konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Umwe mu ba Perezida baje mu nama i Kigali, yaje n’indege y’u Rwanda

Umwe mu ba Perezida baje mu nama i Kigali, yaje n’indege y’u Rwanda
17-07-2016 saa 09:02' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 12063 | Ibitekerezo 1

Perezida w’ibirwa bya Mauritius, Madamu Ameenah Gurib, yerekanye ko atewe ishema n’u Rwanda, ava mu gihugu cye n’indege ya kompanyi y’iby’indege za gisivili mu Rwanda izwi nka RwandAir.

Madamu Ameenah Gurib yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 17 Nyakanga 2016, akaba ari umwe mu bakuru b’ibihugu baje kwitabira inama y’ubumwe bw’ibihugu bya Afurika ibera i Kigali mu murwa mukuru w’u Rwanda.

Mu gihe abandi bakuru b’ibihugu benshi byagiye bigaragara ko baje i Kigali mu ndege z’ibihugu byabo, Madamu Ameenah Gurib we yahisemo kwiyizira n’indege ya RwandAir, kimwe mu byashimishije cyane abayobozi b’u Rwanda n’abakozi b’iyo kompanyi bari ku kibuga cy’indege i Kanombe.

Aha Madamu Ameenah Gurib yari ahagaze imbere y’indege ya RwandAir yamuzanye i Kigali

Kompanyi y’indege za gisivili mu Rwanda izwi nka RwandAir, n’ubwo isanzwe ishimirwa serivisi nziza igeza ku bifuza kugenda n’indege zayo bajya cyangwa bava mu bihugu bitandukanye, byabaye akarusho muri iyi minsi u Rwanda rurimo kwakira abaje mu nama y’ubumwe bw’ibihugu bya Afurika, dore ko n’ibiciro byagabanyijwe cyane.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
munyanziza theoneste Kuya 17-07-2016

Yagaragaje icyizere afitiye u RWANDA

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...