konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Turashaka gukomeza igihugu cyacu ntikinyeganyege, abashaka kukinyeganyeza bakabimenya ntibapime – Kagame

Turashaka gukomeza igihugu cyacu ntikinyeganyege, abashaka kukinyeganyeza bakabimenya ntibapime – Kagame
22-07-2017 saa 18:05' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 2054 | Ibitekerezo

Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yavuze ko ikirangajwe imbere ari ugukomeza igihugu cy’u Rwanda mu ngeri zose ku buryo ba bandi bahora bakifuriza ikibi batazajya babona icyuho bakinjiriramo bashaka kugisenya.

Ibi yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Nyakanga ubwo yari mu gikorwa cyo kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe tariki ya 3 ku banyarwanda baba hanze y’igihugu na 4 Kanama ku baba mugihugu imbere.

Umukuru w’umuryango wa FPR Inkotanyi yabwiye imbaga y’abaturage ba Kayonza ko umujyi wa Kayonza ugiye kwitabwaho ukavugururwa ku buryo mu gihe gito uzaba umaze guca ku murwa mukuru wa Kigali.

Uretse kububakira umujyi wabo wa Kayonza, Kagame yanabijeje ko bagiye kubakirwa umuhanda munini cyane uhuza aka karere n’umupaka wa Tanzania.

Yagize ati “Ibyo mumaze kugeraho Banyakayonzani byinshi. Mu myaka ishize kayonza yari aga centre ariko ubu yamaze gutera imbere kuko ubu Kayonza na Rwamagana biri hafi yo kuba imijyi minini ku buryo bizanaca ku murwa mukuru wa Kigali. Uyu muhanda wo guhera Kagitumba ugakomeza ukagera ku mupaka wacu na tanzaniya urimo gukorwa kandi wose uzakorwa neza. Ibikorwa byaratangiye. Tuzarushaho guteza imbere Kayonza, n’inganda ziracyaza.”

Kagame yanibukije abaturage bo mu Karere ka Kayonza ko bagomba guhaguruka bagakora kugira ngo bafatanye na Leta urugamo rwo kwicvana mu bukene.

Ati “Banyakayonza rero turabifuriza ibyiza gusagusa ahubwo ni muhaguruke dukore twivane mu bukene u Rwanda rutere imbere.Banyakayonza dukorere mu bumwe dukorere mu mutekano dukore tugere ku iterambere.”

Kagame kandi yanavuze ko icyo u Rwanda rushyize mbere ari ukubaka igihugu n’abanyagihugu kugira ngo kirusheho gukomera ku buryo n’abifuza kuba baza kugisenya batabona aho bahera.

Yagize ati “Banyakayonza, igihugu cyacu aho kivuye aho kigeze gishimishije ubu ni mwebwe abanyarwanda mukihagejeje.Abasore n’inkumi b’abanyarwanda turashaka ibikorwa byiza bibateza imbere, tugakomeza igihugu cyacu ntikinyeganyege, abashaka kukinyeganyeza bakabimenya ntibapime. Twe ntabwo dushaka kubataho umwanya turashaka gukora. Turashaka ubutabera , turashaka demokarasi ishingiye ku byifuzo by’abanyarwanda.”


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...