AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Ambasaderi w’ u Rwanda yahakanye amakuru avuga ko umugore warasiwe muri Uganda ari Umunyarwandakazi

Ambasaderi w’ u Rwanda yahakanye amakuru avuga ko umugore warasiwe muri Uganda ari Umunyarwandakazi
7-09-2019 saa 08:54' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3803 | Ibitekerezo

Amb. Frank Mugambage uhagarariye u Rwanda muri Uganda yamaganye amakuru yakwirakwiye ku munsi w’ ejo avuga ko hari Umunyarwandakazi witwa Kamikazi Princess warasiwe Entebbe arasanywe n’ umugabo witwa Nteyireho Ruhegyera Joshua.

Ayo makuru yanyomojwe yavugaga ko Polisi ya Uganda yasanze umurambo wa Kamikazi muri iyo modoka, mu mwanya w’inyuma y’uwa shoferi warashwe isasu mu gahanga, naho umurambo wa Nteyireho urambitse mu kidendezi cy’amaraso hanze y’imodoka, bigaragara ko yarashwe isasu mu gahanga, mu kuboka bw’ibumoso afite imbunda yo mu bwoko bwa AK 47.

Ambasaderi Frank Mugambage yavuze ko uwarashwe ari Umunya-Ugandakazi yongeraho ko abavuze ko uwarashwe ari Umunyarwandakazi ari ibinyamakuru bya Uganda byashaka gusiga u Rwanda isura mbi.

Yagize ati “Twagerageje gushaka ukuri dusanga ari Abanya-Uganda nubwo hari itangazamakuru ryakoze icyengezamatwara ribita Abanyarwanda”.

Polisi ya Uganda yasohoye itangazo ivuga ko umugore warashwe ari Umunya-Uganda ukomoka I Mbarara, yitwa Merina Tumukunde afite imyaka 37.

Inkuru ya The New Times ivuga ko abakurikiranira ibintu hafi basanga inkuru ya The New Vision yarakorewe kugira ngo u Rwanda rushyirwe mu kibazo cy’ ubwicanyi bwabereye Entebbe.

Hashize imyaka 2 u Rwanda na Uganda bitabanye neza ariko mu ntangiriro z’ uyu mwaka wa 2019 nibwo iki kibazo cyarushijeho gufata indi ntera. U Rwanda rushinja Uganda gushimuta Abanyarwanda no kubagirira nabi ariko Uganda ivuga ko Abanyarwanda ifata ari ba maneko.

U Rwanda kandi rushinja Uganda gutera inkunga imitwe irwanya u Rwanda.

Uganda ishinja u Rwanda ko rwafunze umupaka wa Gatuna wari inzira y’ urujya n’ uruza n’ ubuhahirane hagati y’ ibihugu byombi u Rwanda rukabihakana.

Mu minsi ishize ibihugu byombi bishyigikiwe na Angola na DR Congo byasize umukono ku masezerano yo gukemura ibibazo biri hagati y’ u Rwanda na Uganda.

Ishyirwa mu bikorwa ry’ aya masezerano ririmo imbogamizi kuko Uganda ishaka ko u Rwanda rubanza gufungura umupaka ikabona kurekura Abanyarwanda ifunze, u Rwanda rugashaka ko Uganda ibanza kurekura Abanyarwanda ifunze rukabona gufungura umupaka.

Hatumijwe inama y’ abaminisitiri bo muri Uganda n’ abo mu Rwanda kugira ngo bahurire mu nama yo kwiga ku ishyirwa mu bikorwa ry’ aya masezerano.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...