konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

VIDEO: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri Kagugu bakoze ibirori by’imbonekarimwe

VIDEO: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri Kagugu bakoze ibirori by’imbonekarimwe
18-12-2017 saa 12:04' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 712 | Ibitekerezo

Kuri iki Cyumweru tariki 17 Ukuboza 2017, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu kagari ka Kagugu ko mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, bakoze ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’imbyino, ubuhamya no kurata ibigwi bya FPR yahinduye ubuzima bw’abanyarwanda mu myaka 30 imaze ishinzwe.

Ibi birori by’imbonekarimwe byabaye mu kagari ka Kagugu, byakozwe mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 umuryango FPR Inkotanyi umaze ushinzwe, hishimirwa byinshi byakozwe ndetse hanashimangirwa uburyo abanyamuryango bagomba guharanira kurushaho guteza imbere ubuzima bw’Abanyarwanda muri rusange.

Muri ibi birori, abanyamuryango bagaragaje ibyishimo bidasanzwe, mu mbyino n’indirimbo birata ibigwi bya FPR Inkotanyi ndetse hanatangwa ubuhamya bushimangira ibyiza FPR Inkotanyi yagejeje ku Rwanda n’Abanyarwanda mu myaka 30 imaze ishinzwe kandi ifite umurongo wo kunoza imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Muri ibi birori hari hateguwe umutsima (Gateau) uri mu mabara aranga umuryango FPR Inkotanyi ndetse n’umuvinyo (Champagne) nayo igaragara mu mabara ya FPR, abanyamuryango bakaba babisangiye hanyuma banakora ubusabane muri rusange basangira ibyo kurya no kunywa.

REBA VIDEO UKO BABYINA HANO:

Abayobozi batandukanye bari bitabiriye ibi birori

Uhagarariye FPR wari waturutse mu murenge wa Kinyinya nawe yari ahari

Mugenzi Leon ushinzwe komite ngengamyitwarire muri FPR ku rwego rw’akarere ka Gasabo niwe wari umushyitsi mukuru


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...