AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abasenateri basoje manda ntibazi niba bemerewe kuziyamamaza mu matora y’ uyu mwaka

Abasenateri basoje manda ntibazi niba bemerewe kuziyamamaza mu matora y’ uyu mwaka
13-06-2019 saa 08:57' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2996 | Ibitekerezo

Inzobere mu mategeko n’ abasenateri nabo ntibazi niba abasenateri basoje manda bemerewe kwiyamamaza mu matora y’ abasenateri yo muri Nzeli uyu mwaka. Barasaba ko iyi ngingo yakwigwaho n’ Urukiko rw’ ikirenga

Hagendewe ku itegeko nshinga ryo muri 2003 ritaravugururwa muri 2015, abasenateri bari bemerewe manda imwe y’ imyaka 8 idashobora kongerwa.

Itegeko nshinga ryavuguruwe muri 2015 rivuga ko ubu abasenateri bemerewe manda y’ imyaka 5 ishobora kongerwa inshuro imwe.

Umwe mu basenateri yatangarije The new Times ko batazi niba bazongera kwiyamamaza kuko itegeko nshinga ntacyo ribivugaho.

Ati “Wakabaye ugenda ukabibaza Komisiyo y’ igihugu amatora NEC nibo bakuraho urujijo”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’ amatora, Charles Munyaneza, yavuze ko abasenateri barangije manda y’ imyaka 8 batemerewe kwiyamamaza.

Charles Munyaneza avuga ko iki kibazo bakibajije Minisiteri y’ ubutabera ibabwira ko mu kwezi kwa 10/2019 abasenateri bariho ubu bazaba barangije imyaka 8.

Nubwo bimeze gutya ariko abanyamategeko bavuga ko icyashingiweho abasenateri babuzwa kongera kwiyamamaza kidasobanutse kuko kidateganyijwe mu itegeko.

Tom Mulisa, wigisha muri Kaminuza y’ u Rwanda amategeko yerekeranye n’ itegeko nshinga ntiyemeranya n’ abavuga ko abasenateri batemerewe kongera kwiyamamaza.

Yagize ati “Itegeko Nshinga ririho ntirivuga ko batemerewe kugaruka”

Tom Mulisa avuga ko ingingo ya 171 n’ iya 173 mu itegeko nshinga zirimo icyuho kuko zitavuga niba abasenateri bemerewe kongera kwiyamamaza cyangwa ngo ribabuze.

Abasesengura amategeko nka Tom Mulisa n’ abasenateri basaba ko iki kibazo cyakwigwaho n’ urukiko rw’ ikirenga.

Ingingo ya 171 igira iti “Ingingo zose z’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 4 kamena 2003 n’amavugururwa yaryo yabanjirije iri vugururwa bivanyweho kandi bisimbujwe iri Tegeko Nshinga rivuguruye. Icyakora abantu batowe cyangwa bashyizweho hakurikijwe manda zishingiye ku ngingo z’Itegeko Nshinga ritaravugururwa kandi batavuzwe mu zindi ngingo z’inzibacyuho z’iri Tegeko Nshinga rivuguruye bakomeza manda batorewe cyangwa bashyiriweho. Andi mategeko yose asanzwe akurikizwa mbere y’uko iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa akomeza kubahirizwa mu ngingo zayo zose zitanyuranyije n’iri Tegeko Nshinga mu ireme ryazo kugeza igihe ayo mategeko ahujwe n’ibiteganywa n’iri Tegeko Nshinga rivuguruye.”

Ingingo ya 173 igira iti “Abasenateri bari mu myanya igihe iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa bakomeza manda batorewe cyangwa bashyiriweho”.

Abasenateri bagiye gutorwa ni abasimbura abatowe muri 2011. Abasenateri b’ u Rwanda ni 26 barimo 12 bahagarariye intara 4 n’ umujyi wa Kigali, n’ abasenateri 8 bashyirwa na Perezida wa Repubulika, hakiyongeraho abasenateri bane bagerwa n’ ihuriro ry’ imitwe ya Politiki, hakiyongeraho umusenateri uhagarariye Kaminuza n’ amashuri makuru bya Leta n’ undi umwe uhagarariye kaminuza n’ amashuri makuru byigenga.

Nk’ uko bitangazwa na karindari ya NEC yasohotse muri iki cyumweru amatora ateganyijwe kuva 16-18 Nzeli 2019.

Gutanga kandidatire ni ukuva tariki 22 Nyakanga kugera tariki 9 Kanama. Kwiyamamaza ni ukuva tariki tariki 27 Kanama kugera tariki 15 Nzeli.

Abasenateri bashya bazatangazwa tariki 30 Nzeli 2019. Komisiyo y’ amatora NEC ivuga ko aya matora yateganyirijwe ingengo y’ imari ingana na miliyoni 200.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA