AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Kugarura ibimenyetso by’ umurage w’ u Rwanda byajyanywe mu Bubiligi bigeze he?

Kugarura ibimenyetso by’ umurage w’ u Rwanda byajyanywe mu Bubiligi bigeze he?
28-09-2019 saa 19:16' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1281 | Ibitekerezo

Imyaka 57 irashize u Rwanda rubonye ubwigenge. Kugeza ubu hari ibimenyetso by’ umurage w’ u Rwanda bikibitswe n’ igihugu cyakoronije u Rwanda imyaka 40 aricyo u Bubiligi.

Ambasaderi Robert Masozera , Umuyobozi w’ Ikigo cy’ingoro z’igihugu z’umurage w’u Rwanda avuga ko u Rwanda n’ u Bubiligi bari mu biganiro biganisha ku kugarura mu Rwanda ibimenyetso cy’ amateka y’ u Rwanda bibitseyo.

Ambasaderi Robert Masozera yabigarutseho kuri uyu kuwa 27 Nzeri 2019, ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 30 ishize hashyizweho ingoro ya mbere y’umurage mu 1989.

Masozera wabaye ambasaderi w’ u Rwanda mu Bubiligi avuga ko iki gihugu gifite ubushake bwo kohereza mu Rwanda ibimenyetso by’ umurage w’ u Rwanda biriyo.

Aganira n’ abanyamakuru yavuze ko kugarura mu Rwanda ibyo bimenyetso ari urugendo ruri mu byiciro bitatu: Kumenya ibimenyetso biriyo ibyo aribyo, Kumenya uko byagiyeyo no kubigarura mu Rwanda.

Agira ati “Mu by’ ukuri turi mu biganiro, kandi ibiganiro birashyushye. Ntabwo ari ikibazo cy’ u Rwanda gusa ni ikibazo cy’ Afurika. Umurage w’ Afurika uri mu Burayi. Ibihugu by’ Afurika biri kuganira n’ ibihugu by’ i Burayi byabikoronije kugira ngo bihabwe umurage w’ amateka yabyo”.

Akomeza agira ati “Twatunguwe no gusanga u Bubiligi bufite ubushake bwo kohereza mu Rwanda ibyo bimenyetso. Ubu ikiriho n’ ubwumvikane. Baravuga kubyohereza mu buryo bw’ ikoranabuhanga (digital gallery) ariko wasanga ari inzira iganisha ku kubyohereza mu buryo bifatika reka dutegereze turebe uko ibiganiro birangira”.

Leta y’ u Rwanda ishimira u Bubiligi uruhare rukomeye bwagize mu gushinga ingoro ya mbere y’ umurage w’ u Rwanda yitwaga ‘Reji y’ Ingoro y’ umurage w’ u Rwanda’.

Ambasaderi w’ Ububiligi H.E. Benoit Ryelandt yatangarije Abanyarwanda n’ inshuti zabo bari bakoraniye mu birori byo kwizihiza isabukuru y’ imya 30 y’ ingoro y’ umurage w’ u Rwanda ko igihugu cye kizakomeza ubufatanye burimo no gusubiza Rwanda bimwe mu bigize umurage warwo biri muri iki gihugu,bikazakorwa mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Isabukuru y’ imyaka 30 mu Rwanda hatangiye ingoro y’ umurage w’ u Rwanda yizihijwe mu gihe buri mwaka ingoro z’ umurage w’ u Rwanda zisurwa n’ abantu ibihumbi 270, ikifuzo ni ukongera umubare w’ abasura izi ngoro ukagera nibura kuri miliyoni.

Muri 2004 u Rwanda rwari rufite ingoro imwe y’ umurage w’ u Rwanda, magingo aya zimaze kugera ku 8, kandi buri imwe yibanda ku cyo indi idafite. Robert Masozera avuga ko mu gihe cya vuba u Rwanda ruzatangiza ingoro ya cyenda y’ umurage w’ u Rwanda. Iyi ngo izibanda ku buhanga bw’ Abanyarwanda mu kwishakamo ibisubizo, : Gacaca, Girinka, Umuganda, Umushyikirano, Umwiherero, Itorero ry’ Igihugu, Ubudehe.

Muganga Rutangarwamaboko, umushakashatsi akaba n’ umwigisha w’ ubuzima bushingiye ku muco, akaba n’ umuyobozi w’ ikigo nyarwanda cy’ ubuzima bushingiye ku muco avuga ko Leta y’ u Rwanda ikwiye gushyira imbaraga mu gukundisha Abanyarwanda umuco wabo kuko bamaze imyaka myinshi bagishwa ibigize umuco wabo n’ ababyitaga ko ari ‘ibishitani’.

Abashinzwe kwakira abasura izi ngoro bavuga ko umubare w’ Abanyarwanda bazisura ukiri hasi cyane.


Abanyarwanda bibukijwe uko Abanyarwanda ba kera bambaraga


Ambasaderi w’ u Bubiligi mu Rwanda yatanze ikizere ko ibimenyetso by’ umurage w’ u Rwanda bibitseyo bizataha


Umuyobozi Mukuru w’ Ikigo cy’ Igihugu cy’ Ingoro z’ Umurage w’ u Rwanda Robert Masozera


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...