AMAKURU

UKWEZI
pax

Urugamba rwa Depite Bamporiki na nyina udakozwa iby’Inkotanyi akamubwira ko zizamurangiza

Urugamba rwa Depite Bamporiki na nyina udakozwa iby’Inkotanyi akamubwira ko zizamurangiza
5-06-2017 saa 10:06' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 20595 | Ibitekerezo 59

Depite Bamporiki Edouard, avuga ko ahora arwana urugamba rwo kumvisha umubyeyi we ko akwiye kureka imyumvire ishaje nyamara akaba yaramubereye ibamba kuburyo yanamubwiye ko uko Inkotanyi zigenda zimushyira imbere ari nako zizamurangiza. Ibi yabigarutseho mu cyumweru cyashize ubwo yamurikaga igitabo cye yise "Mitingi Jenosideri, Imbundo, imbarutso y’imbunda yarimbuye imbaga", gikubiyemo ubuhamya bw’abakoze Jenoside 67 na bamwe mu bana bavutse ku babyeyi bafashwe ku ngufu muri Jenoside n’abafite ababyeyi bayikoze.

Mu buhamya Depite Bamporiki yahaye abari bitabiriye uwo muhango, yagarutse ku kuntu yigeze gukoranya abo mu muryango w’iwabo i Nyamasheke akajya kubabwira ko aba muri FPR Inkotanyi ariko bakamukwena cyane.

Aha yagize ati : "Mama wanjye w’umukecuru uba i Nyamasheke, naramuhamagaye mubwira ko nshaka ko bahuza abantu bo muri Famille muri 2010, njya kubabwira ko hari umuryango mwiza mbamo wa RPF kandi ko numva nshaka ko abantu bakuru b’iwacu nabo bayoboka umuryango. Aba tantes (ba nyirasenge na nyinawabo) baraseka barakumbaraga bakihirika iriya, ngo wowe ? Ngo uri Inkotanyi ? Nti yego... bakongera bagaseka... Ni ukuvuga ngo mu bitekerezo by’abantu, harimo ikintu cyo gufata inkotanyi yitwa Bamporiki, wayihuza na Tito ntibihure ! Bati iyi nkotanyi itareshya n’izindi, iyi nkotanyi itaraturutse aho abandi baturutse... Ntabwo abo bantu b’iwacu bize, gusa ndimo ndashaka kubereka ibintu turimo guhangana nabyo, niba dushaka ko bigera aho bigera, nta n’ubwo tugomba guhera ku baturanyi, tugomba guhera iwacu."

Depite Bamporiki kandi yasobanuye uburyo nyina umubyara yigeze kumubwira ko uko Inkotanyi zigenda zimushyira imbere ari nako zizamurangiza, ndetse ngo abimubwira abanje kumeneka ko umugore we atumva kuko azi ko ari umututsikazi.

Depite Bamporiki ati : "Aho ubwo ni muri 2010, baranseka bangira urw’amenyo, bati rero nta nkotanyi tukubonyemo, uzagende wihahire uhahe uronke, uzagwize. Abantu dushatse kuvugisha ukuri ngo ikibazo gihari tukimenye, kuko abantu benshi turabiganira... Bamporiki mbaye umudepite, ngize umugisha ngiye iwacu ndababwira barishima, nza kuzagera igihe njya mu butumwa bw’akazi. Isaha igeze, nibuka ko ntabwiye mama, ubundi urumva umukecuru wo mu cyaro aba agushaka buri gihe, umugore wanjye yari arimo kunkorera igikapu, njyewe narisigaga turi mu cyumba. Ndashaka kubibabwira uko byari bimeze. Noneho telefone ndayihamagara, nyishyira muri haut parleur (loud speaker) irasona, noneho mama wanjye yitabye nti mama bite ? Ati ni byiza... Afite telefone, iyo telefone nayiguze mu mushahara nahembwe n’Inkotanyi... Ubwo noneho aritaba, nti mama rero ntabwo mpari ngiye kujya mu gihugu cya kure cyitwa Vietnam, nzamarayo icyumweru nugira ikibazo uzavugishe umukazana wawe njye sinzaba mpari. Noneho ahita ahina ijwi, ati yewe... Uri mu rugo ? Nti yego, ati uri wenyine ? Noneho ariko, mu by’ukuri ambaza ngo uri wenyine, yambajije ko ndi mu rugo, narwanye urugamba rw’igihe gito rw’uko nashatse n’uko navutse. Noneho mama mubwiye nti ndi njyenyine, ahita ambwira ngo umva, ngo hanyuma rero ngo uko ubona zigenda zirushaho kugenda zigushyira imbere, niko zizakurangiza. Noneho, ntacyo navuze mbere yo kugira icyo mvuga narahindukiye ndeba umugore wanjye, twe tuba mu nzu yacu turi babiri twenyine, ntawundi muntu uhaba."

Yakomeje asobanura uburyo hari undi muyobozi yitabaje ngo azajye kumufasha kwereka nyina ko atari we muhutu wenyine uri muri Politiki, ariko ngo uwo muyobozi we yamweretse ko arwana n’ibirenze ibye. Aha yagize ati : "Na mama wanjye arabizi ko tuba turi babiri, ubwo yambazaga ko ndi njyenyine, icyo yambazaga we arakizi n’ubwo mwumva ko ari umuturage. Noneho, ubwo telefone iracyariho, ndeba umugore wanjye mbona abaye nk’uguye mu kantu. Nti ariko mukecu, nti ubundi [ni umupantikote mama wanjye] ibyo bintu ni ubuhanuzi baguhanuriye ? Ni ibiki ? Bivuye hehe ? Ngo umva ntumbaze byinshi, ngo wowe niba ushaka kumenya ibindi uzaze tubiganire waje. Noneho rero mbwira umugore nti ibi bintu rero ntubitindeho, ndigendeye tuzabikoraho tugarutse. Ngarutse, nahuye n’inshuti yanjye y’umuyobozi, ndamubwira nti ndashaka ko uzamfasha tukajya kureba mama, kuba abizi neza ko ndi umuhutu, ashobora agirango wenda muri iki gihugu ninjye muhutu uba muri Politiki njyenyine. Noneho mubwira ibyo mama yambwiye, ati nibura mama wawe ntiyanize. Ati njye mama wanjye abikorera analyse (isesengura) nk’umuntu wize..."

Nk’uko yakomeje abisobanura, ngo yumva adahuje imyumvire n’uyu mubyeyi we ndetse ngo aramutse agiye n’ahantu bibuka agatukana cyangwa akavuga ibintu birimo ingengabitekerezo ya Jenoside, ngo uwabibaza Depite Bamporiki yaba amuhemukiye.

Aragira ati : "Mama wanjye agiye ahantu bibuka agatukana cyangwa akazana ingengabitekerezo ya Jenoside, mu by’ukuri umuntu uzabimbaza azaba ampemukiye. Mama wanjye, yavutse mu 1959, njye mvuga mu 1983, usibye kuba ari mama wanjye, njye sintekereza nka mama, kandi guhindura mama wanjye njyewe byarananiye, kuko mama turavugana nkumva ibintu ntabyumva, kandi iyo nahembwe arabimenya, ariko ibinti ntabwo mama wanjye ashaka kubyumva... Impamvu mbibabwira ni uko njye navuganye na mama, ndavuga nti ariko wowe, nzajya nkuvamo uko mpuye n’abantu... Nitutabigenza gutya, ubanza bizatugora ! Kugirango iki gihugu gikire, ni uko dusenya izi nkuta tukubaka ibiraro ndetse tukabwira ababyeyi bacu ko, mu by’ukuri ntabwo njyewe ndi uwo ku butegetsi bwa Habyarimana, ubuse nazasobanura iki ? Mama wanjye ashobora no kugira ibisobanuro, akavuga ati njyewe navutse mu 1959, niko nigishijwe. Ubwose mbaye nka mama, navuga ko nigishijwe nte ? Ryari ? Nande ?"

Iki gitabo kiboneka mu iguriro ry’ibitabo rya Cartas cyangwa iry’Ikirezi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 59
KUBOKO KWICYUMA Kuya 24-12-2017

UBUNDISE UMURYANGO WE WOSE UGIRANGO NTAWUSHYIZE MUKAGA ?umubyeyi arahenda kuruta abandi none ndebera ugirango abaguhaye akazi bakunda ivuzivuzi ? ibiba bigaca mumaso yawe namatwi ntibikugeraho ? ubuse urusha afand kayumba gukundwa arihe ?murumunawe,ise,mushikiwe ?umva uzicuza ubuse niwowe ugiye guhindura ibintu ?uzabaze

jean Kuya 20-06-2017

ese ubundi ninde woweukurusha ingengabitekerezo ntiwayotse mumashereka ?burigihe utwigisha ndi umunyarwanda ariko burigihe uba uvuga ko uri umuhutu ngo ushaka umuyobozi uzi neza ko uri umuhutu ubwose wigisha abandi ndi umunyarwanda wowe ukaguma ukaba umuhutu ahaaaaaaaaaa !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! BAKUREKE NGO IMBEBA YAKURIKIYE AKARYOSHYE IHAKURA INDA YAKABATI

Sauteur Kuya 19-06-2017

Uyu Mugabo ameze neza neza nk’ ikigabo cyitwa GAHAMANYI Landouard ! cyahoze hano mu mujyi wa Muhanga cyari cyarigize inkotanyi maze cyanga benewabo yewe ! Ariko ubu abantu baragitahuye nta wamenya aho kirirwa gikerakera iyo muri za Kigali. Ego mwa mfura mwe !

Gasana Kuya 16-06-2017

Ariko njye ndabona ibyo Hon. Bamporiki avuga ari ukuri kuko nibyo yemera. ahubwo inzego z’umutekano zikurikirane nyina utumva. zoye kumubembereza. ko abamushinja bahari (Bamporiki, Umukazana,...) harabura iki ngo afatwe maze Hon. abone icyo n’abandi batabafite bamurushije ????

Akaburantikaboneke Kuya 14-06-2017

Nyamara ngo ibyaye ikiboze irakirigata da ! kdi akabura ntikaboneke ni nyina w’ umuntu. Aba mubi akaba nyoko yaba na mwiza akaba nyoko. Utweretse uko ubwenge bwawe bungana winyuzemo. Hanyuma se wirengagije ko ubwenge bw’ abakecuru uko basaza bagenda basubira bwana ari nako imbaraga n’ ubukaka bibashirana kugeza ubwo bamera nk’ abana ? Hanyuma se Depite we ! Tubwire mama wawe nawe yifashishe ibitangazamakuru akwishyure avuge uko wamunyariraga n’ uko wamuneraga hiyongereyeho n’ amajoro atasinziraga kubera wowe ? Ariko Ariko Ariko Ariko Ariko wamugani batangire bakwigeho bitonze kukooooo !!!!!!

Akaburantikaboneke Kuya 14-06-2017

Nyamara ngo ibyaye ikiboze irakirigata da ! kdi akabura ntikaboneke ni nyina w’ umuntu. Aba mubi akaba nyoko yaba na mwiza akaba nyoko. Utweretse uko ubwenge bwawe bungana winyuzemo. Hanyuma se wirengagije ko ubwenge bw’ abakecuru uko basaza bagenda basubira bwana ari nako imbaraga n’ ubukaka bibashirana kugeza ubwo bamera nk’ abana ? Hanyuma se Depite we ! Tubwire mama wawe nawe yifashishe ibitangazamakuru akwishyure avuge uko wamunyariraga n’ uko wamuneraga hiyongereyeho n’ amajoro atasinziraga kubera wowe ? Ariko Ariko Ariko Ariko Ariko wamugani batangire bakwigeho bitonze kukooooo !!!!!!

Ishyano Kuya 12-06-2017

Si ubwambere nguheba natangiye kwifata Ku munwa igihe washakaga gushyirishamo Byabarumwanzi. Ariko se uyu munwa turawukizwa n’ iki mwo kabyara mwe ! Cg wararebye usanga uwo mubyeyi nawe akeneye kuba umu star ! ariko se iyi nzira niyo wabicishamo koko ??? Numva ngo uri depite ra ! Ngaho twumve kuko turi abaturage kdi ukaba uduhagarariye ! Twanze umunwa wa Bamporiki rwose utuvuganire !

xxxx Kuya 9-06-2017

man you suck !!!!..mubo uhagarariye sindimo

Kanyarwanda Kuya 9-06-2017

Kera bavugaga ngo Naka ni ikiburabwenge sinemere, ariko uyu ni kimwe kandi giteye kwibaza kuri byinshi iki guhugu gifite.

Akabura ntikaboneke ni nyina w’umuntu. Mama n’iyo yaba yarasabitswe n’ibibazo ibyo ari byo byose harimo n’ingengabitekezo, ndamwubaha ndamukunze kandi mugirira imhuhwe ku buryo niyo atahinduka namusabira ndamutse ndi umwizera cyangwa ukijijwe.
Ikindi nk’umunyarwanda en plus usobanutse cyangwa ubyibeshya nka Honorable natera intambwe nkabwira abamfasha kumugira inama byakwanga tukamuha ubutabera bukamubika ahacecekerwa (Gereza) kugirango atanduza benshi aho kumutaranga. Burya nyoko abika amabanga menshi kuva agusamye kugera agukujije. Bwana Bamporiki, Burya baguhora kutagira ubwenge. Nyina wa muntu aguhishira kunyara ku buriri, kwiyitumaho, gukora mu nkono (kenshi ataguhannye kare uvamo igisambo kabombo), akugirira ibanga kuko ari umubyeyi kandi agukunda.
Niba wifuza kuba imfura cyangwa inkotanyi digne de foi (ibikwiye) numva wari buce iyo nzira. Aha rero nakubwira ko wabaye ikiburabwenge rwose kandi umbabarire kuko mu kurinda inda yawe ko yicwa n’isari wari buzirikane kuri duke twiza nyoko yagukoreye uri muto ukareba n’intambwe nziza wateye maze ukaba imfura ukajya kumufasha kuva cyangwa gutera intambwe akava mu icuraburindi yahezemo, Erega koko nawe siwe aya mateka aturemerera yayasanze arimo ahindanywa.
Ibi mbikubwiye mbabaye, kuko nagize amahirwe mama aracyariho ariko kuva 1994 kugera ubu mbona kandi mpa agaciro kuba ari we uriho kabone n’ubwo hari ibyo tutumvikanaho rimwe na rimwe kuko na generations za twembi si zimwe gusa yantoje urukundo kuko iyo data aza kuba ariho, ubu aba yararongoye undi tukandagara. Ng’uwo uwo nyoko aba ari we kandi ari nacyo arusha so iteka.

Akabura ntikaboneke ni nyina w’umuntu !
Nakwifuriza ko nuzanzamuka, uzicuza kandi ukamusaba imbabazi ariko kandi niba uri inkotanyi nyayo waba mwiza umushyikirije ubutabera bugakora akazi kuko dufite amategeko, bitabaye ibyo uragayitse kandi ibi ni ukuba maco y’inda.

PLZ iki gitekerezo ntimukinyonge

muzehe Kuya 8-06-2017

sha gupfusha biraha ! reka nkubwire wagasore we kitwa bamporiki ! upfuye rubi sha kwandagaza nyoko ! ariko sha abahutu mwabaye iki mugifu, aho nti mwaba mufite 2 tukaba tutabizi, ese wakwaruje isahani ntoya kombona nubundi utazahaga, reka nkwibire akabanga ndi mukuru, wisebya bene wanyu, ntago uteze kuba umututsi cg inkotanyi, erega nawe urabizi, nonese urumva ubwawe utigereranya na tito ! apu cisha macye ureke kwirirwa usabiriza gatsindwe. sha upfuye rubi.

dina Kuya 8-06-2017

Ariko narumiwe ! uyu bigeze kumwirukana mu ishuri yibye nyuma numva ngo yabaye depite ! ubundi se umuntu wacukuraga toilette yavuga iki kindi ! abahutu mugira umunwa n’inda byabananiye bituma muvuga n’akarimurori.

bosenibamwe Kuya 8-06-2017

ariko mubona uyu mugabo atarahahamutse ! ese ubundi ukuri kuba he muri iyi si ?ngo umututsi,ngo umuhutu ,utazi icyaricyo ninde ?utarishe ninde ? ko mwiha gutera abandi amabuye ! mwese uwabaha umwanya mwavuga ariko ubu turi mu gihe cyo guceceka hari gihe kizaza cyo kuvuga so umuntu ni mwinshi utazi arazi urya ! umusaza ukaruka imvi

ngabirano Kuya 8-06-2017

Jye ibyo murimo bitandukanye n’ibyange. Ndasaba itangazamakuru kumva impande zombi. Nyina wa Bamporiki atangaza iki ku byo umuhungu we yamuvuzeho ? Ni ukuri cg ni ikinyoma ?

KABILA Kuya 8-06-2017

MUVANDIMWE BAMPORIKI UFITE INGENGABITEKEREZO IKABIJE BIRAKWIYE KO WAFAWA UGAFUNGWA ! IGIHUGU CYACU NTAGO KIYOBOWE N’INKOTANYI KIYOBOWE N’ABANYARWANDA IIDI KANDI NK’UK UMUVANDIMWE JOHN YABIVUZE MU BUTUMWA YANDITSE NTAGO UKORERA INKOTANYI UKORERA IGIHUGU KIMWE N’ABANYARWANDA BOSE. AYO MACO Y’INDA RERO ATUMA UTESHAGUZWA GUTYO BIGARAGAZA INGENGABITEKEREZO IKUZUYEMO. AHUBWO WAGAKWIYE GUSHIMA NYOKO KUKO ADAFIE UMUTWE URIMO AMAZI NKAWE AHI KUWANDAGAZA. BABIUVUZE UKURI KOKO KO ABAHUTU MUGIRA INDA NINI

Ngabo Lewis Kuya 7-06-2017

Ubundi se uyu Bamporiki yarize ??? Oya ntabwo yakandagiye mu ishuli....sinumvishe ngo yari unu aide maçon😂😂 Arebeshya ntabwo umugore we ari ymututsikazi....ni umuhutukazi pure !!!!!

John Kuya 7-06-2017

Ufite ingengabitekerezo ni Bamporiki. Ko akorera igihugu akorera inkotanyi ? Kuki abwira nyina ngo inkotanyi zamuhembye ?

akumiro Kuya 7-06-2017

Nyoko ntiyakubeshye n’ubundi uzapfa utabaye inkotanyi ! nta nkotanyi yavuga nk’ibyo uvuga.

Vuguziga Kuya 6-06-2017

ABANA BAZAGAMBANIRA ABABYEYI NGO BABICE !! MATAYO. 10 : 21. NTUGAHINYURE NYOKO AGEZE MUZABUKURU ! IMIGANI23 : 22. WEKUREKA ICYO NYOKO YAKWIGISHIJE ! IMIGANI 6 : 20(UMWANA UTUMVIRA SE. NA NYINA YUMVIRA IJERI. UMUGANI WABANYRWND !! AKABURA NTIKABONEKE NI NYINA WUMUNTU. NTAGO ARI. UBUDEPITE ! NIBIGUKUNDIRA. RIMWE UZICUZA AMAGAMBO WAVUZE KUMUBYEYI WAWE.

Vuguziga Kuya 6-06-2017

ABANA BAZAGAMBANIRA ABABYEYI NGO BABICE !! MATAYO. 10 : 21. NTUGAHINYURE NYOKO AGEZE MUZABUKURU ! IMIGANI23 : 22. WEKUREKA ICYO NYOKO YAKWIGISHIJE ! IMIGANI 6 : 20(UMWANA UTUMVIRA SE. NA NYINA YUMVIRA IJERI. UMUGANI WABANYRWND !! AKABURA NTIKABONEKE NI NYINA WUMUNTU. NTAGO ARI. UBUDEPITE ! NIBIGUKUNDIRA. RIMWE UZICUZA AMAGAMBO WAVUZE KUMUBYEYI WAWE.

-xxxx- Kuya 6-06-2017

mumisi yanyuma urukundo rwabenshi ruzayoyoka abantu bakunda ibinezeza aho gukunda imana .......

-xxxx- Kuya 6-06-2017

imisi y’impruka umwana azanganyina......
OK

injiji Kuya 6-06-2017

Bajyaga bavuga ko hariho injiji zize nkabihakana mbyemereye kuri depite ! icyakize burya itorero rihindura nervous system (Iyozabwonko) kugera n’aho wibagirwa amezi 9, ukibagirwa ibere ryakonkeje ! Ni mugihe ariko nta mwana wagiye muri politics. uretseko nyine ntanucirira imbwa ikuze nyine. Ariko utumviye se na nyina .... kdi ngo jya utinya iritavuga umwe, impyisi yarabivuze !

injiji Kuya 6-06-2017

Bajyaga bavuga ko hariho injiji zize nkabihakana mbyemereye kuri depite ! icyakize burya itorero rihindura nervous system (Iyozabwonko) kugera n’aho wibagirwa amezi 9, ukibagirwa ibere ryakonkeje ! Ni mugihe ariko nta mwana wagiye muri politics. uretseko nyine ntanucirira imbwa ikuze nyine. Ariko utumviye se na nyina .... kdi ngo jya utinya iritavuga umwe, impyisi yarabivuze !

kabwa Kuya 6-06-2017

uyu mugabo ni danger.

emizno Kuya 6-06-2017

hakenewe abantu b abanyakuri nka hon bamporiki ngo habeho ubumwe n ubwiyunge busesuye

Umusaza Kuya 6-06-2017

Nyamwanga kumva nityanze kubona. Kuba maman wawe atizera #inkotanyi cyangwa se atazikunda ni uburenganzira kuko siwe munyarwanda wenyine ubikora kandi si itegeko ko umuntu wese aba inkotanyi cyane ko na Leta ikorana n’amashyaka menshi. Kuba ibikorwa byayo nyoko atabyizera sinzi niba ubisugura kubera atize kuko hari nabize bafite za doctorat banabaye inkotanyi tabazivuga neza. Singombwa gutamaza maman wawe rwose ubwo si ubugabo. Icyakoze hari ibitekerezo bimwe byiza ugira nubwo atari byose ariko ndakugaye cyane. Niba ugeze aho uvuga na nyoko na Leta ukorera bakwitondere umunsi wabonye abaguha ibirenze ibyo iguha wazatugambanira rwose. Yego turi mubumwe nubwiyunge ariko suko bikorwa. Ubwo se kuki ntawukubwira ko azira andi mashyaka atari FPR ngo ubivuge. Mana rinda urwanda abanyabifu binini.

MH Kuya 6-06-2017

Hategerejwe iki NGO nyina Wa bamporiki afungwe KO afite ingengabitekerezo kandi umushinja akaba ahari

Kayiranga gaston Kuya 6-06-2017

Bamporiki ni umudepite kuko Leta yamuhaye ariko ni igicucu mu muryango wiwabo kandi umuvumo wo kwandagaza nyina uzamugaruka none se ayobewe muri bibiya umwana wansanze se yasinze akamushyira ku karubanda umuvumo yabonye gusa nizere ko Polisi ibonye akazi ihane uwo mukecuru w’amacakubiri, naho uwo mugore we bashakanye bakundanye ntazasubireyo kuko ntibamwizera bazamuroga kandi bamporiki aramutse apfuye mbere ye ibyo bafitanye azabigurishe ashake aho ajya

Mbivuga Kuya 6-06-2017

Apuuuu ! muri ibigoryi gusa.

Mahoro Kuya 6-06-2017

@Honorable Bamporiki .Akumiro !!Vuguziga kuko ngo bucya bitwa ejo, ngo kandi amazi arashyuha ntiyibagirwa iwabo wa mbeho, kandi urutugu rurakura ntirusumbe ijosi. Njye sinakwita imbwa, ahubwo uri ikigoryi (idiot )cyujuje ibyangombwa byose ! .Ariko ntibitangaje, binyibukije indi nkuru bakwanditseho ujya kuvugaguzwa ubusa urega abadepite bagenzi bawe. Uri umuhanga pe !

Xxxx Kuya 6-06-2017

Amafaranga arashira muvandi mama wawe ahora ari mama

guhubuka Kuya 6-06-2017

ukuri kose si kwiza !!! kdi na Bibiliya iratubwira ngo nubura ubwenge nzakureka !!!!

Magorwa Kuya 6-06-2017

Ce gars est un "Veritable opportuniste"

Kaguriro Kuya 6-06-2017

Bamporiki !
Jya uba mu byawe ureke abandi babe mu byabo. Igitekerezo wazaniye nyoko ni ubushotoranyi kandi nk’uko umuntu ajya kubatizwa aho ashaka ni nako yajya muri ishyaka ashaka ! Burya ntukazane amajyembwa ! Menya Imana cg Ukore politique itagira amatiku ! L’home est unique kuki ushaka kwisanisha n’abandi kandi n’impanga zidasa ijana ku ijana.

Samunsure Kuya 6-06-2017

Uyu ntakindi ari gukora arimo araramira umugati buriya ikarita zo kuramira imigati zatangiye gukinwa !!! Uretse amaco y’inda umuntu ashyira nyina ku karubanda gute !!! Ahaaaaaa nzaba mbarirwa

Samunsure Kuya 6-06-2017

Uyu ntakindi ari gukora arimo araramira umugati buriya ikarita zo kuramira imigati zatangiye gukinwa !!! Uretse amaco y’inda umuntu ashyira nyina ku karubanda gute !!! Ahaaaaaa nzaba mbarirwa

Samunsure Kuya 6-06-2017

Uyu ntakindi ari gukora arimo araramira umugati buriya ikarita zo kuramira imigati zatangiye gukinwa !!! Uretse amaco y’inda umuntu ashyira nyina ku karubanda gute !!! Ahaaaaaa nzaba mbarirwa

Bishop Kuya 6-06-2017

Niba warananiwe Nyoko n’abandi baba bakwikiza ni uko ariwe wabonye ukubwira akari ku mutima we,gusa nawe nturi shyashya

**** Kuya 6-06-2017

Nyina wa Bamporiki akora analyse kabisa : urebye aho pasteur Bizimungu waje ahetse izo nkotanyi ari !ukareba rukokoma wirwaga azirata aho ari,ukareba Seth Sendashonga,ukareba Lizinde,ukareba aba officier b’inzirabwoba bitandukanyije n’ubwoko bwabo barimo Col Cyiza,Col Rusatira,Col BEM Emmanuel,Col Ndengeyinka, Gatsinzi,Rwarakabije....ukagarukamu nkotanyi ubwazo ukareba uko zirikunigagurana..ukareba uburyo Karegeya yanizwe ukareba uburyo Rwigara yagongeshejwe ikamyo....umuntu udatinya inkotanyi ngo anazigirire amakenga ashatse yareba abaganga bo mumutwe kuko niwe ufite ikibazo !!please ibi ntabwo ari ingengabitekerezo ni facts ntanze.

**** Kuya 6-06-2017

Nyina wa Bamporiki akora analyse kabisa : urebye aho pasteur Bizimungu waje ahetse izo nkotanyi ari !ukareba rukokoma wirwaga azirata aho ari,ukareba Seth Sendashonga,ukareba Lizinde,ukareba aba officier b’inzirabwoba bitandukanyije n’ubwoko bwabo barimo Col Cyiza,Col Rusatira,Col BEM Emmanuel,Col Ndengeyinka, Gatsinzi,Rwarakabije....ukagarukamu nkotanyi ubwazo ukareba uko zirikunigagurana..ukareba uburyo Karegeya yanizwe ukareba uburyo Rwigara yagongeshejwe ikamyo....umuntu udatinya inkotanyi ngo anazigirire amakenga ashatse yareba abaganga bo mumutwe kuko niwe ufite ikibazo !!please ibi ntabwo ari ingengabitekerezo ni facts ntanze.

Imbwa Kuya 5-06-2017

Yego urakijije ariko ukuri kose singombwa ngo kuvugwe gusa maman we ninterahamwe mbi puuuuuuuuuu ariko ntiwari kubivuga kuko niba,ariko.ameze ntibyamuhindura umuvumo we ntuzawukira pe

Imbwa Kuya 5-06-2017

Yego urakijije ariko ukuri kose singombwa ngo kuvugwe gusa maman we ninterahamwe mbi puuuuuuuuuu ariko ntiwari kubivuga kuko niba,ariko.ameze ntibyamuhindura umuvumo we ntuzawukira pe

Kubwimana (Kayonza) Kuya 5-06-2017

Ntacyo mvuze, none se Maman wawe niba adafite ikibazo mu mutwe njye nakubwira nti" irya mukuru riratinda ntirihera". Kdi uko byagenda kose umenye ko akabura ntikaboneke ari nyina w’umuntu !!
Akazi keza !!!

ben Kuya 5-06-2017

Bapfusha rwinshi hahaha

Amani Kuya 5-06-2017

Nyina nafatwe afugwe kuko aafite ingengabitekerezo rwose

Ivy Kuya 5-06-2017

Nina we ntahataba ababi nawe ubwawe ntubuze urubanza rukuriho naho abantu bakigendera kumoko nabayagendeyeho mbere yose keretse uwabatwika bagashiraho,Naho wowe Hon ibyo ukora werekanako uri umwere mbona ari Isahane ibikuvugisha

Narumiwe Eugène Kuya 5-06-2017

Ariko abantu nukubona bagenda koko !!
Ubu se koko umuntu nka bamporariki utazi agaciro kuwamuhaye ibere azamenya agaciro kabahagariye ?? Yewe Njye mbona ko umwanya afite Iyo bawuha mama We abaturage bari kuba bafite umuyobozi baho bamporiki nushaka wongere unjye gutangira secondaire kuko inzira yawe y ubwonko iracyari kure.

Pole pole Kuya 5-06-2017

Pole pole musaza ! Akariro gake na feri.

Joshua Kuya 5-06-2017

Reka nkubwire wowe witwa Mugabo, kuba ari nyina ntibivuga ko agomba guhishira amabi ye. Uhishira umurozi ejo akakumaraho urubyaro. Ntabwo amusabiye gufungwa non. Ariko nibwira ko ari ukugirango n’abandi bafite ababyeyi bameze nk’uyu bumve ko ari inshingano zabo kubigisha no kubakura muri iyi myumvire itakijyanye n’igihe ndetse na Ndumunyarwanda twifuza. Duharanire kuzaraga abana bacu igihugu kitarimo amacakubiri. ASbayafite mu batutsi bayahagurukire bayace, n’abayafite mu bahutu babigenze batyo maze ibitekerezo bishaje tubikumire twubake urwanda rutubereye.

fidele Kuya 5-06-2017

Niko se mwana wa mama ! mukecuru ko umushyize igasozi ! iyo biza biraryoha muvandi byayoyoka naho umuryango urakumenya arik ndumva uwutanze ntaho udusize ! gusa urarye uri menge

- Kuya 5-06-2017

Mu mategeko y’Imana hari iribuza kubahuka ababyeyi bacu

Rwasubutare Kuya 5-06-2017

Hon Bamporiki ni Umukristu akaba n’umunyapolitike. Arabizi neza, ni ihame ndakuka ko aho kugirango ijisho ryawe rikubuze ijuru warikuramo ukarijugunya ukajya mwijuru ufite ijisho rimwe. Ingwe iyo yafatiwe mukajanja numutego, irayagakegeta ikagaca ikagenda. IBI rero si kumutaranga ahubwo nuko Hon Bamporiki adashobora kwemera kubatwa n’inzangano za nyina umubyara afitanye n’abatutsi. Abagore bapfa byinshi kandi buli kantu umugore apfuye nundi muntu yifuza kumwica. Urugero umugore abwiwe ko undi yavuze ngo ni mubi, abishoboye arakwica. Rero Hon Bamporiki ni umugabo cyane. Niba ari mukuri ntacyo azaba kandi nanakiba azaba aize ukuri.

Nina Kuya 5-06-2017

Cyakora ubwiyunge bwagerwaho 100%, abahutu bose bameze nka Bamporiki. Uyu mugabo niwe namenyeyeho ko hariho abahutu b’imfura. Ubundi nari nzi ko bose ari babi, ari ababeshyi ; ari abicanyi, ko nabatarakoze jenoside yabashimishije.

mugabo Kuya 5-06-2017

Yewe !! yewe !! yeweeeeee !!!! Ngaho rero !!! Ni danger !! Ndumiwepe !!!
Uko byagenda kose ni nyoko wogacwaweee !!! Singombwa kumwanika ku karubanda nyamuneka warengereye !!!

Ndababaye Kuya 5-06-2017

Urakabije. Musabire gufungwa nicyo gisigaye. Ko umutaranze se ngo ubone iramuko nufungwa abagufunze Nibo bazakugemurira ?
Urya mukuru riratinda ariko ntirihera.
We ntiyakuvamo.

MAHOR Kuya 5-06-2017

NYABUNA HA UMUKECURU IBANGA

MAHOR Kuya 5-06-2017

NYABUNA HA UMUKECURU IBANGA

-xxxx- Kuya 5-06-2017

Ko numva nyina afite ingengabitekereze se ko atamusabira ko afungwa kdi itegeko ribihanira ?

Emily Kuya 5-06-2017

Cyakoze iyi si yararangiye !!! Ndumiwe pe !!!!!!! Ibaze nukuri

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA