konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Haracyari ibikorwa n’imvugo bihembera ingengabitekerezo ya Jenoside - IBUKA

Haracyari ibikorwa n’imvugo bihembera ingengabitekerezo  ya  Jenoside - IBUKA
7-04-2017 saa 18:23' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 1475 | Ibitekerezo

Umunyamabanga nyubahirizategeko w’umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi, IBUKA, Ahishakiye Naphtal, yavuze ko mu Rwanda hakigaragara abantu bamwe na bamwe bakivuga amagambo ndetse bagakora n’ibikorwa bihembera ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ibi Naphtal yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru w’ Ijwi ry’Amerika, aho yavuze ko n’ubwo ingengabitekerezo ya Jenoside yagabanutse hakiri imwe mu miryango ikigaragaza ibitekerezo ndetse n’ibikorwa bihembera ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati “Mu by’ukuri mu myaka 23 ishize nyuma ya Jenoside haracyagaragara ingenganbitekerezo, haba imbere mu gihugu cyangwa no hanze, ariko iragenda igabanuka.”

Naphtal yavuze ko n’ubwo mu mwaka haboneka urugero rumwe rw’ingengabitekerezo badakwiye kureberwa kuko nta mwanya w’ingengabitekerezo ukiri mu gihugu cy’u Rwanda.

Naphtal yakomeje avuga ko uko u Rwanda rw’uyu munsi ruyobowe, uko Abanyarwanda bose bahabwa amahirwe angana, uko bafite uburenganzira bungana kuri buri kimwe, uko inzego z’ubuyobozi zubatse n’uko zikora usanga ingengabitekerezo ntacyo yagomba guheraho ihabwa intebe muri iki gihugu.

Uko ingengabitekerezo yigaragaza mu gihugu

Bwana Naphtal yavuze ko ingengabitekerezo yigaragaza cyane cyane mu magambo akomeretsa abwirwa bamwe mu bacikacumu rya Jenoside yakorewe abatutsi.

Yagize ati “Nk’ubu tugiye kwinjira mu gihe cyo kwibuka hari ababwira abacikacumu bati ‘igihe cyanyu cyageze’. Abantu babona abantu batunganya imibiri y’abazize Jenoside bakayita bakayita ukundi, bakayita Coltant, bakayita imari, amagambo nk’ayo ngayo apfobya ndetse anakomeretsa uwacitse ku icumu.”

Yakomeje avuga ko ingengabitekerezo ishobora no kugaragara mu bikorwa, aho abacitse ku icumu bahohoterwa mu buryo bugaragara bakubitwa, bangirizwa imitungo harimo amatungo, hangizwa inzibutso, aho abantu bafata nk’imbwa cyangwa ipusi yapfuye bakayijugunya ku rwibutso n’ibindi n’ibindi.

Muri macyee mu by’ukuri ingengabitekerezo ya Jenocide igenda igaragarira mu bikorwa no mu mvugo.

Nta nkunga igaragara imiryango mpuzamahanga igenera abacitse ku icumu rya jenoside

Abajijwe icyo imiryango mpuzamahanga yaba yaramariye abacitse ku icumu rya Jenoside, cyane ko iyi miryango yiyemerera kugira uburangare bukomeye ubwo mu Rwanda hatikiriraga ubuzima bw’inzirakarengane zisaga Miliyoni, yavuze ko nta nkuga igaragara iyi miryango yageneye abacitse ku icumu.

Naphtal yagize ati “Jenoside yakorewe abatusi yabaye bizwi imiryango mpuzamahangfa irebera. Ntacyo yigeze ikora kugira ngo Jenoside ihagarare kandi nta n’icyakozwe nyuma yayo, kuko iyi miryango yarebereye n’ingaruka zayo cyane ko nta nkunga igaragara bageneye abacikacumu, uretse gushyiraho urukiko rwa Arusha rwagerageje gucira Imanza byibura na bariya bakeya rwaburanishije.”


Ahishakiye Naphtal, ubwo yari mu muhango wo kwibuka mu murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo muri Mata 2016


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...