AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Barasaba ko hashakwa uburyo abana bafite ubumuga bajya bigana n’abatabufite

Barasaba ko hashakwa uburyo abana bafite ubumuga bajya bigana n’abatabufite
21-09-2019 saa 09:21' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 296 | Ibitekerezo

Ihuriro riharanira uburezi kuri bose mu Rwanda, Rwanda Education for All
Coalition, REFAC ryasabye Leta gushaka uburyo amashuri yose yashyirwamo
ibikoresho byayafasha kwakira abana bafite ubumuga ku buryo bajya bigana
bikabafasha kwisanga muri bagenzi babo batabufite.

Ibi uyu muryango wabitangaje kuri uyu wa Gatanu taliki 20 Nzeri 2019 ubwo
waganiraga n’abafatanyabikorwa bawo ku bushakashatsi butandukanye
wakoze ku bijyanye n’aho u Rwanda rugeze mu gushyira mu bikorwa inkingi ya
kane y’Intego z’Iterambere rirambye, SDGS.

Ni intego ya Kane mu ntego z’iterambere rirambye ivuga ku kugeza uburezi bwiza
kuri bose.

Léon Mugabe, Umuhuzabikorwa wa REFAC yavuze ko hari byinshi Leta y’u
Rwanda imaze kugeraho mu burezi, ariko ngo hari ibitarakorwa bikwiye
gushyirwamo imbaraga.

Yagize ati “[…]Ikintu Leta yashyizemo imbaraga cyane ni uburezi bw’abana bafite
ubumuga, iyo urebye mu ngengo y’imari ibagenerwa, ubona amafarnga agenda
yiyongera mu ngengo y’imari ibagenerwa, ariko na none iyo turebye ikiguzi kugira
ngo uriya mwana ashobore kwiga nk’abandi, iyo turebye ikiguzi cyabyo tubona
n’ubundi amafaranga akiri make.”


Léon Mugabe, Umuhuzabikorwa wa REFAC

Yakomeje avuga ko ubusanzwe umwana ufite ubumuga, kugira ngo yige neza
agenerwa ibikoresho bifite agaciro kikubye gatatu ak’ibikenerwa n’umwana
udafite ubumuga.

Yavuze ko hirya no hino mu gihugu hakiri abana benshi bafite ubumuga babura
amahirwe yo kujya mu mashuri kubera imbogamizi z’uko amashuri abegereye
adafite ibikoresho byaborohereza.

Yavuze ko bene aya mashuri adafite ibyafasha abafite ubumuga amenshi ari mu
turere tw’ibyaro. Yanavuze ko bimwe mu bigo basuye bagasanga hari bimwe mu
bikoresho bifasha abafite ubumuga, babonye ko abana bose bahiga nta kibazo
bagirana ndetse n’abo bana bafite ubumuga bibafasha kwisanga mu bandi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...