konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Uwayoboraga CNDD-FDD wibasiye Perezida Kagame akanapfobya Jenoside yatangiye kwivuguruza

Uwayoboraga CNDD-FDD wibasiye Perezida Kagame akanapfobya Jenoside yatangiye kwivuguruza
1-09-2016 saa 13:05' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 7631 | Ibitekerezo 3

Mu minsi ishize, Umujyanama wihariye mu Muryango w’Abibumbye (UN) ushinzwe kurwanya Jenoside, Adama Dieng , yagaragaje ko uyu muryango wahagurukiye Ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi nyuma y’uko abayobozi bagaragaje gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ariko bakanibasira kandi bagaharabika Perezida Paul Kagame n’ingabo za FPR Inkotanyi yari ayoboye ubwo babashaga guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi. Ubu ariko uwavuze amagambo yatumye Umuryango w’Abibumbye uhagurukira Abarundi, yatangiye kwivuguruza.

Mu itangazo ryahawe no 016/2016 ryashyizwe ahagaragara rikanasomwa kuri Radio na Televiziyo by’igihugu cy’u Burundi kuwa Kabiri tariki 16 Kanama 2016, rishyizweho umukono na Pascal Ndabenda wahoze ayobora ishyaka riri ku butegetsi muri iki gihugu cy’u Burundi, CNDD- FDD, yavugaga ko mu gihe Umuryango w’Abibumbye utegenya kohereza abapolisi 228 bacunga amahoro mu Burundi, Gen. Romeo Dallaire wahoze ayoboye ingabo za MINUAR zabungabungaga amahoro mu Rwanda mu gihe cya Jenoside na mbere yayo, hamwe n’umunyakanadakazi mugenzi we Louise Arbour wahoze ayobora Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku Rwanda rwari i Arusha muri Tanzania, baje mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba bwa Afurika gutega imitego igamije guhirika ubutegetsi mu Burundi kandi ko bombi ari ibikoresho by’u Rwanda na Perezida Kagame by’umwihariko.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko Roméo Dallaire yaranzwe n’ibikorwa bibi ubwo yari mu Rwanda ayoboye ingabo za MINUAR, muri ibyo hakaba harimo ko yafashije Paul Kagame n’ingabo yari ayoboye gushyira mu bikorwa Jenoside, ikintu cyumvikana nko gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda kuko aho kuvuga ko Perezida Kagame n’ingabo yari ayoboye bahagaritse Jenoside, bavuga ko ari bo ahubwo bayiteje bagafashwa na Romeo Dallaire.

Louise Arbour wahoze ayobora Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku Rwanda rwari i Arusha muri Tanzania, nawe ubutegetsi bw’u Burundi buvuga ko yari yarahawe inshingano zo gucira urubanza abatsinzwe na FPR Inkotanyi bakemezwa ibyaha batakoze, bikaba ari nabyo bashaka ko yakorera abategetsi bariho mu Burundi, agategura uko azabagerekaho ibyaha batakoze nk’uko yabikoze mu rukiko rwa Arusha.

Ibi ariko Adama Dieng ushinzwe gukumira Jenoside muri UN asanga bidakwiye gucira aha nk’uko yabitangaje mu minsi ishize ndetse akagaruka cyane kuri Pascal Nyabenda wayoboraga CNDD-FDD ariko akaba aherutse gusimburwa kuri uyu mwanya, ubu akaba ayoboye Inteko Ishinga Amategeko mu Burundi.

Uyu Pascal Nyabenda, kuri uyu wa Gatatu yatangaje ko bamwumvise nabi kuko atahakanye ko Jenoside yakorewe abatutsi yabayeho mu Rwanda, nyamara mu itangazo we ubwe yashyizeho umukono, hagaragaramo ko Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yari ikinamico Perezida Kagame n’ingabo yari ayoboye bafashijwemo na Gen Romeo Dallaire ngo bahirike ubutegetsi bwa Juvenal Habyarimana, bakaba ari nabyo bashaka gukora bahirika ubwa Nkurunziza.

Uku kwisubiraho no guhindura indimi n’ubwo nabyo bitagaragaza ukuri nyako, bishobora kuba byaratewe n’itangazo ryasohowe n’Umuryango w’Abibumbye ryavugaga ko uyu Pascal Nyabenda n’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi muri rusange, bagomba gufatirwa ingamba zitajenjetse.

REBA IRYO TANGAZO HANO:


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
kayitare Kuya 5-09-2016

Burya kwivuguruza nuko uba watsinzwe ukabonako ibyo wavuze ataribyo gusa biba byiza iyo uhise ugaragaza ukuri ark na none gutukana utanga ibitekerezo ntacyo uba ukemura tanga igitekerezo kitarimo igitutsi nibyo byiza

Mob Kuya 1-09-2016

Ijambo niryambere niryo ribs riri kumutima.kwivuguruza?bigira igipimo?reka ago mabyi ninterahamwe igihe kimwe azacirwa urubanza

Mob Kuya 1-09-2016

Ijambo niryambere niryo ribs riri kumutima.kwivuguruza?bigira igipimo?reka ago mabyi ninterahamwe igihe kimwe azacirwa urubanza

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...