AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Amb Mukaruriza yahawe inshingano muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga

Amb Mukaruriza yahawe inshingano muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga
5-01-2021 saa 08:54' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 2329 | Ibitekerezo

Amb Mukaruliza Monique wabaye umuyobozi mu nzego zitandukanye zirimo kuba Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba no kuyobora Umujyi wa Kigali yagizwe yagizwe Umujyanama muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga.

Mukaruriza kandi wanigeze kuba Ambasaderi w’u Rwanda yahawe izi nshingano nshya ku wa 4 Mutarama 2021, nk’uko byasohotse mu itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yayobowe na Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente.

Mukaruliza yabaye Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali hagati ya 2016 na 2017. Kuva mu 2006 kugeza mu 2007 Mukaruliza yari ahagarariye by’agateganyo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Sudani. Mbere y’aho yabaye umuyobozi wungirije ushinzwe ubutumwa bwa Afurika Yunze Ubumwe muri Sudani kuva mu 2004 kugeza mu 2006.

Afite ubunararibonye mu bucungamari n’ibijyanye na yo, dore ko ari no mu bafashishije gushyiraho Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro (Rwanda Revenue Authority) yanabereye Komiseri w’imbere mu kigo ushinzwe ubugenzuzi bw’imari nyuma aba komiseri ushinzwe imisoro y’imbere.

Mukaruliza kandi yanabaye mu buyobozi bwa Banki ya Kigali aho yakoze nk’umugenzuzi w’imari, nyuma aba umuyobozi mukuru w’imari mu kigo cy’impfubyi, Village d’Enfants SOS Kinderdolf International-Rwanda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA