AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Alain Muku yatunguwe no kubona urwandiko ruteza imitungo ye mu cyamunara kandi ntawe abereyemo umwenda

Alain Muku yatunguwe no kubona urwandiko ruteza imitungo ye mu cyamunara kandi ntawe abereyemo umwenda
24-06-2020 saa 16:38' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 24634 | Ibitekerezo

Mukurarinda Alain Bernard yatunguwe no kubona ibaruwa ihamagarira abantu kugura imitungo ye mu cyamunara bikozwe n’uwo bivugwa ko abereyemo umwenda kandi we yaramwishyuye.

Ku wa 22 Kamena 2020, nibwo hasohotse urwandiko rwa cyamunara ruhamagarira abantu kuza kugura umutungo utimukanwa wa Mukurarinda Alain Bernard [Alain Muku] ndetse n’umugore we Gatabazi Umutoniwabo Martine.

Uru rwandiko rwavugaga ko Mukurarinda wananiwe kwishyura umwenda ubereyemo Famida Hashim ari nayo mpamvu hagombaga gutezwa cyamunara umutungo wabo utimukanwa uherereye mu Kagari ka Gako, Umurenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro.

Mukurarinda yabwiye UKWEZI, ko ibyakozwe n’uyu muhesha w’inkiko w’umwuga byamutunguye ndetse byakozwe n’abashaka kumuharabika kuko umwenda uvugwa yamaze kuwishyura.

Mu ibaruwa dufitiye kopi, Me Nizeyimana Boniface wunganira Mukurarinda yandikiye Umuhesha w’Inkiko amusaba guhagarika icyamunara kuko abakiliya be imanza bari barimo bazirangije ku bushake.

Akomeza agira ati “Muri make nyuma yo kubona koi zo manza zabaye itegeko, Umuhesha w’Inkiko w’umwuga mugenzi wawe, Muhumuza Francois Xavier yandikiye abo mpagarariye abashyikiriza numero ya conte amafaranga azanyuzwamo.”

Me Nizeyimana avuga kandi ko kugeza ubu ibyo byakozwe ndetse amafaranga yamaze kwishyurwa kuri konti yari yatanzwe.

Ati “Abo mpagarariye ntabwo biyumvisha ukuntu watangije icyamunara utabanje kuganiriza mugenzi wawe w’Umuhesha w’Inkiko w’umwuga kubera ko amafaranga yari yaranyuze kuri konte ye.”

Akomeza avuga ko ibyakozwe ibyakozwe n’umuhesha w’inkiko bigamije kumuharabika cyangwa akaba atarahawe amakuru atariyo.

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, Muhumuza François Xavier wagombaga guteza cyamunara mbere yavuze ko bayihagaritse nyuma yo kubona koko ko Mukurarinda yishyuye.

Yagize ati “Yamaze kwishyura, nibyo cyamunara yahagaritswe birumvikana.”

Ubwo twateguraga iyi nkuru twagerageje kuvugisha Me Mukansoneye Marie Vianney ntibyadukundira kuko inshuro zose twagerageje guhamagara numero ye igendanwa ntabwo yacagamo.

Urwandiko rwari rwasohowe ruhamagarira abantu kuza kugura mu cyamunara imitungo ya Alain Muku

Uwunganira Mukurarinda yari yandikiye Umuhesha w’Inkiko amugaragariza ko bamaze kwishyura, batumva impamvu imitungo yabo itezwa cyamunara


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA