AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Bamporiki, Mukankomeje na Tito Rutaremara bari mu bahawe imirimo mishya

Bamporiki, Mukankomeje na Tito Rutaremara bari mu bahawe imirimo mishya
5-11-2019 saa 08:07' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2172 | Ibitekerezo

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2019 yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bw’ igihugu ashyiraho Minisiteri ebyiri nshya.

Bamporiki Edouard wari Umuyobozi mukuru w’ Itorero ry’ igihugu yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.

Rose Mukankomeje wigeze kuba Umuyobozi Mukuru wa REMA yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru y’amashuri makuru na kaminuza.

Dr Vincent Biruta wari Minisitiri w’ Ibidukikije yagizwe Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga asimbuye Dr Richard Sezibera umaze igihe atagaragara mu ruhame.

Dr Jeanne D’Arc Mujawamariya yagizwe Minisitiri w’ Ibidukikije asimbuye Dr Vincent Biruta wagizwe Minisitiri w’ Ububanyi n’ amahanga.

Gen Patrick Nyamvumba wari Umugaba Mukuru w’ Ingabo yagizwe Minisitiri w’ Umutekano mu gihugu(iyi Miniteri yari imaze imyaka 3 iseshwe).

Indi Minisiteri nshya muri guverinoma ni Minisiteri ya Siporo yahawe Aurore Mimosa Munyangaju wari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Sonarwa Life Assurance Company Ltd.

Ngirarukundo Ingatienne wari Umudepite yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ubugetsi bw’ Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage asimbuye Mukabaramba Alvera uherutse Umusenateri.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA