konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Perezida Kagame witabiriye inama ya WEF yageze I Davos- Amafoto

Perezida Kagame witabiriye inama ya WEF yageze I Davos- Amafoto
23-01-2018 saa 17:19' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 2346 | Ibitekerezo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yageze I Davos aho yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku mpinduka zikenewe mu iterambere ry’Isi, World Economic Forum (WEF), yatangiye kuri uyu wa 23 Mutarama, i Davos mu Busuwisi

Muri iyi nama y’iminsi ine, Perezida Kagame azahura ‘abandi bayobozi bakomeye ku isi mu nzego za politiki, ubukungu n’izindi, inama ibaye ku nshuro yayo ya 48

Perezida Kagame ayoboye itsinda ry’abayobozi bakuru barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo; Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete; Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, Jean de Dieu Rurangirwa na Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Vincent Biruta.

Barimo kandi Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro, Peteroli na Gas, Francis Gatare n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi.

Abandi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma bakoranira i Davos barimo Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May, uw’u Budage, Angela Merkel; Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron; Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump; Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi n’abandi.

Iyi nama yubakiye ku ngingo enye z’ingenzi zirimo kwihutisha iterambere rirambye, guhuza imbaraga mu nzego zose z’isi, kurenga uburyo sosiyete iri gucikamo ibice no kubaka imiyoborere ihamye mu by’ikoranabuhanga.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame n’itsinda ryamuherekeje bazagaragaza amahirwe u Rwanda rufite mu bijyanye n’ishoramari, hagamijwe kureshya abayabyaza umusaruro baturutse mu mpande zose z’isi.

I Davos kandi, Perezida Kagame azageza ijambo ku itangizwa rya gahunda ya Washington Post ku mikoranire n’amahanga mu 2018, anageze ijambo ku bazitabira inama izareba ku kubaka amahoro muri Afurika.
AMAFOTO: Village Urugwiro


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • munyemana Muli 2 Petero 3:13,Bible yigisha ko dutegereje "Ijuru rishya n’Isi Nshya".Abantu benshi beza,"bazasigara" kandi bature mu isi ya Paradizo iteka ryose.Naho ababi bose bazakurwa mu isi,bapfe burundu.Bisome muli Imigani 2:21,22 na Zaburi 37:29.Abandi beza bazajya mu Ijuru,nibo bazategeka Isi izaba Paradizo.Bisome muli Daniel 7:27 na Ibyahishuwe 5:10.Gehinomu,ni Igiheburayo "Ge Hinnom",bisobanura "Ikibaya cya Hinnom",cyabaga hafi n’i Yeruzalemu.Bahoraga batwikiramo imyanda n’intumbi z’abantu,bakaba ivu.YESU yavuze ko abanyabyaha bazajya muli Gehinomu,ashaka kuvuga ko "bazapfa burundu ntibongere kubaho".Byari ikigereranyo cy’icyo kibaya.Muli Abaroma 6:23,Bible ivuga ko igihano cy’icyaha ari "URUPFU" rwa burundu,nta kongera kubaho.Ntabwo ari Umuriro utazima.Bigenda gute iyo dupfuye?Ese tujya mu Ijuru?Nta hantu na hamwe Bible yigisha ko umuntu upfuye aba yitabye imana.Dore uko Bible yigisha ku Rupfu.Upfuye ntabwo aba yumva (Umubwiriza 9:5).None se yakitaba imana gute kandi atumva?Umwuka Imana yashyize muli Adamu,ntabwo ari Roho itekereza nkuko benshi bibeshya.Ahubwo ni “neshamah “ mu Giheburayo (breath mu Cyongereza,Souffle mu Gifaransa).Uwo mwuka imana yashyize muli Adamu,siwo utekereza.Hatekereza “ubwonko gusa†.Umwuka uba mu mubiri wacu,ni imbaraga zidukoresha.Twabigereranya n’amashanyarazi akoresha Radio.Ntabwo rero umwuka wakitaba imana kandi “udatekereza†.Iyo dupfuye,uwo mwuka uragenda,nkuko amashanyarazi nayo agenda,RADIO ntiyongere kuvuga.Dore urugero rwiza rwerekana ko iyo dupfuye tutaba twitabye imana: Igihe Yakobo bamubwiraga ko umuhungu we witwaga YOZEFU yapfuye,ntabwo yavuze ko umwana we yitabye imana.Ahubwo yavuze ko azasanga umwana we mu gitaka (Itagiriro 37:35).Bible yigisha ko upfuye yakoraga ibyo imana idusaba,azazuka “ku munsi w’imperuka†,agahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo (Yohana 6:40).Ni Yesu ubwe wabivuze.Abantu bapfa biberaga mu byisi gusa,biba birangiye batazazuka kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4 ).Barabora bikarangira (Abagalatiya 6:8).

    ">Wakoze kutubwira Ijambo ry’Imana.Ariko reka nkosore bimwe mu byo wanditse.Ndasaba abasomyi (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...