konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Urubanza rwa Lt Col Rugigana uvukana na Kayumba Nyamwasa rwakomereje mu muhezo

Urubanza rwa Lt Col Rugigana uvukana na Kayumba Nyamwasa rwakomereje mu muhezo
30-04-2018 saa 12:20' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 3274 | Ibitekerezo 2

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Mata 2018, Urukiko rw’Ikirenga rwatangiye kuburanisha urubanza rwa Lt. Col. Rugigana Rugema Ngabo umuvandimwe wa Kayumba Nyamwasa, ukurikiranyeho ibyaha byo kugambanira igihugu,urubanza rwabereye mu muhezo.

Uru rubanza rutangiye nyuma y’aho rwari ruherutse gusubikwa nyuma y’uko urukiko rusanze imyanzuro y’ababuranyi itari yashyizwe mu ikoranabuhanga rihuriweho n’inzego z’ubutabera

Mu rubanza rwo muri Werurwe ruheruka gusubikwa, Lt Col Rugigana yavuze ko impamvu atatanze iyo myanzuro, ari uko ngo afungiwe mu kato kuburyo ngo atigeze abasha kubonana n’abamwunganira. Uruhande rw’ubushinjacyaha bwa gisirikare bwo bwavuze ko imyanzuro yabwo bwayiteguye ariko ko bwagombaga kuyifata bukayihuza n’iy’uregwa bukabona kuyitanga.

Nyuma yo kumva izo mbogamizi, umucamanza mu rukiko rw’ikirenga yahise yanzura ko urubanza rusubikwa rukazasubukurwa tariki 30 Mata 2018 impande zombi zamaze gutegura no gutanga imyanzuro.

Tariki ya 25 Nyakanga 2012, nibwo Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwa Gisirikare buregamo Lt Col. Rugigana Rugemangabo, rumuhamya ibyaha bibiri rumuhanaguraho icyaha kimwe, maze rumukatira imyaka icyenda y’igifungo, no gutanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana, n’amagarama y’Urukiko angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi makumyabiri.

Lt. Col.Rugigana Rugemangabo uvukana na Kayumba Nyamwasa, aregwa n’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare ibyaha bitatu, aribyo gushaka guhirika ubutegetsi, kugambanira igihugu no guteza imvururu muri rubanda. Muri Nyakanga 2012, Urukiko rukuru rwa gisirikare rwamuhamije ibyaha bibiri, icyo kugambanira igihugu no guteza imvururu mu baturage, rumuhanaguraho icyaha cyo gushaka guhirika ubutegetsi.

Lt Col Rugigana ntiyishimiye imyanzuro y’urukiko ndetse ahita ajurira icyo gihe, n’ubwo ku ruhande rw’Ubushinjacyaha bwa gisirikare nabo batanyuzwe maze nabo barajurira, cyane ku bijyanye no kuba yarahanaguweho icyaha cyo gushaka guhirika ubutegetsi buriho, kandi iki iyo kimuhama yaragombaga gufungwa ubuzima bwe bwose.

Lt. Col.Rugigana Rugemangabo akurikiranweho ibyaha byo kugambanira igihugu


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Nambajimana Egide Kuya 1-05-2018

Ivugurura ry’abagize guverinoma rituma abayirimo bakora neza kuko baba bazi ko badakoze neza haba hari abandi biteguye gukorera igihugu neza.

Niyonkuru Cloude Kuya 30-04-2018

TURABEMERA KUNKURU MUBA MWATUGEJEHO

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...