AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Bernard Makuza mu bashimye Umunyamakuru Jean Pierre Kagabo wagiye gukingiza umwana

Bernard Makuza mu bashimye Umunyamakuru Jean Pierre Kagabo wagiye gukingiza umwana
5-06-2019 saa 11:46' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 10404 | Ibitekerezo 14

Perezida wa Sena y’ u Rwanda Bernard Makuza na Dr Anita Asiimwe bari mu bantu bashimye Umunyamakuru wa RBA Jean Pierre Kagabo watangaje ko yagiye gukingiza umwana kuko bidakwiye guharirwa abagore.

Jean Pierre Kagabo yashyize kuri twitter ifoto ateruye umwana we, ayiherekeresha amagambo agira ati “Nishimiye kujya gukingiza umwana.Ntibikwiye guharirwa abamama!”

Perezida wa Sena y’ u Rwanda yashyigikiye kuba uyu munyamakuru yaragiye kugingiza umwana we ati “ Niko bigomba kugenda:gufatanya muri byose.”

Jean Pierre Kagabo yashimwe cyane n’ abiganjemo abagabo. Mu gihe ubusanzwe bimenyerewe ko gukingiza abana ari umurimo w’ abagore.

Aldo Havugimana , Umuyobozi wa Radiyo Rwanda yagize ati “ Umugabo w"indatwa" yita ku burere bw’umwana”.

Dr Anita Asiimwe , Umuhuzabikorwa wa gahunda y’ igihugu yo kwita ku mikurire y’ abana bato, yavuze ko ibyo Jean Pierre Kagabo yakoze ariko bikwiye kugenda. Ati “Way to go”.

Umugabo witwa Bernardin Magus kuri twitter, wigeze kujya gukingiza umwana ku kigo nderabuzima kiri Kimironko mu mujyi wa Kigali yavuze ko ari igikorwa kinejeje.

Yagize ati “ Biraneneje. Muri 2013 nagiye gukingiza uwange ku kigo nderabuzima kikiba Kimironko, nyura impande y’isoko abantu bari banzi barumirwa batangira kumbaza ngo ese mama we yamugutanye ngo cg yabaye iki? hahaha ndabareba ndaseka mais kukigo nderabuzima banyakiriye nayombi banyubashye”.

U Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere ku Isi mu gushikigira gahunda ya HeforShe yatangijwe n’ Ishami ry’ Umuryango w’ Abimbye ryita ku bagore UNWomen. Iyi gahunda igamije gushishikariza abagabo n’ abasore gukuraho imbogamizi zibangamiye ihame ry’ uburinganire bw’ abagabo n’ abagore.

Inzobere mu bijyanye n’ ihame ry’ uburinganire bw’ abagabo n’ abagore zivuga ko umurimo wihariye w’ abagabo ari ugutera inda, naho umurimo wihariye ku bagore ukaba ukaba gutwita, kubyara no konsa. Bivuze ko kuba umugabo yajya gukingiza umwana we ari ibintu bisanzwe.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 14
Ahishakiye Francine Kuya 10-06-2019

Rwose iyo foto irashimishije nukuri nanjye nifuje kuzagira umugabo umeze nkawe yita kunshingano uko bikwiye

David Kuya 8-06-2019

Mbega Byiza Nange Ndabikora

David Kuya 8-06-2019

Mbega Byiza Nange Ndabikora

Topman Kuya 8-06-2019

Congs to Kagabo.
Ubaye indashyikirwa ugaragaje ko natwe abagabo ibyo kwita ku bana dukwiye kubyigimba.

Le Citoyen Kuya 7-06-2019

Icyo yakoze ni igikorwa cyiza ariko nta n’ikigomba gutangaza kirimo kuko nawe ni umubyeyi w’uwo mwana. Njye njya mujyanayo kandi ngahurirayo n’abandi bagabo bagenzi banjye kandi biba ari ibisanzwe! Gusa nyine iyo ushoboye kwifotoza ubigira binini kandi byakabaye ibisanzwe.
Wabona abiririyemo ejobundi agahabwa igihembo cy’undashyukirwa!

Ihogoza Kuya 6-06-2019

Congratulations to kagabo izina niryo muntu komerezaho Bebe nabona Ako gafoto azishima cyane thanks sana

Ihogoza Kuya 6-06-2019

Congratulations to kagabo izina niryo muntu komerezaho Bebe nabona Ako gafoto azishima cyane thanks sana

Jean Pierre Bagabo Kuya 6-06-2019

Wao my names! ngushimiye ko icyo ukoze ari urugero rwiza ku bagabo bandi. Not only this but also other works in our homes. Abana ni abacu muri byose tugomba kubakorera byose.

nkunda Kuya 6-06-2019

Ntagitangaza yakoze kuko jye ndanabarera murimo kwifotoza gusa nuko muri mubyishimo uramutseubuze umugore akagutana uruhinja ntiwazongera kwifotoza gutyo ngo bagushime..

Steven Kuya 5-06-2019

Uri umuntu w’umugabo kagabo nukuri ur’intore nabandi bakurebereho burya ibikorwa by’umuntu bigaragaza nuko iwe indani murugo biba bimeze ntagushidikanya ufite umuryango mwiza courage kabisa.

Ja nt Kuya 5-06-2019

ngewe mujyanayo burimunsi
uwange rwose

Gakwaya Kuya 5-06-2019

JPierre twariganye i shyogwe, yambereye intangarugero akunda umurimo kdi uwo ari wo wose yawukora yiteza imbere.
Gukingiza umwana we rero...Felicitation Kagabo, nta amakuru yawe naherukaga.

Jean Claude Kuya 5-06-2019

Ntawe utagushimira rwose . Ubusanzwe tukuzi nk’inararibonye y’umusesenguzi none ugaragaje ubutore mu gutanga urugero rwiza. Igihe uwo mwana azabasha kubona iyo foto bizamwubaka kurushaho. Abandi tukurebereho uri Umubyeyi mwiza.

Jean Claude Kuya 5-06-2019

Ntawe utagushimira rwose . Ubusanzwe tukuzi nk’inararibonye y’umusesenguzi none ugaragaje ubutore mu gutanga urugero rwiza. Igihe uwo mwana azabasha kubona iyo foto bizamwubaka kurushaho. Abandi tukurebereho uri Umubyeyi mwiza.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...