konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Amakosa 3 yaba ari mu byatumye Uwacu Julienne akurwa muri Minisiteri y’Umuco na Siporo

Amakosa 3 yaba ari mu byatumye Uwacu Julienne akurwa muri Minisiteri y’Umuco na Siporo
19-10-2018 saa 11:32' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 25070 | Ibitekerezo 7

Kuri uyu wa Kane tariki 18 Ukwakira 2018, nibwo mu mpinduka zakozwe na Perezida Paul Kagame, habayemo n’ikurwa rya Uwacu Julienne muri Minisitiri w’Umuco na Siporo, asimburwa na NYIRASAFALI Esperance wari usanzwe ari Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango. Perezida Kagame ahabwa ububasha n’amategeko bwo guhindura Minisitiri igihe cyose bibaye ngombwa, ninawe umenya impamvu afata icyo cyemezo ariko hari ibyagaragaye byashakirwamo impamvu yatumye Uwacu Julienne akurwa muri iyi Minisiteri.

Uwacu Julienne yagiye kuri uyu mwanya tariki 24 Gashyantare 2015 asimbuye Joseph Habineza, bivuga ko yari amaze imyaka irenga 3 ari Minisitiri ubazwa ibijyanye n’Iterambere ry’Umuco na Siporo.

Uwacu Julienne ni we wabimburiye abagore kuyobora iyi Minisiteri nyuma ya Jenoside, kuko abandi bayiyoboye ari abagabo, abo bakaba ari ya Ngarambe François, Bayigamba Robert, Habineza Joseph, Mitali Protais. Habineza Joseph ni we wayikuwemo akaza kongera kuyigarukamo n’ubwo atayitinzemo ubwo yayigarukagamo.

Kuva Uwacu Julienne yayobora iyi Minisiteri, hari byinshi byagezweho mu iterambere rya Siporo by’umwihariko mu mukino wo gusiganwa ku magare, mu mupira w’amaguru naho hari ibyakozwe n’ubwo ibyasubiye inyuma bikanazamba kurushaho nabyo atari bicye.

Uretse iby’iterambere ariko, hari amakosa akomeye yagiye akorwa n’inzego zishamikiye kuri iyi Minisiteri ndetse Uwacu Julienne yagiye anabisabira imbabazi n’ubwo bitabujije ko byatanze isura mbi mu ruhando mpuzamahanga, aya makosa yakozwe akaba yaba zimwe mu mpamvu zishobora kuba zaratumye Perezida Kagame amukura ku buyobozi bw’iyi Minisiteri. Aya makosa ninayo tugarukaho muri iyi nkuru.

1. Izima ry’amatara ku mukino wahuje Cameroon na Ethiopia i Huye

Umukino wabereye i Huye wahuje Cameroun na Ethiopia tariki ya 21 Mutarama 2016 mu mikino y’irushanwa ry’amakipe y’ibihugu ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2016) ryabereye mu Rwanda, ni ikintu cyagarutsweho cyane mu myaka isaga ibiri ishize ndetse na nyuma yaho.

Uwo mukino n’ubwo wari ukomeye, ibyabereye mu kibuga ntibyavuzwe kurusha ibura ry’umuriro ryatanze isura mbi ku banyamahanga benshi bari baje kwitabira iyi mikino. Umukino ugitangira muri sitade ya Huye, amatara yarazimye ariko kuko hari hakibona amakipe akomeza gukina, ku munota wa 36 biza kongera icuraburindi rihagarika umukino mu gihe cy’iminota 12, birakosorwa ariko hagati mu kiruhuko cy’igice cya mbere umuriro wongera kubura n’ubwo bitatinze.

Hari abakozi bakekwagaho kubigiramo uruhare baje gutabwa muri yombi, dore ko byavugwaga ko haba harabayeho kwiba mazutu yagombaga gushyirwa muri moteri yacanaga amatara ya sitade. Muri aba bakozi, harimo n’abo muri Minisiteri y’Umuco na Siporo kandi baca umugani mu Kinyarwanda ngo "Zitukwamo nkuru" bishaka kuvuga ko amakosa yakorwa n’abakozi muri Minisiteri runaka, Minisitiri atabura kubibazwa.

2. Itsinda rya Sauti Sol ryatumiwe na MINISPOC ryishyurwa menshi ariko ritaha ritaririmbye

Muri Nyakanga uyu mwaka, itsinda rya Sauti Sol ryo mu gihugu cya Kenya ryari ryatumiwe mu gufungura iserukiramuco ry’imbyino nyafurika, FESPAD ryabereye mu Rwanda ku nshuro ya cumi; aho ryagombaga gufatanya na Zao Zoba wo muri Congo Brazzaville ariko ryatashye ritaririmbye.

Abagize Sauti Sol bageze i Kigali tariki ya 29 Nyakanga 2018 ariko abakunzi babo baterwa ishavu n’uko bataririmbye, ndetse aba bahanzi bahita basohora itangazo rivuga ko ibyabaye byaturutse ku wateguye igitaramo, byumwikana ko batungaga agatoki Minisiteri y’Umuco na Siporo.

Minisitiri Uwacu Julienne yahise asaba imbabazi iri tsinda, avuga ko we n’itsinda rya Minisiteri ayobora basabye imbabazi Sauti Sol n’Abanyarwanda batahawe ibyo bari bakwiye. Uwacu yavuze ko amakosa yakozwe atazongera kuko byabahaye isomo, nyamara iri tsinda ryo ryishyuwe amafaranga menshi n’ubwo ritaririmbye nk’uko amakuru atugeraho abihamya. Ibi nabyo byatanze isura mbi mu ruhando mpuzamahanga.

3. Ibura ry’indirimbo yubahiriza iguhugu cya Guinnea kuri sitade ya Kigali

Kuwa Kabiri tariki 16 Ukwakira 2018, u Rwanda rwakiriye igihugu cya Guinée-Conakry mu mukino wo guhatanira itike y’imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika. Bisanzwe bimenyerewe ko mbere yo gutangiza umukino mpuzamahanga, amakipe yombi n’abitabiriye umukino babanza kuririmba indirimbo zubahiriza ibihugu ayo makipe akomokamo.

Muri uyu mukino ariko bwo habaye agashya kuko umukino watangiye nta ndirimbo zubahiriza ibihugu byombi ziririmbwe, bitewe n’uko indirimbo ya Guinée-Conakry yabuze burundu, bagasobanura ko bakinnye iyi ndirimbo ikanga kuvuga mu ndangururamajwi bityo byananirana burundu hakanzurwa ko na Rwanda Nziza itaririmbwa.

Abinyujije kuri Twitter, Uwacu Julienne yasabye imbabazi agira ati: “Mu izina rya MINISPOC na FERWAFA nsabye imbabazi ku ikipe y’igihugu ya Guinea, Syli n’Abanyarwanda kubw’ikibazo cya tekinike cyabaye mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika wabereye kuri Stade ya Kigali, aho indirimbo zubahiriza ibihugu byombi zitaririmbwe mbere y’umukino.”

Ibi nabyo byagaragaye nk’ikosa rikomeye ritanga isura itari nziza mu ruhando mpuzamahanga, kuburyo nabyo bishobora kuba imwe mu mpamvu zatumye Perezida afata icyemezo cyo guhindura Minisitiri w’Umuco na Siporo, bityo Minisiteri igahabwa Nyirasafari Esperance.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 7
Francis Kuya 22-10-2018

Uwacu ntabintu birebana na sport rwose yarashoboye.urebye baramutabaye bamukuraho kuko wabonaga atazi icyo akora.Wavuga ute ukuntu habura indirimbo z’ibihugu mu gihe ikipe yari imaze iminsi hano yaraje kwitegura uwo mukino.
2.Ikipe y’igihugu iheruka imikino yagicuti ryari kuva yajya kubuyobozi bw’iyi ministere?nta kuntu amavubi yatanga umusaruro abakinnyi badahura ngo bahuze umukino bagahura gusa hari irushanwa.ubwo umutoza w’ikipe y’igihugu ahembwa ayiki.nibyinshi yasubije inyumarwose kubera ubushobozi buke bwe.abavuga amagare ,yatejwe imbere na HE binyuze muri Bayingana kuko yarashoboye cyane.

gakuba Kuya 22-10-2018

Guhinduka kwabayobozi biba ho hose Mme Uwacu nubwo yavuye kuri uriya mwanya ntibivuga ko atari awushoboye nimpinduka zabaye numukozi alitanga, azahabwa akandi naho abavuga amakosa numuyibozi babivuga aliko ku giti ke ntacyo wamushinja dumufitiye ikizere ejo azahabwa undi mwanya,

Judae Kuya 20-10-2018

Afite umugabo w’umwirasi gusa.
Uzabaze aba avoka ukuntu abasuzugura. Abaturage ho ntiwavuga. Na Rugege ubanza yamutinyaga

Bobo Kuya 20-10-2018

Ariko ndumva Julienne arengana! Hanyuma se Ferwafa yo uruhare rwayo ni uruhe? Kuki bo batavuyeho?? Kubura kw’indirimbo nibisanzwe niy’u Rwanda ijya ibura cg se ugasanga haririmbwe iyacyera gusa ikibazo nuko twe abanyarwanda duhita tubigira intambara ugasanga tubirebeye mundorerwamo ya Politique! Nyamara natwe twarigeze kuririmba indirimbo ya cyera ya Libiya

Ihimbazwe lambert Kuya 19-10-2018

njyewe nunvaga Uwacu barikumurekeraho kuko yaramaze guteza imbere sport cyane cyane amagare nimikino yamaboko. ndetse no mumashuri yarabitangiye neza cyane rwose, ariko reka duhe icyizere abagiye kubikora nabo babikore neza kurushaho

Firimini Kuya 19-10-2018

Twishimiye impinduka zabaye mubayobozi,abagiyeho nabo bakosore ibyabandi batakoze,kandi nibyo bashoboye gukura bakomerezeho maze twiyubakire urwanda twifuza

Maniraguha Kuya 19-10-2018

Njye sinatunguwe ku ihindurwa rya Mme Uwacu kuko nari niteze ikigomba kuko nyuma ya scandar yibura ry’indirimbo z’ibihugu gusa bibaho ni experience mubuzima.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...