konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Abanyarwanda 12 biga Uganda ishuri ryabo ryafunzwe bagira impungenge zo gutaha

Abanyarwanda 12 biga Uganda ishuri ryabo ryafunzwe bagira impungenge zo gutaha
16-03-2019 saa 18:27' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 5173 | Ibitekerezo 3

Abana b’ Abanyarwanda 12 bari muri Uganda batinye gutaha mu gihugu cyabo kubera ingaruka z’ umwuka uri hagati y’ ibihugu byombi nubwo ishuri ryisumbuye rya Kigezi bigamo ryafunzwe by’ agateganyo kubera imyigaragambyo.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo gufunga iri shuri mu gihe kitazwi nyuma y’ uko abanyeshuri biga kuri iri shuri bigaragambije kuko batazitabira amarushanwa ya Copa coca cola. Abanyeshuri 589 bose biga kuri iri shuri boherejwe iwabo.

Ikinyamakuru cya Leta ya Uganda Chimpreports cyatangaje ko mu gihe abandi banyeshuri bafataga ibyabo berekeza mu ngo zabo, 12 b’ Abanyarwanda bo bagiye gukambika ku biro bya diregiteri basaba ubufasha.

Umwe muri aba Banyarwanda yagize ati “Dufite impungenge zo kwambuka umupaka tujya mu Rwanda kuko dushobora kutemererwa kugaruka kubera umwanzuro wa guverinoma y’ u Rwanda wo kutemerera Abanyarwanda kwinjira muri Uganda. Dukeneye ubufasha bw’ ishuri kuko tugishaka kwiga muri Uganda”.

Mu mpera z’ ukwezi gushize Leta y’ u Rwanda yagiriye Abanyarwanda inama yo kutajya muri Uganda kuko bajyayo bagahohoterwa.

Byanashimangiwe na Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame ubwo yatangizaga umwiherero wa 16 w’ abayobozi bakuru b’ u Rwanda aho yavuze ko Abanyarwanda bajya Uganda bagafatwa bagafungwa nyamara yabwira mugenzi wa Uganda Perezida Museveni ngo akemure iki kibazo ntagikemure. Perezida Kagame yavuze ko ikiruta ari uko Abanyarwanda baba baretse kujya muri iki gihugu kugeza ibibazo biri hagati y’ ibihugu byombi bikemutse.

U Rwanda rushinja Uganda gukorana n’ abo muri RNC na FDLR bafite umugambi wo guhungabanya umutekano w’ u Rwanda. Ibi Uganda irabihakana.

Guverinoma ya Uganda inahakana guhohotera Abanyarwanda nubwo guverinoma y’ u Rwanda ivuga ko Abanyarwanda iki gihugu kimaze kuvutsa uburenganzira bwabo barenga 900.

Stephen Mugume, Umuyobozi wa Kigezi High School yagiriye Abanyarwanda inama yo kuba bashatse benewabo bari muri Uganda bakajya kubayo mu gihe bategereje ko haterana inama y’ ababyeyi. Iyi nama y’ ababyeyi izaganira ku ifungwa ry’ agateganyo ry’ iri shuri irifateho umwanzuro.


Abanyeshuri bo muri Uganda bo bahise bazinga ibyabo bajya iwabo

Mugume yavuze ko icyemezo cyo kubuza iri shuri kwitabira amarushanwa ya Copa Coca Cola y’ umupira w’ amaguru cyafashwe n’ ubuyobozi bw’ ishuri nyuma yo kubona ko kuyitabira hihenze kandi bikaba birangaza abanyeshuri ntibige neza.

Iri shuri niryo rifite igikombe cy’ iri rushanwa cy’ umwaka ushize, ariko mu banyeshuri b’ iki kigo 160 bakoze ikizamini cya Leta abatsinze neza ni 28, mu gihe iri shuri ryari intangarugero mu gutsindisha cyane.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
Cyuma Kuya 20-03-2019

Si ngombwa kujya gutesekera i Uganda,amashuri mu Rwanda arahari abaganda ntibaturusha ubumenyi hagize utanga ubuhamya ko baturushs ubumenyi abitubwire!!Abashaka gikora business bazikorere i wabo cyanga ikindi gihugi Uganda si razima(iremplaçable)

uwase Kuya 18-03-2019

ariko se Mwiza mwana wa mama,wowe uwakugira umukuru w’igihugu wareka abo ushinzwe bagakomeza kwicwa urubozo?ingaruka se ubonye n’izihe ziguteye ihungabana?cg uri mu bashyigikiye gupfukama,ntimugakabye

Mwiza Kuya 16-03-2019

Murabona ingaruka zikomeye cyane ibi bintu bikomeje kubyara?Ni akaga gakomeye vraiement

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...