konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Bane bareganwa n’abo kwa Rwigara bababereye inzitizi mu rubanza

Bane bareganwa n’abo kwa Rwigara bababereye inzitizi mu rubanza
22-05-2018 saa 11:33' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 7016 | Ibitekerezo 1

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Gicurasi 2018, iburanisha ry’urubanza rwa Nshimiyimana Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi Adeline ryakomeje ariko ababunganira bagaragaza ko abantu bane bareganwa muri uru rubanza batigeze bahamagarwa n’abashinjacyaha ngo nabo babe bakitaba urukiko, ibintu ngo bishobora kugira ingaruka ku bakiriya babo.

Ubushinjacyaha bwavuze ko abantu bareganwa n’abo butazi aho baherereye, ndetse ko nta na aderesi zabo zizwi ku buryo bakohereza impapuro zibahamagaza.

Me Gatera Gashabana wunganira Mukangemanyi yagaragaje ko ibivugwa n’ubushinjacyaha biteye urujijo kuko butanagaragaza ko bwigeze bubashyiriraho inyandiko zo kubafata ngo bigaragare ko babuze.

Me Gashabana wunganira Mukangemanyi na Me Buhuru wunganira Diane Rwigara bavuze ko iki kibazo kibanza gufatirwa umurongo abo bantu bane baregwa hamwe n’abakiliya babo bakabanza bagahamagazwa.

Abunganira abaregwa bakomeje kugaragaza ko ubushinjacyaha butigeze bushyira imbaraga mu gushakisha abo bareganwa n’abakiliya babo ngo babure, maze basaba ko urukiko rwabamenyeshwa maze nabo bakamenya ko hari ikirego baregwamo.

Abo bane bareganwa n’abo kwa Rwigara ni Mugenzi Thabita Gwiza, Mukangarambe Xaverine, Bushayija Edmond na Jean Paul Turayishimiye, aho bose bari hanze y’u Rwanda.

Nyuma y’uko abacamanza bagaragarijwe inzitizi, Inteko y’Urukiko yafashe umwanya iriherera maze isuzuma izi nzitizi yari imaze kugaragarizwa.

Inteko y’Urukiko yabwiye ababuranyi ko n’ubwo Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bariya bantu bari mu bihugu bihugu bitandukanye nko muri Belgique, Canada na Amerika bidahagije ku buryo aho baherereye hahita hamenyekana.

Urukiko rwavuze ko n’ubwo Ubushinjacyaha buvuga ko nka Gwiza aba muri Canada; Mukangarambe akaba muri USA; Bushayija akaba mu Bubiligi naho Turayishimiye akaba muri Amerika, atari imyirondoro yuzuye, bityo bagomba guhamagazwa ahatazwi nk’uko amategeko abiteganya.

Umucamanza yavuze ko aba bantu bane bazahamagazwa hagendewe ku biteganywa n’itegeko rigena ko umuntu uregwa ariko uherereye ahatazwi ahamagazwa, maze na bo bagahamagazwa nk’abaherereye ahatazwi.

Urukiko rwahise rwemeza ko iburanisha rizasubukurwa tariki 24 Nyakanga 2018.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
John nyirishema Kuya 25-05-2018

Ndashimira nyakuba.president poul.kagame ukimeje kudushakira umubano nibindi bihugu

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...