AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Akari ku mutima wa Uwamurera Salama wangiwe kuba umusenateri ngo ntafite ubunararibonye

Akari ku mutima wa Uwamurera Salama wangiwe kuba umusenateri ngo ntafite ubunararibonye
1-10-2019 saa 11:25' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 7810 | Ibitekerezo 1

Uwamurera Salama wo mu ishyaka PDI wangiwe kuba umusenateri kuko adafite ubunararibonye avuga ko yabyakiriye neza.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 1 Ukwakira 2019 nibwo hamenyekanye inkuru ivuga ko Uwamurera Salama wari umaze iminsi 12 atowe n’ ihuriro ry’ imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda ngo we na Nkusi Juvenal bazabe abasenateri.

Mu ijwi rituje ry’ umuntu udafite ikibazo Uwamurera Salama yatangarije UKWEZI ko ubwo yamenyaga ko urukiko rw’ ikirenga rwamwangiye kuba umusenateri yumvise nta gihindutse muri we.

Yagize ati “Numvise ntagihindutse muri nge. Iriya nkuru nayakiriye neza nta kibazo mfite. Nta kibazo mfite kuko ni gahunda igomba kubahirizwa. Tugomba kugendera ku mategeko y’ igihugu ntabwo tugomba kugenda inyuma yayo”

Salama Uwamurera usanzwe akora muri One Stop Center mu karere ka Rusizi aho ashinzwe kwandika inyemezabwishyu yavuze ko uburambe abufite kuko amaze imyaka 16 mu kazi, ngo byashoboka ko icyo adafite ari ubunararibonye.

Ati “Uburambe nari mbufite kuko nkora mu nzego z’ ibanze. Mfitemo imyaka 16 n’ ubu ndacyakora, nta kibazo gihari usibye ko ubunararibonye wenda nibwo ntujuje”.

Uwamurera kuri ubu ukora mu karere ka Rusizi yatubwiye ko mbere y’ uko atangira gukora mu karere yari umunyamabanga muri Perefegitura ya Cyangugu.

Umuvugizi w’ Ihuriro ry’ imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda Hon. Christine Mukabunani yatangaje ko ku wa Kane tariki 3 Ukwakira 2019 bazaterana bagashaka usimbura Uwamurera Salama.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
Bikoro Kuya 6-10-2019

Urukiko re ikirenga rurusha ububasha abaturage! Iryo tegeko rirabangamye. Niba umuntu yaratowe , dosiye ye yagiye kwemerwa itabanje kwigwaho bihagije? Ni ukuvuga ko urwego rwakiriye candidature ye na rwo rufite abakozi badafite ubushobozi n ubunararibonye mu byo bashinzwe. Urukiko rw ikirenga rwari rukwiye kubeguza. Nanone ariko, uyu Salama yaba yari yarashyizwe kuri list y abagombaga gutorwa ariko ari bwa buryo bwo guherekeza , nyamara aratungurana aratorwa!!! Ibyifuzo by abaturage byakagombye kubahirizwa.cg se list zabagomba gutorwa zikajya zibanza kunyuzwa muri urwo urukiko, mbona amaherezo ruzasimbura umushingamategeki ! Demokarasi ni iki? Ijwi ry umuturage cg umuhagarariye rimaze iki? Salama nta kindi yari gusubiza uretse ibyo yavuze kugira NGO nyine atuze.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • Habyarimana Bosco Nyakubahwa nkiyo murebye umuyobozi wahawe kuyobora ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative RCA usanga imikorere ye ntaho izageza abanyarwanda bibumbiye mu makoperative bitewe nimikorere mibi igaragara muricyo kigo nkaho usanga bafata imyanzurayo ariko ntibakurikirane ishirwa mubikorwa ryayo.
    Urugero ni abakozi ayobora bakora igenzura babanje guhabwa amafaranga bakagira abantu abere kandi amakoperative yarahombye, urugero pfunda, Gakenke n’ahandi.
    Abakozi bakoranaga yirukanishije agendeye kugutonesha, Ibi byiyongera ko abakozi bashinzwe kugenzura amakoperative mu ntara bameze nk’abakomisiyoneri be nyuma yo gukora igenzura babaha igihembo nawe agafataho, urugero bazabaze uwitwa Safari Phillipe wayoboraga abamotari Rubavu.
    Muzakurikirane, umukozi Hamissi ibyo akora mu ntara y’iburengerazuba, muzagenzure uburyo koperative USPC KOPERATIVE UNITED yakorewe ubugenzuzi bukarangira 2015 ariko RCA ikaba yarahisemo kubihishira nyuma yogusanga iyo koperative abayobozi bayo baranyereje asaga miliyoni 40 000 000rwf nkuko muri raporo final bigaragara kandi nabo bayobozi ba uspc bakaba bakiyobora.
    Urugero ntanga n’ukwivuguruza kwagaragaye mu gushyiraho NGARAMBE Daniel umuyobozi FEDERATION Y’ABAMOTARI FERWACOTAMO nyamara nkuko bigaragazwa ninyandiko zigaragara yagiye yandikirwa na RCA bamuhagarika kubuyobozi bwakoperative ya GECOM bigakorwa inshuro zirenze imwe.
    NGARAMBE Daniel uyoboye FERWACOTAMO ubu yarafatiwe icyemezo cyo kwirukanwa mubayobozi b’amakoperative murwanda munama yabaye 20 Feb 2017 yari yahuriyemo inzego zitandukanye RURA ihagarariwe na Emmanuel ASABA KATABARWA, RCA yari hagarariwe na HABYARIMANA Gilbert, POLICE CSP BUTERA, NCCR ihagarariwe na KATABARWA ndetse nujyi wa KIGALI waruhagarariwe numuyobozi wungirize W’umujyi wa KIGALI BUSABIZWA Parfait .
    Muri uyu mwanzuro ufite nimero 13 uvuga ko abayobozi bose b’amakoperative y’abatwara abantu kuri moto bagaragayeho imikorere mibi batemerewe kuba mubundi buyobozi bwa koperative mu Rwanda, kandi ayo makoperative bavuze Koperative GECOM yayoborwaga na Ngarambe Daniel.
    Uyu muyobozi Ngarambe Daniel yari yahagaritswe na RCA kubuyobozi bwa Cooperative GECOM tariki 11 Gicurasi 2015, banasaba umwungirije gukoresha inama rusange umweguza ariko ntibyakorwa, tariki 29 Gicurasi 2015 RCA yirukana Komite yose itarashyize mu bikorwa ibyo yabasabye byo kwguza Ngarambe.
    ikibabaje nuko Ngarambe yakomeje gukingirwa ikibabaa n’ubuyobozi bwasimbuye Mugabo Damien bukagira ngarambe umutagatifu ndetse agakurwa kurutonde rw’abatemewe gutorwa nkuko biri mu mabaruwa yandiwe amweguza, n’imyanzuro y’umujyi wa kigari munama yabaye 2017 akongera agatorerwa kuyobora abamotari kurwego rw’igihugu.
    Ku rutonde 233 rwakozwe na RCA yayoborwaga na Habyarimana Gilbert rwakuyemo Ngarambe nyamara yari yarasabwe kwirukanwa no kutazongera kuyobora amakoperative.
    Imikorere ya Ngarambe nubu ikomeje kubera abamotari umuzigo kuko Airtel buri kwezi yishyura federation y’abamotari FERWACOTAMO miliyoni 10 ziburira mu mifuka y’abayobozi bavuga ko bishyura imyenda idashira.
    Aya mafaranga akaba ariyo akoresha mu guhonga bamwe mubayobozi bamuryamyeho barimo umuyobozi wa RCA ubu prof Halerimana Jean Bosco, nuwo yasimbuye bamuhishira Habyarimana Gilbert.
    Urugero ni uburyo Habyarimana wayoboraga RCA wari munama ifata umwnzuro wo kwirukana ku buyobozi Ngarambe yamuhishiriye akaguma kubuyobozi, ikindi Ngarambe avuga ko Prof halerimana ari inshuti ye cyane ntacyo yamusaba ngo akimwime.
    Twasoza tubabwira ko uretse aya makuru dutanze hari n’ibindi byinshi kandi abashinzwe gucukumbura ukuri bazabona.

    ">Nyakubahwa Perezida wa Repuburika mukomeze kwihanganira abo bayobozi babi bakomeje (...)
  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...