AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Aba nibo bayobozi b’ uturere basimbuye abaherutse kwegura [AMAFOTO]

Aba nibo bayobozi b’ uturere basimbuye abaherutse kwegura [AMAFOTO]
29-09-2019 saa 08:14' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3249 | Ibitekerezo

Amatora yo gusimbuza abayobozi b’ uturere baherutse kwegura yabaye ku Gatanu tariki 27 Nzeri 2019, abatowe barimo ijanisha ry’ igitsina gore rihagije.

Ibyavuye mu matora bimaze kumenyekana, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase, yanditse kuri twitter aira ati “Ubu mu bayobozi b’uturere twose uko ari 30, abayobozi 10 ni ab’igitsina gore. Bisobanuye ko ku buyobozi bw’uturere (Mayors), abagore bagize 30%”.

Aya matora yabereye mu ntara zose muri buri karere gafite abayobozi b’ akarere beguye

Intara y’ Amagepfo

Mu karere ka Gisagara, hari heguye uwari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Jean Paul Hanganimana, akaba yasimbuwe na Habineza Jean Paul.

Mu karere ka Muhanga, heguye uwari Meya Uwamariya Beatrice hatorwa Kayitare Jacqueline.

Intara y’ Iburengerazuba


Mu karere ka Nyamasheke, uwahoze ari umuyobozi w’akarere Kamali Aimé Fabien yasimbuwe na Mukamasabo Appolonie.


Mu karere ka Rutsiro, habaye amatora yo gusimbuza Butasi Jean Herman wahoze ari umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, asimburwa na Musabyemariya Marie Chantal.

Mu karere ka Ngororero habaye amatora yo gusimbura uwahoze ari umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Kanyange Christine, n’uwari ushinzwe imibereho y’abaturage Kuradusenge Janvier.

Kanyange Christine yasimbuwe na Uwihoreye Patrick, naho Kuradusenge Janvier we yasimbuwe na Mukunduhirwe Benjamine.


Mukunduhirwe Benjamine


Nzabonimpa Deogratias

Mu karere ka Rubavu, Nzabonimpa Deogratias niwe watorewe kuba umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, asimbuye Murenzi Janvier weguye kuri uwo mwanya, naho Ishimwe Pacifique we akaba yatorewe kuba umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, aho yasimbuye Uwampayizina Marie Grace na we wari weguriye rimwe na Murenzi, ku itariki 04 Nzeri 2019.

Karongi: Mukarutesi Vestine yatorewe kuba umuyobozi w’akarere (Mayor) asimbuye Ndayisaba Francois wari uherutse kwegura, Niragire Theophille atorerwa kuba umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, asimbuye Bagwire Esperance, naho Mukase Valentine atorerwa kuba umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza, asimbuye Mukashema Drocella bombi beguriye rimwe na Ndayisaba Francois.

Intara y’ Amajyaruguru

Burera: Manirafasha Jean de la Paix yatorewe kuba umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, asimbuye Habyarimana Jean Baptiste uheruka kwegura.


Mu karere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine yatorewe kuba umuyobozi w’Akarere asimbuye Habyarimana Jean Damascene weguye, Andrew Rucyahana Mpuhwe atorerwa kuba umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu asimbuye Ndabereye Augustin, naho na Kamanzi Axelle we atorerwa kuba umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, asimbuye Uwamariya Marie Claire.

Intara y’ Iburasirazuba

Mu karere ka Ngoma, Mapambano Cyriaque yatorewe kuba umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, asimbuye Rwiririza Jean Marie Vianney, weguye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...