Manager Corporate services) na Theogene Bimenya wari umuyobozi ushinzwe imari.

Dr Patrick Karangwa wari ukuriye ishami ry’Ubushakashatsi muri iki kigo ni we wagizwe Umuyobozi Mukuru w’agateganyo.

Dr Cyubahiro Bagabe yari yagizwe Umuyobozzi Mukuru wa RAB ku wa 4 Ukwakira 2016 , asimbura Dr Louis Butare wagiye kuri uwo mwanya muri Kanama 2015.

Iki kigo cyagiye kigaragaramo amakosa atandukanye, arimo gukoresha nabi umutungo wa Leta, kutitaba PAC kwa bamwe mu bayobozi bakuru b’iki kigo ubwo babaga batumiweho n’andi makosa atandukanye akaba aribyo bihobora kuba biri inyuma y’ihagarikwa rya hato na hato ry’abayoboziz bakuru bacyo.


Dr Cyubahiro Bagabe Marc wari Umuyobozi mukuru muri RAB yahagaritswe


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • munyemana Muli 2 Petero 3:13,Bible yigisha ko dutegereje "Ijuru rishya n’Isi Nshya".Abantu benshi beza,"bazasigara" kandi bature mu isi ya Paradizo iteka ryose.Naho ababi bose bazakurwa mu isi,bapfe burundu.Bisome muli Imigani 2:21,22 na Zaburi 37:29.Abandi beza bazajya mu Ijuru,nibo bazategeka Isi izaba Paradizo.Bisome muli Daniel 7:27 na Ibyahishuwe 5:10.Gehinomu,ni Igiheburayo "Ge Hinnom",bisobanura "Ikibaya cya Hinnom",cyabaga hafi n’i Yeruzalemu.Bahoraga batwikiramo imyanda n’intumbi z’abantu,bakaba ivu.YESU yavuze ko abanyabyaha bazajya muli Gehinomu,ashaka kuvuga ko "bazapfa burundu ntibongere kubaho".Byari ikigereranyo cy’icyo kibaya.Muli Abaroma 6:23,Bible ivuga ko igihano cy’icyaha ari "URUPFU" rwa burundu,nta kongera kubaho.Ntabwo ari Umuriro utazima.Bigenda gute iyo dupfuye?Ese tujya mu Ijuru?Nta hantu na hamwe Bible yigisha ko umuntu upfuye aba yitabye imana.Dore uko Bible yigisha ku Rupfu.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).None se yakitaba imana gute kandi atumva?Umwuka Imana yashyize muli Adamu,ntabwo ari Roho itekereza nkuko benshi bibeshya.Ahubwo ni “neshamah “ mu Giheburayo (breath mu Cyongereza,Souffle mu Gifaransa).Uwo mwuka imana yashyize muli Adamu,siwo utekereza.Hatekereza “ubwonko gusa†.Umwuka uba mu mubiri wacu,ni imbaraga zidukoresha.Twabigereranya n’amashanyarazi akoresha Radio.Ntabwo rero umwuka wakitaba imana kandi “udatekereza†.Iyo dupfuye,uwo mwuka uragenda,nkuko amashanyarazi nayo agenda,RADIO ntiyongere kuvuga.Dore urugero rwiza rwerekana ko iyo dupfuye tutaba twitabye imana: Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Itagiriro 37:35).Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka “ku munsi w’imperuka†,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Ni Yesu ubwe wabivuze.Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4 ).Barabora bikarangira (Abagalatiya 6:8).

    ">Wakoze kutubwira Ijambo ry’Imana.Ariko reka nkosore bimwe mu byo wanditse.Ndasaba abasomyi (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...