AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Bamporiki Seif wari mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda yishwe arashwe

Bamporiki Seif wari mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda yishwe arashwe
22-02-2021 saa 08:28' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 6927 | Ibitekerezo

Umunyarwanda wo mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda wari impunzi muri Africa y’Epfo yishwe arashwe n’abantu bataramenyekana kugeza ubu.

Amakuru dukesha BBC avuga ko uyu munyarwanda Seif Bamporiki yari ajyanye igitanda ku mukiliya washakaga kukigura ejo ku cyumweru muri Cape Town, akaza kurasirwa ku rugo rw’uwo mukiliya.

Abamwishe batwaye telephone ye hamwe n’ikofi ye mbere y’uko bahunga. Nta muntu urafatwa kugeza ubu akekwaho ubu bwicanyi.

Bamporiki yari umukuru w’ishyaka Rwanda National Congress (RNC) muri Africa y’Epfo, ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Mu 2010, Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba w’ingabo z’u Rwanda, agahunga nyuma agashinga RNC yararashwe arakomereka bikomeye ariko ararokoka.

Mu 2014, Patrick Karegeya wahoze ashinzwe ubutasi bwo hanze mu ngabo z’u Rwanda nyuma agahunga - nawe uri mu bashinze RNC - mu mpera za 2013 yiciwe i Johannesburg muri Africa y’epfo.

Etienne Mutabazi wo muri iri shyaka yabwiye BBC ko umukiliya wari uhamagaye Bamporiki usanzwe ufite iduka ry’ibitanda, yamubajije niba afite igitanda agurisha.

Umukiliya ngo yamusabye kumuzanira igitanda ahitwa Nyanga ndetse ajyana na Bamporiki n’uwo bakorana mu modoka aho igitanda bagombaga kukigeza.

Umukiliya ngo yasabye imodoka guhagarara ngo afungure inzu ye, ariko ngo hashira iminota 15 ataragaruka.

Abantu babiri bitwaje intwaro begereye imodoka barasa isasu rimwe riciye mu kirahure cy’imodoka aho Bamporiki yari yicaye nk’uko umuvugizi wa RNC yabibwiye BBC.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA