AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Akari ku mutima wa b’ ambasaderi bashya Mukangira na Rwamucyo

Akari ku mutima wa b’ ambasaderi bashya Mukangira na Rwamucyo
29-11-2019 saa 08:44' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1502 | Ibitekerezo

Inama y’ abaminisitiri yateranye ku wa 28 Ugushyingo 2019, yegennye Lt. Gen. Frank Mushyo Kamanzi kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Rwamucyo Ernest agirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Buyapani, naho Madamu Mukangira Jacqueline agirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde.

Rwamucyo Ernest yari asanzwe ari ambasaderi w’ u Rwanda mu Buhinde, yagizwe ambasaderi mu Buyapani.

Rwamucyo yashimiye Perezida Kagame wakomeje kumugirira icyizere no kumubunamo ubushobozi bwo gukomeza guhagararira u Rwanda, avuga ko azakora umurava, ubwitange no gukora iyo bwabaga.

Lt. Gen. Frank Mushyo Kamanzi, muri Nyakanga 2017 yagiriwe icyizere n’ umunyamabanga mukuru wa Loni Antonio Guterres amugira Umugaba w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’Amahoro muri Sudani y’Amajyepfo zizwi nka (UNMISS), inshingano yarangije muri Gicurasi uyu mwaka.

Jacqueline Mukangira, yari ahagarariye u Rwanda i Stockholm nk’ ambasaderi. Amb. Mukangira yashimiye Perezida Kagame n’ ishyaka FPR inkotanyi ku cyizere yagiriwe cyo gukomeza guhagararira u Rwanda mu mahanga, yavuze ko azakorana umurava mu gukomeza gushimangira umubano mwiza hagati y’ u Rwanda n’ Ubuhinde.

Soma imyanzuro yose y’ inama y’ abaminisitiri yo ku wa 28 Ugushyingo 2019


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...