AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

VIDEO : Igihugu gifite ubwigenge muri Africa ni kimwe gusa- Dr Bagirishya

VIDEO : Igihugu gifite ubwigenge muri Africa ni kimwe gusa- Dr Bagirishya
8-03-2021 saa 09:06' | By Martin Niyonkuru | Yasomwe n'abantu 3094 | Ibitekerezo 1

Umwanditsi Dr Rusa Bagirishya usanzwe ari n’inzobere mu by’ubukungu na Politiki, avuga ko Igihugu kigenga ku Mugabane wa Africa ari kimwe gusa kuko icyo gihugu gifite umuco wacyo, ururimi rwacyo, imyandikire yacyo ndetse kikagira n’ingengabihe (Calendar) yacyo.

Dr Rusa Bagirishya aherutse gushyira hanze igitabo yise “l’imperialisme sur le dos de l’Afrique” yashatse gusobanurira Abanyafurika ko ubukungu bw’Abanayaburayi bukomoka muri Africa.

Avuga ko ibi abishingira ku kuba Abanyafurika baramaze imyaka n’imyaniko bakorera Abanyaburayi ndetse bariya bera bakaza guhindukira bakaza no kubakoloniza we avuga ko kugeza n’uyu munsi bakibakoloniza.

Avuga ko Abanyaburayi babeshya Abanafurika ko babonye ubwigenge ndetse na bo ubwabo bakabyibeshya.

Ati “Kugira ngo umuntu adasaba ikintu, umubwira ko agifite, bababwiye ko mufite independence (ubwigenge) kugira ngo batazayisaba. Nta Munyafurika usaba independence kuko azi ko ayifite.”

Ariko ngo ibikubiye mu masezerano mpuzamahanga azwi nka charte de l’impérialisme, bihabanye n’ubu bwigenge kuko mu ngingo ya kabiri yayo ivuga ko nta gihugu kiri mu nzira y’amajyambere gifite ubwigenge.

Iyo ngingo igira iti “Aucun pays du tiers-monde ne constitue un Etat souverain et indépendant.”

Ati “None se waba wigenga, umuperezida badashaka bakaza bakamukuraho ?, waba wigenga bakaguha inkunga ukabasaba ? Igihugu cyo muri Africa kigenda ni ikihe ? Mumbabarire mumbwire...”

Iyi nzobere mu bya politiki, Bagirishya avuga ko nka Ethiopia itarakoronijwe ari yo yonyine yavuga ko yigenga.

Avuga ko kiriya gihugu nta zindi mbaraga zivanga mu mibereho n’imitegekere yacyo kuko “Bafite idini ryabo, bafite uko bandika kwabo, bafite ururimi rwabo, bakagira umuco wabo na Calendrier bafite iyabo.”

Muri kiriya gitabo “l’imperialisme sur le dos de l’Afrique” avugamo ko uyu mugabane ufatwa nk’uwasigaye inyuma ari wo utunze Isi.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
iganze Kuya 10-03-2021

Uyu Dr ni umuhanga cyane. Nanjye mu bumenyi buke bwanjye numvise ko ubuso bw’ahantu hari imisozi bwapimwa ku buryo bwihariye hatagendewe gusa kuri base y’umusozi kuko ibi birabutubya. Ubuso bw’Igihugu cyacu rero koko mbonye ko ari bunini kurusha buriya twiga.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA