AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

‘Abakomoka Nyamagabe bafite amikoro bibera I Kigali ndaza kubirukana’ Perezida Kagame

‘Abakomoka Nyamagabe bafite amikoro bibera I Kigali ndaza kubirukana’ Perezida Kagame
26-02-2019 saa 13:21' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 8412 | Ibitekerezo

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yavuze ko abavuka mu karere ka Nyamagabe bafite amikoro banze kuhaba bakajya kuba I Kigali agiye kuganira nabo akabohereza kuzamura aka karere.

Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Gashyantare 2019, ubwo yasuraga aka karere. Uru nirwo ruzinduko rwa mbere akoze asura abaturage muri uyu mwaka wa 2019.

Mu ijambo yagejeje ku baturage yakomeje kwibaza impamvu muri aka karere hari ibigenda bihinduka ariko umujyi wa Nyamagabe ukaba umaze imyaka irenga 20 ntacyo uhindukaho.

Perezida Kagame yabajije Meya wa Nyamagabe impamvu umujyi w’ aka karere udahinduka “Meya uyu mujyi turawukorera iki ? Uyu mujyi uko wari umeze imyaka 20 ishize urakomeza ari uku umeze, wowe ndabikubaza uje ejobundi ariko abahanyuze bafite uko babiherekanya umujyi ugakomeza kuba gutyo”.

Meya wa Nyamagabe UWAMAHORO Bonavature yavuze ko umujyi wa Nyamagabe uzatera imbere isoko rya Nyamagabe rimaze kuzura.

Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cy’ isoko nacyo kitangomba kumara imyaka kimaze kitarakemuka.

Yagize ati “Icyo kibazo cy’ isoko nacyo nta mpamvu cyakagombye gutwara kiriya gihe cyose. Uzi icyo ngiye gukora ? Hari abantu bakomoka muri Nyamagabe bafite amikoro bibera I Kigali ndaza kubirukana mu mujyi baze hano(abantu benshi bahise bakoma amashyi). Buriya ntibyafasha ? Hari abagomba kuba bicaye hariya ndaza kubashaka tubiganire”

Perezida Kagame yashimiye abaturage barenga ibihumbi 20 ko bitabiriye ari benshi ababwira ko yizeye ko bagiye gukora no gukorana u Rwanda rugatera imbere kuko u Rwanda atari twibanire n’ ubukene.

Perezida Kagame yabwiye ab’ I Nyamagabe ko hari ibikorwa bakwiye kwikorera bidakeneye umuterankunga nko kubaka umusarane, gukaraba cyangwa kunywa amazi meza atetse, abizeza ko amashanyarazi n’ amazi bazabigezwaho. Yavuze ko amazi biri mu nzira bigana aheza, ariko ko amashanyarazi bikiri hasi.

Abaturage bagaragaje cyane ikibazo cy’ imbuto, n’ ifumbire bitinda Perezida Kagame asaba ababishinzwe kubikemura burundu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA