konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Abafite ubumuga barashima ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa ngo hari ibitarakosorwa

Abafite ubumuga barashima ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa ngo hari ibitarakosorwa
23-05-2018 saa 12:23' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1201 | Ibitekerezo

Imiryango iharanira uburenganzira bw’Abantu bafite ubumuga mu Rwanda iravuga ko leta y’u Rwanda ikomeje kugaragaza uruhare rwayo mu kubahiriza uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga ariko ku bwabo ngo hari ibigikenewe gukosorwa kugira ngo ababarizwa muri ibi byiciro by’abantu bafite ubumuga biyumve mu muryango nyarwanda.

Mu mwaka wa 2008, nibwo Leta y’u Rwanda yasinye amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye ku Burenganzira bw’abantu bafite ubumuga (UNCRPD), Kuri ubu imiryango ihagarariye abafite ubumuga mu Rwanda ivuga ko igihugu kigeze kure mu gushyira mu bikorwa aya masezerano ariko hakiri zimwe mu mbogamizi zikibangamiye abafite ubumuga hano mu Rwanda.

Muri aya masezerano hakubiyemo kuba ibihugu byayasinye bigomba gukora ibishoboka byose kugira ngo umuntu uwo ariwe wese amenye ko abantu bafite ubumuga bafite uburenganzira kimwe n’abandi no kubereka ibyo bashoboye gukora.

Mu byo abafite ubumuga bagomba kugiraho uburenganzira harimo imvugo zikoreshwa mu kumvikanisha abafite ubumuga, harimo kandi uburenganzira bw’abafite ubumuga harimo kuba bafite uburengenzira bwo kwitorera abayobozi, gushyirirwaho inyubako zabugenewe ziborohereza mu mibereho yabo ya buri munsi, harimo kandi no kubaha uburenganzira bwo kwiga no guhabwa akazi.

Aimable Bukebuke, Umuyobozi w’Umuryango ROJAPED uhuriyemo abanyamakuru bakora ubuvugizi ku bantu bafite ubumuga yavuze ko zimwe mu mbogamizi zikiri mu itangazamakuru ku guha uburenganzira abafite ubumuga ari uko usanga hano mu Rwanda hari amateleviziyo menshi ariko kuri ubu ibiganiro bitambutswaho ntabwo bishyirwa cyangwa ngo bisobanurwe mu rurimi rw’amarenga rufasha abafite ubumuga gukurikira ibi biganiro ngo nabo bamenye amakuru y’ibiri kubera mu gihugu.

VIDEO:Abafite Ubumuga barashima Leta uburyo ikomeje gushyira mu bikorwa iyubahirizwa rya UNCRPD

Uhagarariye umuyobozi w’ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda, NUDOR (National Union of Disabilities Organisations in Rwanda), Madamu Umutesi Rose, avuga ko u Rwanda rugeze kure rushyira mu bikorwa aya masezerano ariko hakaba hakiri n’izindi mbogamizi nazo zikeneye gushakirwa umuti kugira ngo abafite ubumuga nabo bibone mu muryango nyaRwanda.

Mmadamu Umutesi Rose kandi yakomeje avuga ko hari aho bikigoranye nko mu bitaro aho usanga nk’umurwayi ashobora kuba afite ubumuga bwo kutavuga no kutumva yagera nko kwa muganga akabura umwakira kuko baba batazi ururimi rw’amarenga bakoresha. Kuri we ngo yumva ahantu hose hakwiye gushyirwa uburyo bworohereza abafite ubumuga.

Kuri ubu mu Rwanda, abafite ubumuga barahagarariwe kuva ku rwego rw’umudugudu aho muri Njyanama y’Imirenge n’Uturere haba hari abayobozi bahagarariye abantu bafite ubumuga ndetse no mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda hari abadepite babiri bahagarariye abantu abafite ubumuga ndetse no mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba hakaba umudepite uhagarariye abantu bafite ubumuga.
Aimable Bukebuke, Umuyobozi w’Umuryango ROJAPED Uhagarariye umuyobozi w’ihuriro ry’imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda, NUDOR (National Union of Disabilities Organisations in Rwanda), Umutesi Rose


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...